IGIHE

Umugabo ukuze cyane ku Isi yatangaje ibanga ryo kuramba

2 13-02-2020 - saa 14:32, Twarabanye Venuste

Umugabo ukuze cyane ku Isi witwa Chitetsu Watanabe ufite imyaka 112 ukomoka mu Buyapani yatangaje ko ibanga rye ryo kuramba ari ukwirinda kurakara no guhorana akanyamuneza.

Chitetsu Watanabe uzuzuza imyaka 113 mu kwezi gutaha, yakiriye impano y’isabukuru y’amavuko yahawe n’Igitabo cyandikwamo abaciye agahigo ku Isi ‘Guinness de Records’ yemeza ko ariwe mugabo ukuze ku mubumbe.

Yahawe impano y’impamyabushobozi ‘certificate’ ku wa Gatatu aho aba mu nzu imwitaho ahitwa i Niigata mu Buyapani. Kugeza ubu afite imyaka 112 n’iminsi 344 y’amavuko nkuko Guinness de Records yabigaragaje.

Yakira iyo mpano, Watanabe na we yahise yandika icyapa kivuga ko ari uwa mbere ku Isi. Mu kiganiro n’itangazamakuru mu mwaka ushize, Watanabe yavuze ko ibanga ryo kubaho igihe kirekire ari “ukutarakara no guhora aseka.” nkuko CNN yabyanditse.

Watanabe wavutse tariki 5 Werurwe 1907, afite abana umunani. Yakoreye uruganda rw’isukari imyaka myinshi, mbere yo gukora muri Guverinoma y’u Buyapani mu bijyanye n’ubuhinzi kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuntu ukuze cyane kurusha abandi ku Isi, uriho ni umugore wo mu Buyapani witwa Kane Tanaka. Uyu mukecuru wujuje 117 muri Mutarama uyu mwaka, yavutse tariki 2 Mutarama 1903, yahawe ishimwe na Guinness de Records’ nk’umugore ukuze mu mwaka ushize.

Chitetsu Watanabe w'imyaka 112 y'amavuko yatangaje ko ibanga rye ryo kuramba ari uguseka no kwirinda kurakara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tubanambazi 2020-02-14 20:11:05

Ikibazo s ugupfa yego azapfa ariko murikigihe azabarabye dushingiye ahotugeze naho abanowa bamazwe no kutunvira kandi ngirangonamwe muri munatunvira naho uriya muyapani ibye bizwi ni mana ya muremye twokwivanga

2
sezikeye 2020-02-13 11:09:50

Ariko ni hahandi nawe azapfa.Ngewe nk’umukristu,icyo namusaba nuko yashaka Imana ashyizeho umwete,kugirango izamuzure ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabitwijeje muli Yohana 6:40.Ikibabaje nuko usanga abantu bigira mu gushaka ibyisi gusa,ntibamenye yuko ibyo aribyo byatumye Imana irimbura abantu millions na millions bo ku gihe cya Nowa.Nubwo Nowa yabakwirizaga ngo be kwibera mu byisi gusa,baramusekaga,kugeza igihe Umwuzure waje bose ukabica,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru yasobanuye ko ariko bizagenda ku munsi w’imperuka uri imbere.

Kwamamaza