Sheikh Saleh yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tunisia

8 14-02-2017 - saa 20:21, IGIHE

Sheikh Saleh Habimana yashyikirije Perezida wa Tunisia, Beji Caid Essebsi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu ku mwanya wa Ambasaderi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2017, Sheikh Habimana yagejeje kuri Perezida Beji Caid Essebsi intashyo za mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, anashimangira ko bagiye kunoza imikoranire binyuze mu gusigasira umubano hagati y’impande zombi.

U Rwanda na Tunisia bigiye kurushaho kwagura imigenderanire binyuze mu bucuti butajegajega buri hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bushingiye ku bikorwa bitandukanye birimo ishoramari, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi.

Sheikh Habimana yatangarije IGIHE ko yizeye ko Tunisia ifite byinshi izigira ku iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’imyaka isaga 23 ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga miliyoni.

U Rwanda rusanzwe rukorana na Tunisia mu nzego zitandukanye ndetse hari ikompanyi yo muri iki gihugu ikwirakwiza amashanyarazi, ifite imirimo mu Rwanda aho yamaze kuyageza mu turere dutandukanye.

Sheikh Habimana yamaze gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri, mu gihe biteganyijwe ko azanazitanga muri Algeria na Libya.

Sheikh Saleh Habimana agera ahabereye umuhango wo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tunisia
Sheikh Saleh Habimana ashyikiriza Perezida wa Tunisia, Béji Caïd Essebsi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mudjahidy 2017-02-15 13:00:23

Congraturation to our Sheikh Saleh , Wakoze cyane mugusigasira indangagaciro zacu nk’Abanyarwanda na Islam muri rusajye
uyu mugabo arakora cyane kbsa Allah amuhe ibyiza no guhagararira inyungu z’ u Rwanda neza aho muri pay Magrebe

2
eric 2017-02-15 10:39:03

ariko ubundi abayobozi bacu bagiye bambara gutya koko.
wa mugabo we ndagukunze pe!!

3
mbabazi shamilah 2017-02-15 07:54:48

Allahumameen ya rabbi

4
Desire 2017-02-15 03:17:53

Nkunze combination yingofero ya Islam numukenyero nyarwanda. Nabandi ba Islam bakurebereho kuko waruta Ikanzu yabarabu

5
peter 2017-02-15 02:06:44

uyu mwambaro wa kinyarwanda wambaye utumye nkukunda, mu buryo wawuserukanye mu mahanga uhagarariyemo u Rwanda, ibi biduhesha agaciro.

6
Ngabo 2017-02-14 22:36:24

Iyaba bose biyambariraga gutya harimo gukunda igihugu kbs birashimishije

7
yves 2017-02-14 15:58:49

Wouw,nkuze ukuntu wariwambaye kinyarwanda

8
Umurerwa Media 2017-02-14 12:36:02

Allah agushoboze kuzuza inshingano igihugu cyaguhaye Sheikh.

Kwamamaza