IGIHE

Ingaruka zo kogera muri piscine itakorewe isuku

2 13-01-2020 - saa 16:08, Uwase Joie Clarisse

Benshi mu bakoresha piscine ntabwo bakunda kwita ku kumenya niba yakorewe isuku, n’ibindi bijyanye n’umutekano w’amazi yayo kandi ari ingenzi.

Koga ni byiza kuko bituma umubiri ukora neza bikarinda umunaniro, ubwonko bugatekereza neza, iterambere rya muntu rikiyongera.

Kubera kwiyongera kw’inzu z’ubukerarugendo n’imyidagaduro, ubu abanyarwanda batandukanye bazi piscine ndetse banayikoresha binezeza, bakora siporo, baruhuka, banasabana.

Nubwo gukoresha ubwo bwogero rusange ari byiza, si benshi bita ku kumenya isuku yabwo nyamara bashobora gukuramo indwara batitonze.

Rugwiro Roger ukorera kuri La Palisse Hotel, yashishikarije abafite piscine guhora bazigirira isuku birinda ko zandura zikaba zagira ingaruka ku bazikoresha.

Yagize ati “Hari ibyuma byabugenewe bakoresha kugira ngo piscine zihore zifite isuku. Abafite uruhare rwo kuri kwita kuri za piscine bagomba kugira icyuma kigomba gutunganya amazi cyizwi nka aspirateur.”

Aspirateur ni icyuma cyifashishwa bakura imyanda muri Piscine.

Dushime Eric umwe mu bashinzwe piscine yo kuri Sport View Hotel i Remera yavuze ko bimwe mu bishobora gutuma piscine yandura igatera abayikoresha indwara, harimo kuba itogejwe neza, kuba hadashyizwemo ibinyabutabire bisukura amazi no kuba umubiri w’umuntu udakorana n’imiti batera muri piscine.

Ati “ Ubusanzwe iyo miti bayishyize muri Piscine ituma umwanda wose ushiramo ariko hari abantu njya mbona badakorana nayo. Bagomba kubanza kureba ko imibiri yabo ikorana n’iyo miti.”

Mu ndwara zishobora guterwa na piscine harimo indwara yo kwishima ku mubiri, indwara z’impiswi, iz’ubuhumekero n’izindi.

Dushime yagize ati “Umuntu ufite ahantu afite udusebe ntagomba kujya mu mazi kubera wa muti uterwa muri piscine. Ntabwo byemewe. Hari ubwo tubaha amabwiriza bakagira ngo ni uburenganzira bwabo turi kubabuza.”

Umurerwa Aimé, yabwiye IGIHE ko yigeze kurwara kwishimagura abivanye muri Piscine, nyuma aza kubwirwa na muganga ko hari umubiri udakorana n’imiti iba yashyizwemo.

Rugema Paul ushinzwe gutunganya Piscine kuri Sport View Hotel mu karere ka Kicukiro, yavuze ko ubusanzwe umuntu umaze koga muri piscine aba akwiriye kubanza koga umubiri wose mbere yo kwambara imyenda. Icyakora, avuga ko benshi batabyubahiriza ari yo mpamvu bamwe bahura n’ikibazo cyo kwishimagura kuko baba bagifite ya miti yatewe muri piscine.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo amazi yo muri piscine bamaze kuyateramo imiti, abantu baba batemerewe kujyamo mbere y’amasaha 12. Aya mazi kandi aba agomba gusukurwa inshuro imwe mu byumweru bibiri .

Piscine igomba gukorerwa isuku ihagije kugira ngo abayikoresha batanduzanya indwara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Caty 2020-01-14 01:46:22

Tekereza ni ukuri ngo gusukura piscine inshuro imwe mu byumweru bibiri!
Uzi bariya bantu birirwamo, abanyaramo, abari mu mihango, etc....Njye numva ahubwo buri joro ariya mazi bakagombye kuyavidura bagashyiramo andi mashya.
Ikindi, turasaba abafite piscine z’abana ko amazi yazo yatandukanywa n’ay’izabakuru.

2
Claude 2020-01-13 15:26:12

Iyi ndwara yo kwishimagura imereye nabi kubera amazi ya Wasac imiti basigaye bateramo. Umuti uyivura witwa gute ? Ese ubundi iyi ndwara yitwa gute?

Kwamamaza