IGIHE

Pasiteri Niyonzima Claude yahawe urw’amenyo nyuma y’ubuhanuzi bwe kuri Bamporiki

0 24-01-2023 - saa 13:52, Mukahirwa Diane

Ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino abantu bacitse ururondogoro nyuma y’ubuhanuzi bwa Pasiteri Niyonzima Claude, wavuze ko Imana yamweretse ko Bamporiki Edouard atazafungwa, ariko ibyo yahanuye bikaba ikinyuranyo.

Mu cyumweru gishize nibwo kuri YouTube hagaragaye amashusho ya Pasiteri Niyonzima yikoreye amabuye ari mu butayu ari gusengera abantu batandukanye barimo na Bamporiki.

Yagize ati “Nazanye abantu mu mutima batandukanye barimo Yago na Bamporiki, Imana yambwiye ngo Bamporiki ntabwo azajya Mageragere.”

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki nabwo yongeye kumvikana avuga ko isezerano ry’Imana rigomba gusohoza.

Ati “Nk’umuhanuzi w’Imana, umucamanza nadategeka mukanya ko Bamporiki arekuwe asubikiwe igihano, nemeye ko nka pasiteri mutaranambaza, ndahita niyambura uwo mwambaro njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya.”

Ubuhanuzi bwe ntibwagezweho kuko Bamporiki yatakiwe igifungo cy’imyaka itanu ndetse ahita afungwa.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagarutse ku magambo ya Pasiteri Niyonzima bamwe bibaza Imana yavugaga akorera itasohoje isezerano ryayo, abandi bibaza niba koko agiye gucuruza akabari nk’uko yabyemeye.

Uwiyita Agapipi yagize ati “Ariko se ibi ni byabihe by’imperuka bavuze ko hazabaho abahanuzi b’ibinyoma, Ihangane rata Bampo... ubu umuntu koko usengera kwa Pst. Claude njye ubu narumiwe.”

Itonde Biryogo Ndayikurusha ati “Ariko se koko uyu ni pasitoro? Abaye afite abantu asengera naswenyukira ku butaka pe!”

Ruhurura yagize ati “Abatekamitwe biyitirira Imana ngo ni Abahanuzi! Ah yayaya!! Claude we jya gufungura Lodge...ngo yaba ari Satani yantumye.”

Micomyiza Jean Baptiste ati “Umuhanuzi w’Imana ngo yamubwiye ko Bamporiki atari buhabwe igihano cyo gufungwa. Ngo nakatirwa gufungwa ngo uyu muhanuzi arahita ajya gucuruza akabari n’amacumbi yemera uburaya. Ko Bamporiki akatiwe gufungwa ubwo iyo Mana ngo bavuganiye Kanyarira, ni Imana ibeshya.”

Mucyo Alain ati “Abahanuzi b’ibinyoma.”

Ishida yagize ati “Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye. (Gutegeka Kwa Kabiri 18:22).”

Erik750 ati “Erege na za bayari zagiraga abahanuzi kandi abahanuzi b’ibinyoma nibo beze muri iyi minsi.”

Pasiteri Niyonzima Claude akomeje guhabwa urw'amenyo kubera ubuhanuzi bwe kuri Bamporiki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza