Abanyarwanda baba mu Majyaruguru y’u Burayi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

0 14-04-2018 - saa 17:55, IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Majyaruguru y’u Burayi, bibutse ku nshuro ya 24 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bikorwa byahuje Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo mu Majyaruguru y’u Burayi, byateguwe na Diaspora Nyarwanda zibikoreramo ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Stockholm muri Suède.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo wabereye muri Suède, ku wa 7 Mata 2018.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Suède, Bushayija Eugène, yagarutse ku mateka y’uburyo Jenoside yateguwe, anasaba ko buri wese agira umuhate mu guhangana n’abahakana, n’abayipfobya.

Vinberg Linda ufite nyina w’Umunyarwandakazi na Se uvuka muri Suède, yavuze ko atazibagirwa agahinda no kwiheba yabonaga mu maso ya y’umubyeyi we mu gihe Jenoside yabaga mu Rwanda.

Yavuze ko imyaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi yari atewe isoni no kuba afitanye isano n’u Rwanda.

Linda yasobanuye ko yabiterwaga no kuba aho yageraga hose ari cyo bamubazaga ariko ubu akaba atewe ishema n’uko abazwa ibijyanye n’ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu, ashimangira ko aribyo bizatuma Jenoside idasubira ukundi.

Yasobanuye umwihariko w’icyaha cya Jenoside, impamvu ari ngombwa kubungabunga no kubika neza ibimenyetso bya Jenoside, ariko anitsa ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko ari uruhare rwa buri wese gukomeza kubaka igihugu kizira amacakubiri Abanyarwanda bifuza kandi bisangamo.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye no mu yindi mijyi irimo uwa Oslo muri Norvège; Espoo muri Finland; Viborg na Copenhagen muri Denmark.

Ababyitabiriye bagarutse ku buryo Jenoside yateguwe kare, igashyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka zayo. Abanyarwanda n’inshuti zabo biyemeje guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigira ku mateka no kurwanya icyagarura inzangano mu Banyarwanda no kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Christine Nkulikiyinka, yagaragaje ubudasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Abanyarwanda batuye mu Burayi bw’Amajyaruguru bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza