IGIHE

Perezidansi ya Kenya yatanze isoko ryo kuyigemurira amakara

2 10-07-2019 - saa 13:33, Ndayikunda Josué

Ingoro y’umukuru w’igihugu muri Kenya yatanze isoko ryo kuyigemurira amakara, mu gihe icyo gihugu kimaze igihe gishyira imbaraga mu gukoresha ingufu zitangiza ikirere mu guteka.

Itangazo ryo kugemurira igikoni cy’ingoro y’umukuru w’igihugu muri Kenya ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, rihamagarira ababishoboye gusaba iryo soko.

Itangazo rigaragaza ko uwifuza kugemura amakara azajya anyura ku rubuga ingoro y’umukuru w’igihugu inyuzaho amakuru maze akuzuza ibisabwa ndetse akaniyandikisha, hanyuma akabigeza ku biro bishinzwe amasoko mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu masaha y’akazi.

Urubyiruko, abagore n’abamugaye basabwa kubanza gutanga urupapuro rwemeza ko biyandikishije mu matsinda y’abanyantege nke. Amabwiriza avuga ko impapuro zisaba isoko zigomba gushyirwa mu ibahasha ifunze neza, hanyuma nyirayo akayishyira mu gasanduku k’amasoko.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyanditse ko iri soko risa n’irihabanye n’intego za leta ya Kenya dore ko yihaye ko byibuze mu 2022, 10% by’ubutaka buzaba ari amashyamba.

Leta ya Kenya imaze gutanga agera kuri miliyoni 175.1 z’amadorari ya Amereika mu kuzahura amashyamba, kuko kugeza ubu ubutaka ateyeho ari 7.4% gusa.

Leta ya Kenya kandi yashoye agera kuri miliyoni 19.5 z’amadorari ya Amerika, kugira ngo yongere gas mu gihugu izajya yifashishwa mu gikoni n’ahandi hakenerwaga amakara cyangwa ibituruka ku mashyamba, gusa uyu mushinga ntiwageze ku ntego kuko wahombeje agera kuri miliyoni $8.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bya Kenya, i Nairobi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sakadege 2019-07-10 18:24:57

Buriya ni amakara y’icyokezo kuko nabonye amafoto menshi ya Uhuru arya za nyamacoma

2
Celestin 2019-07-10 08:30:02

Ko ndeba bidasobanutse se? nibyo kwifashisha amakara koko!

Kwamamaza