IGIHE

Rubavu: Imbwa zabaye idolari, hari uwiyemerera ko amaze kurya 32

13 11-10-2018 - saa 14:57, Mukwaya Olivier

Mu Murenge wa Rubavu no mu duce twa Cyanzarwe ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hadutse umuco w’abaturage barya imbwa, ku buryo ngo zimaze kuba imari ihenze muri aka gace kegeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba baturage bavuga ko uyu muco bawukuye muri iki gihugu baturanye ndetse ngo ni naho bakura imiti bazitera bakazirya ntacyo bishisha.

Umunyamakuru wa IGIHE yasuye kamwe mu duce tuvugwamo abarya imbwa. Mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, yahasanze uwiyemerera ko amaze kurya imbwa 32.

Turinimana Innocent yemeza ko yatangiye kurya imbwa ubwo yajyaga muri RDC bakamuha akumva iraryoshye, none ngo ubu iyi nyama ntacyo yayinganya.

Ati “Ubu imbwa ndazirya kandi inyama zazo ntacyo wazinganya irusha izindi zose uburyohe. Gusa mu kuzibaga kuko ubumara buba buri mu bwonko umutwe ndawuca ahandi aba ari nk’ihene”.

“Ni inyama nziza ubu zatangiye no kubura, zatangiye guhenda. Ku bwanjye maze kubaga imbwa 32 ngenda nzibara’’.

Turinimana avuga ko imbwa barya bazikura mu baturanyi, aho bumvikana bakazigura nk’abagiye kuzorora ku 1500 Frw. Iyo imaze kubagwa ikiro kimwe cy’inyama kigurwa 2000 Frw.

Zirikana Jules umuturage wo muri Gafuku avuga ko babimenyereye ko hari abaturanyi batanu bizwi ko barya imbwa, ku buryo utamuha inka cyangwa irindi tungo ryemewe ngo arirye.

Avuga ko uyu muco ahanini uterwa n’imiterere y’ako gace kegereye RDC, aho abaturage baho badasubiza inyuma icyitwa inyama.

Ati “Ahanini njye mbona biterwa n’amerwe y’abantu b’inaha kuva mu mateka ya kera, no kuba duturanye n’abo muri Congo bavuga ngo ‘nyama ni nyama’ bishatse kuvuga ko inyama yose iribwa’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe, Mukamuyango Caritas, kamwe mu tugari tuvugwamo kurya imbwa, avuga ko ari ibintu bibangamiye umuco Nyarwanda ariko babuze itegeko ribahana.

Ati “Twagerageje kubafata tubura ibimenyetso bigaragara ko babikora rwihishwa, ikibazo gihari ni uko nta tegeko ribahana”.

RALC igiye gukora ubushakashatsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr. Vuningoma James yavuze ko atakwemeza ko ari abanyarwanda barya imbwa ko ahubwo bagiye gukora ubushakashatsi.

Ati “Ntabwo byari bimenyerewe ntabwo tuzi niba ari n’abanyarwanda bazirya [...] ahubwo muduhaye ubushakashatsi nk’inteko tuzagira icyo tuvanamo. Ni ibintu mutugiriye neza kutumenyesha kugirango tuzakore ubushakashatsi ’’.

Ikibazo cy’abarya imbwa cyagaragaye nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi n’uwa Rubavu bavuze ko bibwa imbwa ntibamenye aho zarengeye.

Turinimana yemeza ko amaze kubaga imbwa 32
Turinimana avuga ko inyama y'imbwa ntacyo yayinganya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Nakumiro Simon 2018-11-01 14:03:26

Umva bvand twirinde kuvuga nabi hato tudacumura ngo hari abariye imbwa, ahubwo musome mu: (itangiriro 9.3) kuko ariho byatangiriye kuko ntabwoko bw’Inyamaswa n’ibiribwa byigeze bivugwa muri Bibiliya ko bitemewe kuribwa ahubwo umuntu niwe wihitiramo ibimunogeye!

2
Seroo4 2018-10-13 01:04:57

Buriya umuntu urya imbwa nu muntu yamurya kuko imbwa yabanye nu muntu baratabaranye,bararagirana bajyana guhiga iramurinda cyangwa se ikamutabariza aho biri ngombwa so umuntu urya imbwa burya mujye mumutinya ntacyo atakora

3
Jadon 2018-10-12 06:39:05

Aba baryoko ibwa nibazimara bazarya abantu nihatari !!!

4
Petero 2018-10-11 23:56:12

Sha rwose nyabuneka rwose mwihangane. Imbwa ntabwo ariyo kuribwa. Imbwa ni itungo rigira ubwenge ririnda urugo, rikunda abantu......

5
Kayizari 2018-10-11 14:37:04

Mu myaka ibiri ishize nari ntuye Rubavu mu mugi ariko, hari imbwa nyinshi zirirwa zirya abaturage, nizere ko icyo kibazo uyu mugabo aragikemura nako ubu yarakirangije. Byiza cyane ariko ntuzarye abantu.

6
Jado Nyamasheke 2018-10-11 12:46:38

Ntabwo byari bikwiye rwose mumuco wacu nyarwanda,abo bantu batuye ako gace nibaganirizwe bareke guta umuco ejo batazanduza twese bene kanyarwanda.bibutse indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda

7
Jado 2018-10-11 11:23:29

Nyama ni nyama

8
hahahahah 2018-10-11 11:12:06

hariya ku jisho menya ariyo yamuteye urwara agiye kuyibaga

9
richard 2018-10-11 10:35:12

uyu mugabo mu mufunge. nta n’isoni akanabivuga ngo arya ibwa.

10
kubwimana 2018-10-11 09:41:26

niba ntangaruka babisuzuma abashoboye ako kaboga bakagashinga iryinyo sinumva ngo nabashinwa kabagwa neza

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza