USA: Amb. Mukantabana yasabye abayobora diaspora kuba umusemburo w’iterambere bifuza

3 13-02-2018 - saa 11:09, Mukaneza M.Ange

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yasabye abayobozi b’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, kuba umusemburo w’iterambere bifuza kugeraho no kugeza ku gihugu bakomokamo.

Mukantabana yabibasabye ku wa 10 Gashyantare 2018, mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi bahagarariye Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye zigize USA, wabereye i Washington DC.

Nk’uko www.onenationradio.org, radio ya diaspora Nyarwanda muri Amerika yabitangaje, uyu mwiherero ngarukamwaka wabaye umwanya wo gusuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa ingamba zigamije iterambere, guhuza ibitekerezo ku bijyanye no kurushaho kunoza imikoranire y’inzego zose ndetse no gutegura ibizakorwa mu 2018.

Amb. Mukantabana yagarutse ku isura nziza u Rwanda rukomeje kugira mu ruhando mpuzamahanga, gahunda y’iterambere mu nzego zitandukanye imbere mu gihugu ndetse n’umutekano utajegajega w’Abanyarwanda.

Ati “ Kuba igihugu cyacu gikomeza gutera imbere mu nzego zose twavuze hejuru, umusingi wabyo byose ni politiki nziza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.”

Mukantabana kandi yibukije uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ishoramari, asaba abayobozi kuba umusemburo w’ejo hazaza heza h’u Rwanda bafatanyije n’abo bayobora.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Amerika, Twagilimana Aimable, yasabye abayobozi bari bitabiriye uyu mwiherero kurushaho gushyira imbaraga mu kunoza ibitagenda, ndetse bagakora nk’itsinda rimwe rifite intego kugira ngo bagere ku mihigo biyemeje ibateza imbere n’igihugu cyabo kidasigaye.

Yakomeje yizeza ambasaderi ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye u Rwanda ruba rukeneye kuri diaspora ahagarariye.

Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Amerika rikunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo ibigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nko kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kububakira no kubagezaho amazi meza.

Ambasaderi Mukantabana yahuriye mu mwiherero n'abayobozi mu nzego za diaspora nyarwanda muri Amerika

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Analysis 2018-02-14 12:47:14

Diaspora ikwiye kubwira aba diaspora booose ko bakwiye kujya bajya mumahanga bakiga engineering nubuganga gusa. Ubundi bagataha bakabyigisha bene wabo. Cyangwa bagahanga imirimo. Naho bibintu byo kujya kwiga indimi na politique nabya sociology bakaza birata kubantu ngo bize hanze ntacyo bimaze. Ejo ukanasanga batonze imirongo bari kwaka akazi ngo barashaka kuba ba ministri. Muzababaze uko Japan, China na India uko byateye imbere.

2
Undisclosed 2018-02-13 12:50:19

Looks like around 12% female representation in this picture. US diaspora/Embassy needs to do more to match home policies.

3
butera 2018-02-13 05:29:37

iyi radio one nation radio ya diaspora ninzinza itugezaho amakuru meza

Kwamamaza