Vladimir Putin yahawe impano y’imbwa na Perezida mugenzi we

8 11-10-2017 - saa 19:50, Ferdinand Maniraguha

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yahawe impano y’ikibwana cy’imbwa na mugenzi we Kurbanguly Berdymukhamedov wa Turkmenistan.

Iyi mbwa Putin yayihawe nk’impano y’umunsi we w’amavuko yizihije tariki 7 Ukwakira, ubwo yuzuzaga imyaka 65 nk’uko Reuters yabitangaje.

Perezida Kurbanguly yaje kuganira na mugenzi we w’u Burusiya uburyo icyo gihugu cyakongera kugura gaz ikomoka muri Turkmenistan.

Mbere yo kuganira, Kurbanguly yabanje kubwira Putin ati “Dufite inshuti duhuriyeho, iyi ni imbwa yo mu bwoko bwa Alabai, naje nyitwaje.”

Imbwa zo mu bwoko bwa Alabai zikura zigishwa kuzaba inkazi, zishobora kurinda amatungo ndetse no kwirukana abo zitamenyereye.

Putin ukunda imbwa byahebuje, si ubwa mbere ahawe impano y’iryo tungo kuko abayobozi b’ibihugu by’u Buyapani na Bulgaria nabo bamuhaye ibibwana by’imbwa nk’impano.

Turkmenistan ni kimwe mu bihugu bine ku isi bifite gaz karemano nyinshi.

Aba bayobozi bahuriye mu mujyi wa Sochi mu nama y’ibihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti, byitezwe ko baganira ku kuba u Burusiya bwakongera kuba umuguzi wa gaz yo muri Turkmenistan.

U Burusiya bwarekeye aho kugura gaz yo muri icyo gihugu umwaka ushize nyuma yo kutumvikana ku biciro. U Bushinwa nibwo bwahise bwigarurira isoko rya gaz yo muri Turkmenistan.

Putin yakira impano y'ikibwana cy'imbwa
Asoma ikibwana cy'imbwa yahaweho impano na mugenzi we
Ubusanzwe Putin azwiho gukunda imbwa byo ku rwego rwo hejuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
yes yes 2017-10-15 12:01:56

imbwa niryotungo rigira ubwenge cyane mumatungoyose usanga mungo imbwa niyambere sana niyompamvu nanjye nyikunda byahatari abatayifana nimymvire yohasi bafite

2
KOCO 2017-10-13 05:35:01

Yewee urasetse ukarenza urugero.

3
Nziza 2017-10-13 01:55:47

Ntimukabe aba contre succes. Umuntu wese wakuze iwabo batunze nawe arayikunda. Imbwa ni itungo ryiza cyane, nayo kandi iba izi abantu babana. Bavuga ko Imbwa ari itungo riri fidele mu bikoko byose.

4
Ndagijimana Bazimenyera 2017-10-12 23:24:24

Oya budya ibwa abanyarwanda ntago bazi ubwenge zifite uziko ibwa ziyobora impumyi ino muri USA , Kandi zikabisikana ni modoka mumigi ikomeye nka Boston?

5
john 2017-10-12 03:51:57

nonese azajya amwirahira ngo " yampayimbwa’?

6
yewee 2017-10-12 00:40:38

Sha Putin akunda imbwa kbsa..!!! ni nayo mpamvu akunda TRUMP

7
N 2017-10-11 15:32:04

Njye narinziko imbwa ariyo ikunda indi mbwa kuko ziba zinavuga ururimi rimwe!!!

8
Kevin 2017-10-11 13:44:53

Gas yacu mu kuvuga iyo ikoreshwa he?
Yewe ibyacu biragoye😔, kandi ubwo a banyeshuri bashyushye imitwe biga ubugege ariko bikaragira bibaye ubusa

Kwamamaza