Kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi yo kwemeza umukandida yateraniye mu nyubako nshya

15 17-06-2017 - saa 10:46, Philbert Girinema

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye muri Kongere idasanzwe iza kwemerezwamo umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu kuva ku mudugudu haba amatora y’uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho hafi ya hose hatowe Perezida Paul Kagame ku bwiganze bw’amajwi.

Kuri uyu wa Gatandatu ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, niho hari bwemerezwe umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora ari buyoborwe na Komiseri w’Umuryango Gasamagera Wellars.

Hateganyijwe kandi umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro gikuru cya RPF Inkotanyi ari nayo yabereyemo iyi kongere.

Hagati aho, amatsinda y’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa, bagera kuri 30 bategerejwe muri iyi kongere.

Urutonde rw’abashyitsi bitabira kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi, rugaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC, rihagararirwa na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Rao Hongwei.

Inyubako nshya y'icyicaro cya FPR Inkotanyi
Icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Amabendera y'umuryango FPR Inkotanyi yazamuwe mu mfuruka zose z'inyubako nshya
Abanyamuryango ba FPR berekeza muri Kongere itorerwamo uzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Baserukanye ibyishimo bagaragaza akanyamuneza ku maso, bacinya akadiho
Abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye bari babukereye
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, niwe wari umuhuza w'amagambo muri iki gikorwa
Bari bategereje n'amatsiko uri butangazwe nk'umukandida uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu azaba muri Kanama 2017
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Espérance Nyirasafari n'uw'Ubuzima, Dr Diane Gashumba mu Nteko rusange idasanzwe ya FPR Inkotanyi
Minisitiri Uwacu Julienne mu ijambo ry'ikaze rifungura igikorwa cyo kwemeza umukandida wa FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR baturutse impande zitandukanye z'igihugu bitabiriye inteko rusange
Byari ibyishimo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kongere idasanzwe
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bati 'Tuzarwubaka abana b'Abanyarwanda turugire nka paradizo'
Perezida wa GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), Olivier Mazimpaka (ibumoso), mu banyamuryango bitabiriye inteko rusange ya FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR bemeje Perezida Kagame nk'umukandida uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko banyuzwe n'amahitamo yo guhagararirwa na Perezida Kagame mu matora
Biyemeje gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho, bahamya ko nta we uzabisenya barora
Inyubako y’icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi iherereye i Rusororo yafunguwe na Perezida Paul Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
KAMANZI EUGENE 2017-06-19 04:40:17

Erega ntawundi ukwiye uRWANDA rwacu utari muzehe
wacu

2
NGABO KEVIN 2017-06-18 06:21:27

We made It ! congratulations (H.E Paul Kagame).....

3
Wonderful 2017-06-17 16:46:53

Ahahah Murenzi rwose! Ubwo wumvaga ibyo bishoboka? Byanyuze muzihe nzira se? Uwamusimbura wumvaga yaba nde? Wumvaga yava he? #Umurutasate?!

4
Sifa 2017-06-17 15:37:00

Umusaza oyeeeeeee.ibyishimo gusa gusaaaaaaaaa

5
akimpaye 2017-06-17 13:58:47

Aho twavuye ni Kure,aho tugeze ni heza,aho tugana ni heza cyane, turangajwe imbere na son exelence PAUL KAGAME.

6
Peter Jerome SAFARI 2017-06-17 12:30:47

ndanezerewe cyane, hongera sana wananchi tunakupenda

7
Jeanne 2017-06-17 12:15:33

Ntawuhindura ikipe itsinda HE komeza uturwaneho. Imana izagufasha. Nitwe tuzi aho twavuye. Nzagusabira imigisha igihe cyose

8
Murenzi 2017-06-17 08:24:09

Ndaruhutse rwose! Akanyamuneza karanyuzuye , narimfite ubwoba ko bahitamo undi!!

9
kigabo 2017-06-17 08:21:16

Dushyigikiye Paul Kagame ni Umuyobozi,Intwari, Umubyeyi kdi arababarira

10
mfashingabo francois 2017-06-17 07:54:28

paul kagame arakwiye pe!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza