Nyamagabe: Abanyerondo batanu batawe muri yombi bazira ibendera ryibwe

3 13-09-2018 - saa 15:42, Prudence Kwizera

Abanyerondo batanu batawe muri yombi mu iperereza ku ibendera ryibwe ku biro by’Akagari ka Gasave mu Murenge wa Musange, rikaza kuboneka rihishe mu gishyitsi kiri mu ishyamba ry’ako kagari.

Iryo bendera ryabuze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, bukeye abayobozi bafatanya n’abaturage gushakisha, barisanga mu ishyamba.

Bivugwa ko abasanzwe bakora irondo ku Kagari ka Gasave bagiye kuryama bagasiga nta muntu uhacungiye umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasave, Ntayobatandema Augustin yagize ati “Twabyutse mu gitondo nka 6h00 dusanga baryibye, dusanga abarara irondo ntaryo baraye, ibendera ryibwe."

Nyuma y’icyo gikorwa, abanyerondo bagera batanu bafashwe mu iperereza ngo hamenyekane abari baryibye.

Mbere y’uko riboneka, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yari yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano bari gushakisha amakuru kugira ngo bamenye aho iryo bendera ryarengeye.

Ati “Ubu turi kurishakisha ku bufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo tumenye uko byagenze, twizeye ko riza kuboneka kuko dukomeje gushakisha.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Kagari ka Gasave bwahise bukorana inama n’abaturage mu kongera kubibutsa kujya batanga amakuru kandi ku gihe.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kabayiza 2018-09-14 03:12:58

Ariko aha ni kure ya nyabimata

2
kf51 2018-09-13 13:21:34

iyi nkuru iravango no ibendera ryibwe nyuma barisanga ahantu mwishyamba ubundi ngo bari kurishakisha !!! ibaze koko ... gusa ikigaragara nuko muri ako gace hakirimo ibipinga icyo nikimenyetso .

3
Scott 2018-09-13 09:19:16

Biragayitse cyane abantu bagifite imyumvire nkiyo

Kwamamaza