IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bahuriye mu gitaramo cyo gusabira igihugu (Amafoto)

3 4-06-2019 - saa 18:52, IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bifatanyije n’inshuti zabo zo mu Burundi mu gitaramo ngarukamwaka cyiswe “Turashima” cyari gifite intego yo gushima Imana no gusabira ibihugu byabibarutse.

‘Turashima’ ni igitaramo gitegurwa n’Umuryango B.R Anointed (Burundi and Rwanda Anointed) uhuza Abanyarwanda n’Abarundi b’abakirisitu baba mu bice bitandukanye by’u Bushinwa.

Ku nshuro yacyo ya kane, cyabereye mu Mujyi wa Nanjing uherereye mu Burasirazuba bw’Intara ya Jiangsu, ku wa 25 Gicurasi 2019.

Ni igitaramo cyari gifite insanganyamatsiko iri mu 2 Abakorinto 3:10 havuga ko “Kuko ubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk’aho ari ubwiza, kuko bwamazweho n’ubwiza buhebuje bw’iyaje hanyuma. ”

Abacyitabiriye bafashe umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana, gusangizanya ubuhamya, gusangira ijambo ry’Imana no gusabana.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Mujyi wa Nanjing, Korali y’Abadiventisiti n’abahanzi bigenga bafatanyije n’abitabiriye iki gitaramo kuramya Imana.

Perezida wa Diaspora Nyarwanda i Nanjing, Mugisha Reagan, yatanze ikaze ku bantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Bushinwa.

Nyuma yo gusangira ijambo ry’Imana no gushima Imana yabarinze bo n’imiryango yabo bafashe umwanya wo kuragiza Imana ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi.

Ni isengesho ryari ryubakiye ku ijambo riri mu Gitabo 2 Ingoma 7:14 “Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjie bagahindukira bakareka inzira zabo mbi, najye nzumva ndi mu ijuru mbabarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa B.R Anointed, Ingabire Sebatunzi Diane (Diamant) yashimiye abitabiriye igitaramo n’abitanze ngo kigende neza.

Yavuze ku ntego yo gufasha abandi Banyarwanda baba mu yindi mijyi bataragira amahirwe yo guterana.

Yagize ati “Nka BR Anointed dufite intego yo kubageraho na bo tugasakaza ubutumwa bakumva ko batari bonyine ahubwo bafite abavandimwe. Ni ugukomeza kubasengera na bo.’’

Igitaramo cya ‘Turashima’ ku nshuro ya kane biteganyijwe ko kizakomeza ku wa 8 Kamena 2019, aho kizabera mu Mujyi wa Wuhan wo mu Ntara ya Hubei.

BR Anointed ni umuryango watangijwe n’itsinda ry’Abanyarwanda n’Abarundi bakijijwe biga mu Bushinwa mu 2014. Bafite intumbero yo gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu bahereye muri bagenzi babo babana nkuko biri muri Matayo 28:19.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Mujyi wa Huzhou
Umuyobozi Mukuru wa BR Anointed, Ingabire Sebatunzi Diane (Diamant) yavuze ku ntego yo gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda benshi
Korali y’Abadiventisiti yaririmbye, abitabiriye igitaramo baranyurwa
Mizero Arthur wo mu Mujyi wa Ningbo yasangije abitabiriye igitaramo ijambo ry'umugisha
Baririmbye barafashwa cyane
Bafashe umwanya wo gusengera ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi
Igitaramo cya ‘Turashima’ ku nshuro ya kane biteganyijwe ko kizakomeza ku wa 8 Kamena 2019, aho kizabera mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei
Bamwe mu bayobozi ba BR Anointed bamuritse umushinga w’imyenda y’umuryango bakusanya ubushobozi buzakomeza gutegura ibikorwa by'ibitaramo
Abanyarwanda baba mu Bushinwa bifatanyije na bagenzi babo bo mu Burundi mu gitaramo cyo gushima Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mukanguke 2019-06-05 18:17:03

abanyarwanda twahuye na byinshi Kandi ibyinshi muri byo niibyaduhombeje iny’inshi mubyaduhombeje ndetse ninabyo gusa

nuko Hari umunsi twemereye urwango rutugera mu ntekerezo ... ndetse birenga urwango biba kwiyanga kugezaho umugabo yishe twishywa twe. bamwe ntibamenye icyabiteye bati Ni ubuhutu n’ubututsi bati n’umuzungu yo kahura uko agira bati nibi nibi!! oyaah

impanvu nuko twemereye urwango muri twe muburyo butanasobanutse.

mbihereye kuruyu mutara nabagenzi be bigize inararibonye bafite urwango nabo batazi ikirubatera bafite akanyabugabo ko kwangiza
Reba nawe abana b’urwanda abasore n’inkumi bateranye nyuma yamasomo bibaza icyo bakora bati reka dusenga email igihugu cyacu’ ... very good keep it up

undi nawe ati Dore bagiye kwiga ariko mu mutwe navasirwe kubujiji gusa!...

Uzi ikibimuteye azanyomoze... nuko Hari amasomo amaze igige atambutswa atoza abantu kwanga abandi nako mbivuze nabi atoza abantu kwanga abakristo ngo Ni injiji ngo Ni Inka zororerwa mu nsengero

ka mbambwire nubwo baba Inka wihangane ububahire ko nabo bafite imiryango ibakunda Kandi bitaho

conclusion: niba byagakondo byanyu Ari urwango muzapfe mudakunze

dukundane apana ngo umusinzi akunde mugenzi we oyaah ntago twaba tugana ahubwo umugaragu akunde shebuja Kandi na shebuja abigenze atyo

namwe mwiyita abahanga kuri gakondo mukunde abatari aba gakondo nabo bagenze uko*

murwanye umubi mwitwaje urukundo

#murunve twana twanjye.

2
Kibwa 2019-06-05 14:26:22

Aba bana ko mbona abenshi ari ibisupusupu gusa!

3
Mutara 2019-06-04 20:55:35

So disgusting. Why are you good at showing your baseness and cheapness ? Ubwo ngo mwagiye kwiga rero ariko mu mutwe ni agasitwe k’ubujiji gusa !

Kwamamaza