Ibitangazamakuru byo muri Turikiya byabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira. Uyu mugabo yageze ku cyo yashakaga ku nshuro ya kane, nyuma yo gufatwa inshuro eshatu akarekurwa.

Mu nyandikomvugo y’ibyo yabwiye inzego zibishinzwe, yagize ati “Nta hantu mfite ho kujya. Nararaga mu bimoteri. Ni yo mpamvu nageze aho nkora ibi.”

Uyu mugabo yafungiwe mu Mujyi wa Alanya, mu Ntara ya Antalya yo mu majyepfo y’igihugu, akurikiranyweho gutuka Perezida wa Repubulika.

Mbere yaho yari yarafashwe inshuro eshatu kubera icyo gikorwa, ariko buri nshuro akarekurwa. Ku nshuro ya kane ni bwo yafunzwe, bityo agera ku ntego ye.

Imibare y’imanza zijyanye no gutuka Perezida yiyongereye cyane kuva mu 2018, ubwo Turikiya yatangiraga gukoresha uburyo bw’imiyoborere bushingiye ku bubasha bukomeye bwa Perezida.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu 2016 kugeza mu mpera za 2025, iperereza ryatangijwe ku byaha byibasira ibimenyetso by’ubusugire bwa Leta n’icyubahiro cy’inzego zayo ryageze ku bihumbi 83. Muri ibyo byaha harimo no gutuka Umukuru w’Igihugu.

Ikinyamakuru Sözcü na cyo cyagaragaje ko iperereza ku bakekwaho gutuka Perezida ryiyongereye cyane ku butegetsi bwa Recep Tayyip Erdoğan, ugereranyije n’igihe cy’abamubanjirije.

Gutuka Perezida muri Turikiya bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine.

Gutuka Perezida wa Turikiya bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ine
Gutuka Perezida wa Turikiya bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ine