IGIHE

Nyamirambo: Yanze kwishyura indaya amafaranga bumvikanye, ihitamo kujya kuyishyuza umugore we

15 23-08-2019 - saa 11:53, Thamimu Hakizimana

Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yanze kwishyura indaya amafaranga ibihumbi 10 bari bumvikanye ihitamo kujya kuyishyuza umugore we.

Aya mahano yabaye ahagana saa ku n’imwe n’igice zo ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019.

Ababibonye babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yari yasohokanye n’umukobwa ahitwa muri Croix Rouge hafi y’Umurenge wa Nyakabanda, basangira inzoga nyuma baza no kuhasaba icyumba bakimaramo amasaha agera kuri abiri n’igice.

Bongeyeho ko nyuma y’uko basohotse muri icyo cyumba bishyuye agera ku 7000 FRW, umukobwa yakomeje gusaba uwo musore kumwishyura amafaranga ibihumbi 10 bari bumvikanye ariko undi arabyanga amubwira ko ibyo basangiye bihagije nta yandi mafaranga asigaranye.

Umukobwa ngo akibona ko atangiye gushungerwa n’imbaga y’abantu yahise amubwira ko ayo mafaranga agiye kuyishyuza umugore we anamwumvisha ko baziranye atega moto yerekeza iwe.

Hategekimana Yvan wo munsi yo kwa Gisimba ati “Umusore yabanje yihagararaho atangira kugaragariza abantu bari babashungereye ko ari ibinyoma umukobwa ari kumuhimbira yumvise ko agiye iwe nibwo yatangiye gucisha make amwinginga.”

Yongeyeho ko uyu mugabo akibona ko aya makuru naramuka ageze we bitari bumugwe neza ngo yahise amukura kuri iyo moto amutegera indi mu rwego rwo guhunga abari babashungereye bajya ku cyuma cy’imwe muri banki ikorera hafi ya Club Rafiki i Nyamirambo aba ariho ayamwishyurira.

Gusa andi makuru agera ku IGIHE nyuma y’uko atandukanye n’uwo mukobwa wicuruza, uyu mugabo yahise asubira hafi y’aho bari bavuye asengerera bamwe mu bari bamubonye kugira ngo hatagira uza no kubibwira umugore we ngo kuko harimo n’abo bari baziranye.

Ubwo indaya yari igiye kwishyuza umugore we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
ngabo 2019-08-26 03:06:15

Uziko byabintu bihenda? ayo banywereye,ayo baririye,aya logde 7000 kongeraho 10,000 rya nyamukobwa ukongeraho aya moto nayo yasengereye abantu bababonye ngo batabivuga.... uziko hatabuze nka 40,000??

2
Mbarushimana lnnocent 2019-08-25 07:35:01

Mbega umugabombwaaa 🙉🙉🙉 ubwo c niki kindi yashakaga muriyo ndaya kdi yarafite umugore koko amafr yagahahiye urugo yayahonze icyumugirewe afite

ISI IRASHAJE

3
rwanda 2019-08-25 04:21:32

Ariko umugore mwashakanye mukabana imyaka 15 utaramubwirango nabuze ikiniki akora no gutera akabariro bikaba urubanza umugabo akajya kumunzani aba ahemuste

4
katia 2019-08-24 07:14:04

Nicyo cyamushobora ahubwo iyondaya yabuze kuyikata ngo atahe iregarega yajyaga he c afite umugore ubwo nicyi yumvise mo uretse ubugome bwo guhemukira umugore we no kumushyira ibirwara bitandukanye

5
HIRWA 2019-08-24 06:41:40

Harimo abagore(abafasha)beza cyane batita ku mabi abagabo babo bakora ahubwo bakabasengera kandi ari nabo batunze ingo.

6
Kkk 2019-08-24 03:26:51

Arko abagore mwaratsinze kweli! Nukuri Leta ikwiye kujya ibasoresha, kuko umusoro n’inkingi yitetambere p!

7
Byumve uhore 2019-08-24 00:53:39

Ariko murasetsa. Wowe uvuga ngo ntiyari yubatse ushobora gusanga urugo rwe rukomeye kurusha urwawe, yewe n’ umugorewe ashobora kubimenya agakomeza akibanira n’umugabowe atitaye ku byabaye. Bangahe se babyara hanze bakabazanira abana kandi ntizisenyuke. "Ushaka gushaka nka nyina amara amazu" nta rugo rusa n’urundi.

8
moses 2019-08-23 16:49:42

Ntimukatubeshye iyo foto ntiyafatiwe munyakabanda

9
Alliance 2019-08-23 16:37:18

yewe abanyamakuru murasetsape ubuse mwebwe ntimumusenyeyera?arko uwaroze abagabo ntiyigeze akaraba byanga bukunda umugore arabimenya kd nimyambaro irabimwemeza

10
Jv 2019-08-23 14:12:28

Itangazamakuru namwe muradusetsa!! Ubwo c uku niko kumubikira ibanga ra? Usibye ko ibyo yakoze ataribyo guhishiira. Uwo mugore we nubundi ubwo arabizi ko ntamugabo afite.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza