IGIHE

Kenya: Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yahagaritswe kubera umusuzi w’umudepite

15 9-08-2019 - saa 11:20, Habimana James

Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Homa Bay muri Kenya, yahagaritswe iminota 10 nyuma y’aho abadepite binubiye mugenzi wabo wabasuriye, ubwo bari basubukuye imirimo y’Inteko nyuma y’amafunguro ya saa sita.

Ubusanzwe gusura ni igikorwa gishobora kuba kuri buri wese, ariko benshi birinda kubikorera mu ruhame kuko bibangama.

Muri Kenya ho ubwo depite Juma Awuor yarimo agaragaza ikibazo cy’umwijima gikunze kugaragara mu masoko, yaciwe mu ijambo na Perezida w’Inteko, Edwin Kakach, ubwo bamwe mu badepite bari batangiye gutungana intoki umwe ashinja mugenzi we ko yangije umwuka wo mu ngoro ya rubanda, nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Depite Julius Gaya yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko, umwe muri twe yanduje ikirere kandi nzi uwo ariwe.”

Gusa uwashinjwe yahakanye kuba ariwe ubikoze, agira ati “Ntabwo ari njye ubikoze kuko sinakorera ibintu nk’ibi imbere ya bagenzi banjye.”

Ibi byatumye ibiganiro bisubikwa mu gihe cy’iminota 10 kugira ngo abadepite bajye hanze bongere bafate akayaga.

Perezida w’Inteko yasabye ko hashyirwamo ibyuma bivanamo uyu mwuka mubi, abadepite bongera kugarukamo nyuma y’aho umwuka wongeye kuba mwiza, imirimo birakomeza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
babel nim 2019-08-13 23:57:43

iyo niyo Africa

2
Shimo 2019-08-11 23:12:44

Cyakoz birarenze depute yagakoze tu that is innovation

3
F 2019-08-10 02:44:51

Ariko iyi nteko ya Kenya ubanza igira akazi gacye, akantu kose gatuma ihagarika imirimo: nguho umudepite waje ahetse umwana, nguwo umusuzi! Gucikwa se hari uwo bitabaho, ubwo iyo bacyingura amadirishya umusuzi ntiwari guhita usohoka bagakomeza akazi.

4
Buhinja 2019-08-10 00:09:58

Nge numva aribyiza muri Kenya!!bigaragaza kwisanzura!
Kubikabika umusuzi bintera ikibazo cyane!!gusa nywa akazi 1l mugitondo!ubundi nkisanzura koko!!ntamwuka mubi uza

5
NTIRAMVIMBERE 2019-08-09 22:28:31

Ariko abanyaKenya sinzi impamvu bahorana udushya gusa, akenshi tuba dushekeje. Ni abacomediens pe!

6
Sako 2019-08-09 21:27:31

Aheee nsomye ino nkuru ngiye gutamira ibidyo burananira

7
Kayitesi Marie 2019-08-09 16:37:46

Mbega umusuzi ? Nubwangati wallahi . Kayitesi Marie muruzinduko kigali

8
Jean 2019-08-09 14:25:45

Ibintu byose bijye bibamo ubwenge gusura SI ikosa ahubwo tureba ingene yabikozemo pe

9
Gasereri 2019-08-09 10:27:09

Ino nkuru iranuka

10
Gasereri 2019-08-09 10:27:09

Ino nkuru iranuka

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza