Kubura ibitotsi bishobora guteza ubwonko ubunebwe no gukora nabi

2 13-11-2017 - saa 14:32, Tombola Felicie

Abashakashatsi bemeje ko kudasinzira neza biteza ubwonko gukora buhoro bikagira n’ingaruka ku buzima bw’umuntu cyane cyane kubatwara ibinyabiziga.

Aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Tel Aviv muri Israel bakoreze inyigo bagamije kureba imikorere y’ubwonko nk’uko byasohotse mu kinyamakuru ‘Nature Medicine’.

Ku ijoro rimwe ryo kubura ibitotsi, abashakashatsi basanze habaho kugabanuka kw’imikorere mu gice cy’ubwonko gishinzwe ibyo kumva amajwi, gufata mu mutwe no kugira amarangamutima.

Bagize bati “Twasanze igihe umuntu yabuze ibitotsi ntasinzire , utunyangingo two mu bwonko dutangira gukora buhoro cyane kuko tuba twakoze aho tutagombaga maze bigatuma ubwonko bunanirwa ntibukorere ku muvuduko bwagakwiye gukoreraho.”

Batanze urugero kugira ngo bagaragaze icyo gihe uko ubwonko buba bumerewe maze berekana ko nk’igihe umushoferi atwaye ikinyabiziga yaraye adasinziriye neza ipusi igashaka kwambukiranya umuhanda kandi yayibonye, ngo bimufata igihe kinini kugira ngo atekereze ko agomba gufata feri, maze akenshi akabyibuka icyago cyarangije kubaho.

Aba bashakashatsi batanze inama ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gupima urugero rw’ibitotsi umuntu yasinziriye mbere yo kujya mu muhanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Denny 2017-11-15 03:05:25

Abashakashaka asanze arukugabura cyangwa biterwa ntutwo duce twubwonko

2
Turatsinze Jamvier 2017-11-14 20:23:44

biba Ari Ikibazo Kuba Utwaye Ikinyabiziga Ikintukika Kwitambika Imbere

Kwamamaza