IGIHE

Kigali: Imodoka itwaye ifumbire yabirindutse mu muhanda (Amafoto&Video)

5 10-08-2019 - saa 15:22, Thamimu Hakizimana

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yari itwaye ifumbire yakoze impanuka umushoferi ahita ayivamo ariruka, ifumbire bayishyize mu yindi modoka nayo ihita ibirinduka.

Ahagana saa kumi z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu nibwo imodoka ya mbere yari itwaye ifumbire yakoreye impanuka ku kiraro kigabanya umurenge wa Gisozi n’uwa Muhima, irabirinduka ariko ku bw’amahirwe umushoferi ntiyagira icyo aba.

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi wari utwaye iyi modoka we yahise avamo ariruka.

Umwe mu bapolisi yabwiye IGIHE ko uwo mushoferi yahise yiruka kuko nta cyangombwa kimwemerera gutwara imodoka yari afite. Iyo modoka ikaba yahise ifungwa.

Iyi mpanuka ikimara kuba ifumbire yari itwaye yahise ishyirwa mu yindi modoka ya Daihatsu irayitwara ariko nayo igeze hafi y’ikiraro cy’ahitwa kwa Rasta ihita ikora impanuka irabirinduka umushoferi akomereka ku kuboko.

Bamwe mu babonye iby’iyi mpanuka babwiye IGIHE ko batunguwe cyane n’uburyo imodoka zatwaye iyo fumbire zakoraga impanuka kandi zose zikabirinduka.

Uwitwa Mukamana Albertine yagize ati “Batubwiye ko imodoka ya mbere yakoreye impanuka ku Kinamba yikoreye iyi fumbire kandi n’iyi iguye aha niyo yagiye gupakira bya bindi byari byaguye ku Kinamba.”

Yakomeje avuga ko byatunguye benshi ndetse bamwe bari kwibaza ku by’iyo fumbire.

Nyiri iy’iyi fumbire Ngirabakuru Epimaque, avuga ko kuba imodoka zose yayishyizemo zakoze impanuka ntaho bihuriye n’amarozi abantu bakekaga.

Yagize ati “Nari ndi kumwe n’umuntu wari utwaye imodoka amaze kuyigusha arirukanka aradusiga twari abantu babiri uwo muntu aho atuye turahazi. Twari dupakiye ifumbire tujya dufumbiza imboga kuko mpinga imboga i Rutonde.”

Yakomeje avuga ko ifumbire izi modoka zari zitwaye yari ifite agaciro k’ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda, anashimangira ko nk’umuntu wemera Imana kuba izo modoka zose zari zitwaye ifumbire zakoze impanuka ntaho bihuriye n’amarozi yakekwaga.

Aho imodoka yabirindutse
Bamaze kuyikura mu muhanda
Ubwo bayikuraga mu muhanda
Ikimara kubirinduka
Imodoka ya kabiri ikimara kubirinduka
Abacagaho bose batungurwaga no kubona uko iyi modoka yabirindutse
Ni impanuka yari iteye ubwoba
Polisi yahise ihagera
Ubwo imodoka ibishinzwe yayikuraga mu muhanda
Ubwo imodoka yabirindukaga itwaye ifumbire
Imodoka yangiritse
Ifumbire imodoka yari itwaye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eram 2019-08-12 08:51:25

Rwose Iyimanuka Yambere Urebye Haribiyihishe Inyuma Kuk Niwabyumva Ukuntu Imodoka Ibiranduka Ahantu Haringaniye?Ahubwo Bakurikirane Nyirifumbire Kuko Abifitemo Uruhare Kbs.

2
Bosco M. 2019-08-11 06:44:32

Jye numiwe ahubwo se barumva ari gusa imodoka 2 zose sinabyumva pe ahubwo abantu mbere yo gukoresha iyo fumbire babanze babaze Imana ko ibmerera kuyifumbiza
Wamenya aribiki si fumbire mba ndoga

3
Jey 2019-08-10 17:47:07

Mwaramutse, none se Police iratangaza iki kuri izi mpanuka? Byagenze gute? Imodoka yibiranduye bitewe n’iki ko atari n’ahantu habi? Ntibyumvikana simbasha kubyumva.

4
Mutezimana 2019-08-10 14:03:47

amarozi.yikigali.?

5
Ndayizeye Nathanael I Rusizi. 2019-08-10 12:30:55

Wa mugani nubwo buri wese afite ukwemera kwe, ariko uwumvise iby’izi mpanuka wese ntiyabura guteketeza ibindi. Nonese niba Police ivuga ko umushoferi wari utwaye imodoka ya mbere atari afite ibyangombwa, uwari utwaye imodoka ya kabiri we byamugendeye gute? Ubona iyaba ari ya mihanda y’iwacu mu cyaro twari kuvuga ko ari ikibazo cy’imihanda. Ariko njye mbona aho izi modoka zagiye zigwa nanjye sinazishira amakenga. Erega nubwo tumenye ko nubwo twemera Imana, ariko tujye twemera ko na Satani afite imbaraga n’abakozi. Ahaaaaa!!

Kwamamaza