IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabwe guharanira ko u Rwanda ruhora ku isonga mu buringanire

0 10-03-2024 - saa 17:25, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi basabwe kugira uruhare mu gukomeza gufasha u Rwanda kuba intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, hagamijwe iterambere rirambye.

Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe ubwo Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi uzwi nka DRB-Rugali ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihizaha umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ubusanzwe wizihizwa tariki 8 Werurwe.

Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana yatangiye ashimira Perezida Paul Kagame, waharaniye iterambere ry’Umugore haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Yanashimiye abayobozi bashinzwe uburinganire muri diaspora uruhare bagize mu gutegura uyu munsi, abonera kwifuriza abagore bo muri diaspora yo mu Bubiligi umunsi mukuru mwiza.

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko, politiki n’inzego zigomba gushyira mu bikorwa amavugurura atandukanye agamije guteza imbere umugore, aho kuri ubu ruza ku isonga mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko no mu nzego zifata ibyemezo.

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30, Umugore mu iterambere”.

Chargé d’Affaires Bucyana, yibukije ko tariki 8 Werurwe, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko umugore ari inkingi y’iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu.

Bucyana yasabye Abanyarwanda baba mu Bubiligi kubakira kuri izo mpanuro. Ati “Natwe twubakire kuri iyi mpanuro twahawe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, umugore abe n’inkingi diaspora yacu yubakiyeho, haba mu nzego z’ubuyobozi za diaspora no mu bikorwa diaspora igiramo uruhare, kandi abagore mwagaragaje ko mubishoboye.”

Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu iterambere ry’Umugore, haba mu bijyanye n’uburezi bw’umukobwa no gushyiraho amategeko, politiki n’inzego zihutisha ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

Bucyana yatanze urugero ku bijyanye n’uburezi, aho abagore bashishikarijwe kujya mu ishuri kimwe n’abasaza babo, cyane bakangurirwa kwiga amasomo y’ubumenyi, imibare n’ikoranabushanga (STEM); n’amashuri y’imyuga n’ubumyingiro (TVET) kuko byagaragaye ko abayarangiza baba bafite amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Ati “Nyuma y’imbaraga zashyizwe mu kwigisha umwana w’umukobwa no gushyiraho amateko na politiki byimakaza uburinganire, ibi byatumye Igihugu kigira umuvuduko mu iterambere nk’uko ibipimo byinshi bibigaragaza.”

Kugeza ubu abagore bari mu nzego zose zifata ibyemezo aho mu Mutwe w’Abadepite ari 61%, muri Guverinoma 42%, mu bucamanza ni 49.6% , naho muri Komite Nyobozi y’inzego z’ibanze ni 40%.

Mu gusoza, chargé d’affaires yongeye gushimira abagore bagize Itorero rya Bamutimawurugo uko bagenda bashyira mu bikorwa imihigo biyemeje, abasaba kuba intangarugero mu kwigisha mu miryango yabo, abana bato ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco wacu.

Perezida wa diaspora yo mu Bubiligi, Gilbert Dushimimana mu ijambo rye na we yifurije abagore umunsi mukuru mwiza w’abagore, abizeza ubufatanye bwa basaza babo muri gahunda zose z’iterambere ry’Igihugu.

Uyu munsi waranzwe n’ibirori byizihijwe n’amatorero y’abana ba Charleroi "Amaliza" n’irindi ry’i Bruxelles ryitwa "Itetero".

Umunsi kandi wasojwe n’ubusabane bw’abantu benshi bari bawitabiriye.

Bucyana yagaragaje ko u Rwanda rwakoze byinshi bikomeye mu guteza imbere uburinganire
Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana yatangiye ashimira Perezida Paul Kagame, waharaniye iterambere ry’Umugore haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Uyu munsi waranzwe n'ubusabane
Urubyiruko rwahawe umwanya muri ibi birori
Abari n'abateragarugori babyinnye Kinyarwanda muri ibi birori
Aba bana bashimishije abitabiriye ibi birori
Itorero ry'abana risusurutsa abitabiriye
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku kamaro gakomeye k'umugore mu iterambere

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza