IGIHE

Ingeso wakwirinda bigahindura ubuzima bwawe mu minsi 100

18 11-06-2019 - saa 13:04, Iradukunda Serge

Ingeso cyangwa imico nibyo bigena abo turibo, kandi nta kintu cyangiza ubushobozi twifitemo bwo guhanga udushya nk’ingeso mbi.

Kubaho ubuzima buringaniye, butanga umusaruro kandi burimo ibyishimo bisaba kwirinda imwe mu mico cyangwa ingeso zigusubiza inyuma aho kugufasha gutera imbere.

Ni umwanya wo kwigengesera niba nta n’umwe mu mico yavuzwe hasi ukuranga, akaba ari naryo pfundo ryo kuba udatera imbere mu buzima, nkuko tubikesha ikinyamakuru The Ladders.

Rekera aho inzitwazo!

Wigeze wiha ubwawe cyangwa uha abandi impamvu zatumye udakora ibintu nkuko byagombaga gukorwa?

Ndananiwe, nta mwanya mfite, sinabishobora, hari undi ubikora. Natinze kubikora, nzaba mbikora, mfite ubwoba, siniteguye….

Aya ni amagambo akunda kugaruka cyane igihe umuntu yiha cyangwa aha undi impamvu atakoze cyangwa atakora ikintu runaka, gusa uko utinda uvuga ibi niko umwanya wo gutangira gukora uba muto.

Umuhanga Belfort Jordan yigeze kuvuga ati “imbogamizi iri hagati yawe naho wifuza kugera, ni impamvu zidafite ishingiro wiha zisobanura igituma utagera ku cyo wifuza.”

Hagarika gukorera ibintu icyarimwe

Ni kenshi umuntu yibwira ko gufatanya imirimo byihutisha akazi kuruta uko yakora kimwe kikarangira agafata ikindi, ibi siko biri! Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu 2% ari bo bashobora gukora ibintu icyarimwe bakabikora neza.

Gukorera ibintu byinshi icya rimwe birananiza, bituma uhorana igitutu bigatuma nta na kimwe mu byo uri gukora urangiza neza, ukisanga uri gutakaza umwanya kuruta uko wari gukora kimwe kikarangira.

Hagarika kwemera buri cyose

Ubigenza gute igihe inshuti yawe igutumiye mu isabukuru kandi ufite n’umukoro wo gukora? Kuvuga oya kuko utari buboneke birakugora?

‘Oya’ ifatwa nk’ijambo ritarimo ikinyabupfura, ribabaza inshuti n’abavandimwe bacu kuko akenshi mu mikurire yacu ntabwo twigishwa kuvuga ‘Oya’.

Ukwiye kwiga kuvuga ‘Oya’ igihe icyo usabwa kibangamira izindi gahunda z’ingenzi ufite.

Umuherwe Warren Buffet yigeze kuvuga ati “Ntukemerere abantu kugena icyo ukora mu buzima bwawe.”

Rekera aho kwiyumvisha ko udashoboye

Amagana y’abantu ahora ahangayitse ndetse anatekereza ku byo badashobora gukora neza nyamara uku gutekereza ntacyo kongera mu bushobozi bafite.

Ese ujya utekereza uko byagenda uramutse uretse guta umwanya munini utekereza ku byo udashoboye ahubwo ugatekereza kubyo ushoboye gukora neza? Hari igihe bitashoboka ko utsinda intege nke zawe ariko uramutse uhaye umwanya ibyo ushoboye byahindura byinshi ku buryo ubayeho.

Hagarika gushaka kuba intungane

Igifite agaciro si umubare w’amakosa ukora igihe uri kugerageza gukora igikorwa runaka cyangwa uburyo ubona ibintu bigenda gahoro, kuko uracyarusha wa wundi wahisemo kutagerageza.

Hagarika guha agaciro ibyo ubona n’ibyo abandi bagutekerezaho byose
Biri muri kamere muntu gushaka gukundwa no kwemerwa n’abandi, ibi bituma twigira abo tutari bo.

Hari igihe ubona ko bigoranye kureka iyi ngeso ariko birashoboka, ni nk’uko umuntu yitoza kureka ikindi kintu kimubangamiye cyose.

Wishyira imbaraga mu gushaka ibyo ubona ko bidashoboka kuko ni ibyo ku kwangiza mu mitekerereze gusa.

Wikwemera kutagira icyo ukora kandi ushoboye

Theodore Roosevelt wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigeze kuvuga ati “Gutsindwa birababaza ariko kunanirwa kugerageza gutsinda bibabaza kurushaho.”

Ubushakashatsi bwerekana ko mu buzima iyo dusubije amaso inyuma, twicuza kubyemezo tutafashe kuruta uko twicuza kubyemezo twafashe.

Wikwemera gukoreshwa n’ikoranabuhanga

Ushobora kuba ukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga nka email, Twitter, Facebook cyangwa LinkedIn. Itonde, genzura niba bitari mu bigutwara umwanya cyane, bikakurangaza bikakuvana ku ntego yawe.

Mu gitabo “The Shallows: What the Internet Is Doing to Our Brains”, umwanditsi Nicholas Carr yagize ati “Internet itanga umwanya uhagije twakwifashisha mu mitekerereza yacu ariko iyo dutangiye kuyisumbuza ikaba ariyo idutekerereza, tuba twambura ubwonko bwacu ubushobozi buhambaye bufite.”

Urugero, telefone yawe ishobora kuba ari we mwanzi wawe wa mbere. Abantu benshi ntibashobora kumara akanya badafite telefone zabo, nyamara uko umara umwanya uri kuri internet na telefone yawe niko amatsiko yo gukomeza kumenya buri kimwe yiyongera.

Ubashije kuzimya cyangwa gushyira kure telefone yawe, ukibanda ku mishinga yawe nibwo wabona umusaruro wabyo.

Wikwita ku byo abandi bashamadukiye

Ikosa rya mbere dukora mu buzima ni ugushaka kuba nk’abandi. Igihe uhisemo kubaho nka we koko aho kubaho uko abandi babayeho cyangwa babishaka, nibwo uzabona agaciro kabyo.

Uzasanga benshi bavuga ngo ‘kanaka afite imodoka nziza, afite akazi keza, yaguze inzu nziza’ ngo nanjye ndashaka kubigira. Guha agaciro imyumvire nk’iyo ni ubuyobe, kwita kubyo Isi yose yifuza ko umera uzisanga byakwangirije ubuzima aho kukuyobora.

Umunsi wahagaritse kwita kubyo abantu bavuga, niwo munsi icyizere kikurimo kizazamuka mu buryo na we utazi, ukabona utangiye gukora ibintu bihambaye na we ubwawe utakekaga ko wakora.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
BAHIZI Dan 2019-06-26 04:07:41

Iyi nama yawe ifite umutuzo mwinshi niyo , numvishije ikurikijwe ntacyabuza umuntu kwishakamo igisubizo gihamye , icya telephone zo zadufashe bugwate byararangiye pe pe pe . Ahubwo telephone "usage" uzazigarukeho cyane birambuye the good and the bad.

2
safri justin 2019-06-16 01:50:32

Nukuripe ndabashimiye .nibyo usanga ijambo oya .
Turikoresheje neza bya dufasha mumitekereze yacu;bamwe usanga duta umwanya ugasanga turicuza nyuma .

3
IRADUKUNDA 2019-06-15 14:50:11

Murakoze kubwi yonama nziza

4
IRADUKUNDA 2019-06-15 14:50:11

Murakoze kubwi yonama nziza

5
Kayitare 2019-06-13 02:24:26

Iyi nkuru irafatika kdi ndizera ko izafasha benshi! Hari byinshi tubamo mubuzima bwa buri munsi gusa biragaragara ko rimwe na rimwe aribitwangiza kurusha uko byatwubaka.

6
Ntakirutimana Vedaste 2019-06-12 23:29:51

Murakoze kuri ubu bujyanama ariko kucya 2 sinemeranya namwe. Ushobora gukora ibintu bibiri icyarimwe kandi byose bikagenda neza biterwa n’ibyo bintu ibyo ari byo

7
KTS 2019-06-12 09:13:36

IYI NKURU NIYO IFITE UMUMARO MUNKURU ZOSE NASOMYE KUVA NABAHO

8
Manafasha 2019-06-12 08:06:00

Murakoze cyane. Iyi niyo nkuru ntekereza ko ifitiye ubuzima bwabantu umumaro. Yuje inama zangombwa

9
masezerano emmanuel 2019-06-12 05:33:50

murakoze kutugezaho igitekerezo

10
Evariste80 2019-06-12 02:31:34

Kabisa uyu muntu wakoze iyi nkuru akomereze aho !!!!Iyi nkuri irimo ubwenge rwoseeee!!!!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza