IGIHE

Padiri de Jamblinne warwanye ku Batutsi mu 1963 yasezeweho, hifuzwa ko yashyirwa mu Batagatifu

0 21-11-2021 - saa 18:44, Karirima A. Ngarambe

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, nibwo Padiri Stanislas de Jamblinne de Meux yitabye imana mu ahitwa Saint-Joseph d’Evere mu Bubiligi.

Mu myaka 99 yamaze ku Isi, imyaka 65 yose yayihariye u Rwanda n’abanyarwanda yakunze kugeza ubwo abarinda abicanyi . Yibukirwa ku magambo yavuze mu 1963 ubwo Abatutsi bahigwaga bakamuhungiraho, ati “aho kugira ngo bantwarire abampungiyeho bajye kubica, ndemera mpasige ubuzima”.

Ni umuntu mu buzima bwe kuva akiri muto wakuze yitangira abandi kandi afasha abababaye. Mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasezerwagaho bwa nyuma, abakuranye na we bavuze ko akiri umwana bamwitaga Stany Depuis, yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1922 i Bruxelles.

Yize amashuri yisumbuye mu collège St-Jean-Berghmans - Jésuites, yiga umwaka Philosophie n’indimi mu ishuri rya St-Louis. Muri Nzeri 1941 yagiye kwiga ibya Noviciat i Varsenare, akomereza muri Théologie i Heverlee na Marienthal.

Tariki ya 6 Mata 1947 nibwo yarahiye i Heverlee kwinjira mu muryango w’abamisiyoneri Bera, ahabwa ubupadiri tariki ya 29 Werurwe 1948.

Padiri Stanislas de Jamblinne yoherejwe mu Rwanda tariki ya 15 Nzeri 1948 atangirira muri Paruwasi ya Rwaza ari umuyobozi w’amashuri, nyuma y’imyaka ibiri ajya gukorera i Kansi, muri 1953 aba padiri mukuru wa Paruwasi Rushaki, naho muri 1956 ajya kuba Padiri mukuru i Byumba.

Guhera muri 1958, yamaze imyaka 16 ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyanika. Ahakora ibikorwa byintangarugero birimo kubaka Ibigo by’amashuri bitandukanye, imihanda, Ivuriro n’ibindi.

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri uyu mupadiri wakunze Abanyarwanda ubuzima bwe bwose, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu. Havuzwe byinshi byamuranze mu gihe cyose yamaze mu Rwanda harimo uburyo yakoresheje uko ashoboye akarwana ku Batutsi ubwo bicwaga abandi bakameneshwa mu Rwanda guhera kuri Noheli 1963.

Iki gitambo cya Misa cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi aho avuka, nyuma y’iminsi icyenda yitabye Imana.

Padiri Uwamahoro Canisius ni we wasomye ubutumwa bwa Antoine Cardinal Kambanda, agaragaza uburyo Isi yabuze umuntu w’ingenzi.

Ati “N’akababaro kenshi nakiriye inkuru y’urupfu rwa Padiri Stanislas de Jamblinne. Yari umuntu udasanzwe kandi ukomeye mu buzima bwacu twese mu kazi ko kuvuga neza ubutumwa muri Kiriziya Gatolika. Nyuma gusa y’amezi atandatu gusa akimara kurahirira kuba Padiri, yahise aza mu Rwanda.”

“Mu myaka 60 yujuje neza inshingano yari afite mu Rwanda, nta gushidikanya ko imbuto yabibye izaguma mu mateka ya kiriziya. Yabaye intangarugero ku bato n’abo bangana.”

Bamwe mu bo yarokoye ubwicanyi mu Rwanda n’abandi bamumenye mu gihe yamaze mu Rwanda, bishyize hamwe boherezwa ubutumwa butandukanye, bohereza indabo, bahagararirwa na Me André Martin Karongozi.

Mu butumwa bwabo yatanze, Karongozi yagize ati “Padiri Stany mpagaze aha ndi ijwi ry’ibihumbi by’abanyarwanda bagukunze kandi bakugomba byinshi, kuri bo uracyahari, barakuvuga ibigwi, wabaye umuhuza. Baremeza ko wageze iruhande rw’Imana, turatekereza ko benshi bakumenye usanze babyiganye baza kukwakira. Kuri twe uri Umutagatifu, Turasaba ko abapadiri na Kiriziya wakoreye basaba ko ushyirwa ku rutonde rw’abandi batagatifu. Ukomeze udusabire ku Mana kandi turizera ko uzakomeza kutuvuganira nkuko bisanzwe.”

Me Karongozi yavuze uburyo Padiri Stanislas de Jamblinne yitangiye Abatutsi cyane mu myaka ya 1963 kugeza ubwo afata imbunda akiyemeza kubarinda aho bari bamuhungiyeho.

Yagize ati “Yari umuntu ukunda ubantu, utabara ababaye, yubakiye abapfakazi, ariko muri buriya bwicanyi kuko bwabanje mu Bufundu [hari muri Perefegitura ya Gikongoro] mu 963 muri Paruwasi ya Cyanika, yafashe imbunda atabara abantu ku buryo bugaragara, arwana ku bamuhungiyeho, kandi azi neza ko na we bashobora kumwica babimuziza.”

Sinsebyimfura Vianney w’imyaka 70 wabatijwe na Padiri de Jamblinne ubwo yari afite imyaka icumi, ni we munyarwanda waherukaga kumusura mbere y’uko yitaba Imana.

Yavuze ko mu byo yamubwiye harimo ko yishimira aho u Rwanda rugeze nyuma y’ibintu byinshi rwanyuzemo.

Ati “Namenye Padri de Jamblinne mfite imyaka 10. Niwe wambatije. Hari mu 1961. Yari umuntu ukunda, wakira kandi agafasha abababaye bamugana. Ntiyigeze aba ntibindeba ahubwo yashyiraga mu bikorwa ibyo yigishaga. Padiri de Jamblinne yagejeje ku banyarwanda, cyane abo mu Cyanika, ibikorwa-remezo byinshi kandi byiza.”

Sinsebyimfura yavuze ko Padiri Stanislas de Jamblinne yubatse “insengero ahantu henshi nka centrale ya Mbuga, iy’i Mbazi, iyo ku Mweya, iy’i Kirambi iya Nyarunyinya n’izindi zo muri diyosezi ya Butare mu gace kaje kuba diocèse ya Gikongoro.”

Yakomeje agira ati “Abazi umuhanda uva mu Cyanika ujya i Nyamagabe, muzi ukuntu de Jambline yagabanyije bitangaje uguhanama nk’who bita ku k’Isari Yubakiye abapfakazi, n’abandi benshi batishoboye.”

Padiri Stanislas de Jamblinne kandi yashimiwe uburyo yafashije abana babaga babuze amikoro yo kujya kwiga, akabarihira amashuri, abashonje akabagaburira.

Padiri Schaetzen, Umubiligi babanaga mu muryango w’abapadiri bera, ari na we wayoboye igitambo cya misa cyo kumusezera, yavuze ko Padiri de Jamblinne yari afite impano y’urukundo.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Nkuko nabivuze mu misa, yari umugabo w’ibikorwa, njye navuga ko yari afite intoki za zahabu, kuko ibintu byose yakoragaho yabitunganyaga neza. Si impano gusa ahubwo yari yuzuye n’urukundo kandi yabikoranaga umutima mwiza. Nicyo cyantangaje kuva kera.”

Amateka magufi ya Padiri Stanisilas de Jamblinne de Meux

Padiri de Jamblinne yabaye umusaseridoti mu 1943, arahirira kuba Umumisiyoneri muri Mata 1947, ari nabwo nyuma yaje koherezwa gukora umurimo wo kogeza ubutumwa bwa Kirisitu mu Rwanda.

Yayoboye Ishuri rya Rwaza, irya Kansi nyuma mu 1959 agirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyanika.

Yakoreye ubutumwa muri Paruwasi zirimo iya Nyagahanga na Rushaki muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Rwaza na Runaba muri Diyosezi ya Ruhengeri ndetse n’ahandi harimo Paruwasi ya Rusumo muri Diyosezi ya Kibungo.

Mu 1981 yafashe ikiruhuko ajya i Jerusalem, nyuma agaruka muri Rusumo. Mu 1991 yagiye muri Diocèse ya Ruhengeri, mu 1993 akorera Diocèse ya Kigali, naho mu 1994 yagiye Muyinga mu Burundi. Mu mwaka wa 1996 yagarutse muri Byumba, mu 1999 asubira mu Ruhengeri.

Mu 2003 yagiye i Roma, mu 2006 agaruka i Kigali. Mu mwaka wa 2015 nibwo yasubiye mu gihugu cye cy’u Bubiligi ari naho yitabye Imana ari.

Abanyarwanda bazi Padiri de Jamblinne bifatanyije n'umuryango n'inshuti muri misa yo kumusezeraho
Abapadiri babanye na Padiri de Jamblinne bamushimira umutima mwiza wamurangaga
Abihayimana batandukanye baje kwifatanya n'inshuti n'abavandimwe mu gusezera kuri Padiri de Jamblinne
Ambasaderi Sebashongore Dieudonne uhagarariye u Rwanda mu Bubuligi (ibumoso) n'umugore we, Jeanne Murebwayire bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Padiri de Jamblinne
Padiri de Jamblinne azwi mu Rwanda nk'umuntu witangiye abababaye by'umwihariko mu 1959 na 1963 ubwo Abatutsi bicwaga abandi bakameneshwa bazira uko bavutse
Urukundo, kwicisha bugufi n'ubugwaneza ni rumwe mu rwibutso Padiri de Jamblinne asigiye Isi
Misa yo gusezera kuri Padiri de Jamblinne yitabiriwe n'abantu baringaniye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinca Covid-19
Ubwo isanduku irimo umubiri wa Padiri de Jamblinne yinjizwaga muri Kiliziya
Padiri de Jamblinne yabereye urugero abantu bose barimo n'abihayimana bagenzi be
Byari agahinda mu guherekeza Padiri de Jamblinne
Kuri Kiliziya abantu bari baje gusezera kuri Padiri de Jamblinne
Imodoka yatwaye umubiri wa Padiri de Jamblinne ubwo yageraga kuri Kiliziya
Imyaka myinshi y'ubuzima bwa Padiri de Jamblinne yayimaze mu Rwanda
Abato n'abakuru bari baje guherekeza Padiri de Jamblinne
Padiri de Jamblinne yatanzwe nk'urugero buri wese mu bari ku Isi akwiriye kwigiraho
Ambasaderi Sebashongore ubwo yari ageze mu Kiliziya
Padiri Uwamahoro Canisius yatanze ubutumwa bwa Cardinal Antoine Kambanda,
Sinsebyimfura Vianney ni umwe mu batanze ubuhamya. Ubwo yari afite imyaka icumu, yabatijwe na Padiri de Jamblinne
Umuryango wa Padiri de Jamblinne wamugaragaje nk'umuntu wari ingenzi cyane
Ibigwi bya Padiri de Jamblinne byagarutsweho cyane n'abamumenye akiriho
André Martin Karongozi yavuze ijambo mu izina ry'Abanyarwanda babonye ibikorwa byiza bya Padiri de Jamblinne
Ururabo rw’ashyizweho n’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
Abanyarwanda bari mu basezeye bwa nyuma kuri Padiri de Jamblinne
Abihayimana batandukanye ubwo bari bakurikiranye Misa yo gusezera kuri Padiri de Jamblinne
Abapadiri bayoboye umuhango wo gusezera kuri mugenzi wabo Padiri de Jamblinne
Padiri Schaetzen w’Umubiligi babanaga mu muryango w’abapadiri bera, yavuze ko Padiri de Jamblinne yari afite impano y’urukundo

Amafoto: Jessica Rutayisire & Karirima Ngarambe

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza