IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bubiligi na Luxembourg bakereye kwitabira Rwanda Day i Bonn mu Budage

1 5-08-2019 - saa 21:05, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bakomeje gushishikarizwa kuzahurira na bagenzi babo mu Budage, aho mu byumweru bibiri hazakoranira imbaga y’abanyarwanda ku munsi udasanzwe uzwi nka Rwanda Day.

U Bubiligi ni igihugu gifite Abanyarwanda benshi, mu bibahuza hakaba harimo umunsi wa Rwanda Day. Iri ihuriro rigiye kuba ku nshuro ya 10, aho ku wa 24 Kanama 2019, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazahurira mu Mujyi wa Bonn, mu burengerazuba bw’u Budage.

Mu gihe Perezida Kagame muri gahunda zo guhura n’abanyarwanda baba mu gihugu akunda kubasura mu turere twabo, Abanyarwanda bo mu mahanga nabo ntibibagiranye, ari nayo mpamvu Rwanda Day ibahuza n’umukuru w’igihugu, abayobozi bakuru n’abacuruzi bakomeye, bakaganira mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukungu n’ubumwe bw’u Rwanda mu bice byose by’ibikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yavuze ko iki gikorwa kirimo kwitegurwa no mu Bubiligi, ahitezwe kuzaturuka igice kinini cy’abazitabira Rwanda Day 2019 i Bonn mu Budage.

Ati “Ndakangurira abanyarwanda batuye mu Bubiligi na Luxembourg ko iki gikorwa twatangiye kugitegura byimbitse nk’uko babizi, Rwanda Day ni urwego rukomeye ruhuza abanyarwanda bo mu mahanga na Perezida Paul Kagame, ni gahunda yabo idakuka nk’uko bisanzwe mu Bubiligi."

"Turizera ko tuzacyitabira turi benshi, hakaba hashyizweho umurongo wo kwiyandikisha kugirango dutegure neza uburyo tuzagenda n’uburyo tuzakira abanyarwanda n’inshuti zabo tariki ya 24 Kamena 2019 i Bonn mu Budage. Ariko ndongera mbyibutse ko rwose kwiyandikisha kare ari byiza kugirango tuzabakire bitavunanye, Rwanda Day izamo abantu benshi, birakenewe ko tuyitegurana twese dushyize hamwe.”

Amb. Rugira yashimangiye ko Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 muri Flanders Expo, yateguwe mu minsi ibiri kandi iritabirwa cyane, ubu hakaba hari igihe kirenze iyo minsi ku buryo byitezwe ko abanyarwanda bazaba ari benshi.

Uretse kungurana ibitekerezo, Rwanda Day ni n’umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo nta guca ku ruhande.

Habarurwa ko u Bubiligi turuwe n’abanyarwanda barenga ibihumbi 35. Bashobora kwiyandikisha kuzitabira Rwanda Day banyuze hano.

Perezida Kagame aheruka mu Bubiligi mu 2017
Rwanda Day ni umwanya udasanzwe wo guhura na Perezida Kagame ku banyarwanda baba mu mahanga
Amb. Rugira yashishikarije Abanyarwanda baba mu Bubiligi kwiyandikisha kugira ngo bazitabire Rwanda Day
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rugwiro 2019-08-06 12:34:45

Ibihumbi birenga 35 bishatse kuvugako nyuma yimyaka 30 abanyarwanda mu bubiligi bamaze kwikuba inshuro zirenga 10. Ndavuga ababiligi bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa abanyarwanda bafite ubwenegihugu burenze bumwe.

Kwamamaza