Suède: Abanyarwanda mu nzira zo kwandikisha umuryango ubahuza

2 22-02-2017 - saa 17:14, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Christine Nkulikiyinka, yasuye Abanyarwanda bo mu mijyi itandukanye mu ntara zigize iki gihugu yitwa “Uppland”, kuwa 18 Gashyantare 2017, baganira ku gukorera hamwe bari mu muryango ubahuza.

Ibyo biganiro byabereye ahitwa ’Uppsala;, wabaye umwanya wo guhura kw’Abanyarwanda, bakamenyana, baganira ku iterambere ry’igihugu cyabo .

Amb.Nkulikiyinka yatangarije IGIHE ko mu biganiro yagiranye n’abo Banyarwanda, birimo ibyo gushyiraho umuryango ubahuza uzwi nk’uko hirya no hino mu bindi bihugu usanga Abanyarwanda bakora muri Diaspora.

Yagize ati “Twaganiriye ku bijyanye n’imibereho yabo hano muri rusange batubwira uko babayeho n’uburyo barimo gutegura kwandikisha umuryango wabo w’Abanyarwanda ngo wemerwe n’amategeko y’iki gihugu batuyemo, aho bizabafasha gukomeza kugira ibikorwa birenze ibyo bakoreraga hamwe.”

Akomeza avuga ko yabashimiye umutima wo kwishyira hamwe nk’Abanyarwanda, gufatanya mu kwiteza imbere bakanatanga umusanzu mu guteza imbere igihugu .

Uretse ibyo kugira umuryango ubahuza, Ambasaderi yavuze ko baganiriye ku gikorwa gikomeye cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda ateganyijwe muri Kanama 2017, abakangurira kuyitabira ari benshi bagakoresha uburenganzira n’inshingano z’Umunyarwanda wese.

Nubwo baba mu mahanga, Ambasaderi yerekanye ko abo Banyarwanda bazirikana igihugu cyabo n’imiyoborere yacyo.

Ati "Nabo banyemerera ko bazayitabira [amatora] ari benshi, kandi bumva akamaro kayo, banyizeza gukomeza umuco mwiza uranga Abanyarwanda."

Ibyo biganiro byarimo n’ubusabane, abagore nk’umutima w’urugo biyemeje gukomeza kubera umuryango nyarwanda muri iki gihugu intangarugero.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede, Christine Nkulikiyinka
Abanyarwanda baba muri Suede biyimeje gukorera hamwe
Abagore biyemeje gukomeza kubera intangarugero umuryango nyarwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mwiza 2017-02-23 23:24:37

Ariko mwe mugenda i burayi mwambwira,ziriya ni fresheur ziburayi gusacg haba harimo nutuntu tujyanye n’amavuta ahindura uruhu ? Sorry,ntabwo ngamije gusebanya,nifuza gusobanukirwa gusa

2
Alain 2017-02-23 15:15:03

Nuko Nuko mukomereze aho.

Kwamamaza