IGIHE

Umunyenga w’urukundo hagati y’umukobwa w’imyaka 40 w’ubugufi bukabije ugiye gushyingiranwa n’umusore arusha 15

12 11-01-2019 - saa 04:31, Prudence Kwizera

Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bo mu Karere ka Huye bari mu munyenga w’urukundo batitaye ku kuba umukobwa amurusha imyaka 15 y’amavuko cyangwa se ko umwe muri bo afite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019 aho gusaba no gukwa bizabera ku Ngoro Ndangamurage i Huye, gusezerana imbere y’Imana bikabera mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye.

Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko naho Mukeshimana akagira 40. Mu gihagararo bombi ntibareshya, kuko uyu mukobwa afite ubumuga bw’ubugufi bukabije aho yemeza ko ari munsi ya metero.

Bamaze gusezerana mu Murenge kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019.

Mukeshimana asanzwe atuye mu Murenge wa Mbazi naho Ndayitege aba mu wa Huye ari naho bazatura nyuma yo gukora ubukwe.

Nyuma y’uko impapuro z’ubutumire mu bukwe bwabo zisohotse ndetse n’amafoto yabo yo gusezerana mu murenge akajya hanze, benshi batangariye aba bageni.

Hari abavuga ko umusore hari inyungu y’amafaranga cyangwa indi mitungo akurikiranye ku mukobwa abandi bakavuga ko ari urukundo ruri hagati yabo ndetse Imana ari yo yabahuje.

Mukeshimana Josée yabwiye IGIHE ko hashize umwaka umwe bamenyanye kandi umusore yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.

Avuga ko akora akazi mu Nzu Ndangamurage i Huye ko kwigisha abanyeshuri no gutembereza abahasura kamuhemba 70 000 FRW ku kwezi naho umusore bagiye kubana akora ako gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi).

Ati “Mpembwa ibihumbi 70 ariko ni njye utunze urugo kuko mbana n’umukecuru n’abuzukuru be babiri. Ikintu cyose cyo mu rugo ni njye ukimenya kuko turi abakene.”

Avuga ko abari kwibwira ko umusore yaba amukurikiyeho imitungo cyangwa amafaranga bibeshya ku isezerano ry’Imana.

Ati “Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”

Yakomeje avuga ko na bo bagiye bumva amagambo abavugwaho.
Ati “Bavuze ko ngo musée (Inzu Ndangamurage) yamunguriye miliyoni eshatu, njyewe rwose ntacyo nigeze mugura. Ariko njye ndavuga ngo kubera ko ntazi aho Imana inyuza nk’uko yampaye akazi, singiye kwanga ibyo Imana yamutumye.”

Ndayitegeye yahoze asengera muri Zion Temple mu Mujyi wa Huye ariko yasanze Mukeshimana muri ADEPR Gako kugira ngo urugo rwabo ruzabe rwunze ubumwe mu kwemera.

Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe avuga ko Inzu Ndangamurage yabatije aho buzabera ariko nta binyobwa n’ibiribwa bihagije bihari kuko nta bushobozi bafite ariko bizeye ko Imana izabibafashamo.

N’ubwo hasigaye amasaha make ngo ubukwe bwabo butahe, Mukeshimana avuga ko nta n’imodoka n’imwe yo kuzagendamo bafite.

Avuga ko we na Ndayitegeye bemeranyije ko bazabyara umwana umwe bakamurerana n’undi uwo musore asanzwe afite.

Ndayitegeye yavuze ko yakunze Mukeshimana amukundiye uko ari nta kindi yitayeho kandi ari igisubizo cyavuye mu masengesho basenze.

Ati “Namukundiye uko ari. Nta kindi kintu nigeze ndebaho bitewe n’uko ari umukobwa ukeneye umugabo. Josée ni Imana yamumpaye […] Imana yaduhuje kuriya habayeho gusenga maze Imana iraduhuza.”

Abakeka ko yaba amukurikiyeho amafaranga cyangwa indi mitungo ngo baribeshya cyane.

Ati “Abo bantu ibyo bakeka ntabwo ari byo kuko kuva na mbere dukundana abatangiye kubimenya ni icyo bakekaga ariko njyewe ndabizi neza ko Josée nta mafaranga afite nta mitungo afite.”

“Ayo magambo nayumvise hanze ndayamubaza aravuga ngo ‘nta kintu mfite niba ari na byo waba ukurikiye ejo utazabibura ugasanga biteye ikibazo, nagiraga ngo mbikubwire mbere y’igihe ko nta kintu nigirira’.”

Mukeshimana Josée ntaterwa ipfunwe n'ubumuga bw'ubugufi bukabije afite ahubwo ashima Imana yamuhaye umugabo
Umukobwa arusha umusore imyaka 15 ndetse bombi ntibareshya mu gihagararo ariko bishimiye kunga ubumwe ku buryo bazabana akaramata. Aha bari mu Murenge kuri uyu wa Kane bagiye gusezerana imbere y'amategeko
Mukeshimana Josée ntaterwa ipfunwe n'ubumuga bw'ubugufi bukabije afite ahubwo ashima Imana yamuhaye umugabo
Ubukwe bw'aba bombi bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Habana 2019-01-12 09:43:37

Imana ibashyigikire kd ibakomereze urukundo muzirinde amagambo

2
dunia 2019-01-11 14:04:45

Rekera aho [email protected] weee! Ngo urukundo rusigaye rubona?rurebesha , c?

3
rukundo 2019-01-11 08:33:09

Bazagire urugo Ruhire , Imana izabibafashemo birinde amagambo yabantu biyibakire urugo.

4
emma 2019-01-11 05:41:40

Hhhhhhhh!!!iriya mukobwa ndamuzi afite amafr menshi kuko akoze muri musee igihe kinini cyane!kandi musee imwitaho cyane kuko nawe ameze nkabatuma nabaje kuhasura nkabazungu bamurangarira!mukesha Huye ni superstar hhhhhh uriya mukobwa afite inzu ye namafr menshi gusa uriya mu type numwana azamuca inyuma keretse niba yaramuhaye akantu

5
emma 2019-01-11 05:41:40

Hhhhhhhh!!!iriya mukobwa ndamuzi afite amafr menshi kuko akoze muri musee igihe kinini cyane!kandi musee imwitaho cyane kuko nawe ameze nkabatuma nabaje kuhasura nkabazungu bamurangarira!mukesha Huye ni superstar hhhhhh uriya mukobwa afite inzu ye namafr menshi gusa uriya mu type numwana azamuca inyuma keretse niba yaramuhaye akantu

6
emma 2019-01-11 05:41:40

Hhhhhhhh!!!iriya mukobwa ndamuzi afite amafr menshi kuko akoze muri musee igihe kinini cyane!kandi musee imwitaho cyane kuko nawe ameze nkabatuma nabaje kuhasura nkabazungu bamurangarira!mukesha Huye ni superstar hhhhhh uriya mukobwa afite inzu ye namafr menshi gusa uriya mu type numwana azamuca inyuma keretse niba yaramuhaye akantu

7
xavier 2019-01-11 02:43:56

ariko ibigenderwaho byose abantu bishimira kubandi ko mbona bitagira umumaro wo gutangira Divorce bamwe bati ikimero n’uburanga n’amafaranga nibindi byinshi bitandukanye mumahitamo ahuye nirari ryaburi muntu. kuki bidashingirwaho mukurambana kwabubatse biterwa niki? mbese kubaka n’umugutahira amafoto meza na video z’ubukwe zibere amaso n’amamodoka meza nibindi? munsubize bavandi cg kubaka ni umugahamya ibindiro n’amahoro mubanyarwanda. jyewe sindimubaseka bariya bantu ahubwo ndabifata nk’ubundu bukwe bwose. kuko ntabwo wabona imdoka z’ubukwe ziguciyeho ngo uzikurikize amabuye arintacyo bagutwaye.

8
Mf 2019-01-11 01:06:50

Ngo umunyenga ?
Hhahaahahahahahaah
Namubwira iki niba atamukurikiranyeho izindi nyungu.

9
KALISA 2019-01-11 01:03:52

URUKUNDO NIRWONGERE HOSE PEEE

10
Muhima 2019-01-11 00:26:17

Aba abantu babahe amahoro. Abasezerana bareshya se cg bafite uburebure busanzwe bakimarana kabiri nibangahe? urukundo niruganze kandi karande zicike mwizina rya yesu

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza