Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore banywa umuvinyo bafite amahirwe menshi yo gusama

2 13-11-2017 - saa 09:24, Nshimiyimana Gonzalde

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abagore bafata nibura ikirahure kimwe cy’umuvinyo utukura (Red wine) mu Cyumweru, bafite amahirwe menshi yo gutwita kurusha abatagifata.

Ubu bushakashatsi bwakorezwe na Kaminuza ya Washington bwagaragaje ko abagore bakunze kunywa Red wine, udusabo tw’intanga twabo duhora twuzuye.

Bwakomeje buvuga ko nibura ikirahure kimwe gusa mu gihe cy’icyumweru gishobora kuba intandaro yo gusama bya vuba ku bagore.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku 135 bari hagati y’imyaka 18 na 44, harebwaga urugero rw’umuvinyo banywa mu cyumweru nyuma bagapima ingano y’intanga basigararanye.Byaje kugaragara ko abanywa umuvinyo utukura aribo bafite intanga nyinshi nkuko New York Post yabitangaje.

Icyakora inzobere zikomeje kwibaza ku buziranenge bw’ubu bushakashatsi kuko hafi ya Leta zose ku isi zibuza abagore kunywa umuvinyo cyane cyane mu gihe basamye.

Ubushakashatsi bwagutse bwakozwe mu 2013 bwari bwagaragaje ko kunywa nibura ibirahure bitatu by’umuvinyo mu cyumweru bishobora kugabanya amahirwe yo gusama ku bagore bashaka gusama hifashishijwe ikoranabuhanga (IVF).

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Inaryajye Bizumutima 2017-11-17 13:54:08

Jyewedaba Ubufasha Ishuti

2
agaciro peace 2017-11-13 03:25:46

Ariko abanyamakuru bacu mupfa guterura inkuru zose mubonye mugakubita aho bite byanyu? Mujye mwibuka no kuvuga kuri context and environment ibyo mwandika biba byakorewemo. Nk’ubu ikibazo cyo gusama sinzi niba muri rusange hari icyo abagore bacu bafite - bitandukanye no muri west aho usanga umwana afata contraceptifs guhera ku myaka 13-14, anafite boyfriend! Now scientifically speaking sinzi agaciro kahabwa research yakorewe ku bantu 135 ku isi!!

Kwamamaza