Tekereza uri mu muvundo w’imodoka nyinshi uri kujya mu kazi mu gitondo, ariko wabona uri buhamare amasaha n’amasaha, ugahita ukanda bouton imwe gusa ya ‘Flight Mode’ imodoka yawe igahita yigira hejuru ho metero nke igahita itangira kogoga ikirere nk’indege.
Iyo nza kuba mvuga ibi nko mu myaka 20 ishize byari kumvikana nk’amashyengo kuri benshi, ariko mu bihe bya none ntibikiri agashya kumva ikoranabuhanga rihambaye kuri uru rwego kuko umunsi ku wundi tugenda tubona amavugurura mashya mu nzego zinyuranye.
Xpeng Aeroht eVTOL, niyo modoka y’agatangaza yubatswe mu buryo ishobora no gukora nk’indege.
Iyi modoka ikorwa n’uruganda rwa Xpeng, rumaze kubaka izina rikomeye ku Isi mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Ubuyobozi bw’uru ruganda bwatangaje ko izambere zizatangira kugurishwa mu 2026, ariko abazikeneye bashobora gutangira kuzitumizaho muri uyu mwaka.
Ibi bivuze ko ikorwa n’igerageza by’iyi modoka byararangiye ahubwo igitegerejwe ari uko urwego rushinzwe ubwikorezi bwo mu kirere mu Bushinwa bwahereza ikigo cya Xpeng, ibyangombwa byemerera imodoka zacyo gukoresha ikirere nk’uko tubikesha amakuru ava muri iki kigo.
Iyi modoka ifite imiterere yihariye. Nk’amababa yayo ayifasha kuguruka yizingira mo imbere ahabugenewe, ku buryo iyo iri kugenda mu muhanda iba imeze nk’imodoka isanzwe, amababa agasohoka iyo igiye kujya mu kirere.
Mu guhaguruka ntibisaba gufata umwitangirizwa nk’indege isanzwe kuko aho iri yahita ihahagurukira itegeye inyuma cyangwa imbere.
Iyi modoka izamuka mukirere gutyo kubera ko iri mu cyiciro cya eVTOL, bivuze ko zikoranwa ubushobozi bwo guhaguruka zihita zizamuka mu kirere ndetse no kugwa ku butaka bikaba uko. Ku bazi uko indege za kajugujugu zihaguruka cyangwa zigwa niko n’izi zimeze. Igiciro cyayo ni $150.000.
Ikindi nuko Xpeng Aeroht eVTOL ikoresha amashanyarazi 100% ikaba inafite ikoranabuhanga riyifasha kwitwara ‘Self Driving Technology’.
Iyi modoka ifite imyanya ibiri gusa yo kwicaramo, ikagira imihoro imeze nk’iy’indege umunani iyifasha kuguruka, amapine ane nk’ibisanzwe ikaba inafite motero 12 zose z’amashanyarazi.
Ifite ikoranabuhanga rya ‘Distributed Electric Propulsion [DEP]’ ku buryo iyo moteri imwe igize ikibazo igahagarara izindi zikomeza zigakora neza.
Iminota iri hagati ya 35 na 45 niyo iteganywa ko iyi modoka ishobora kumara mu kirere. Umuvuduko wayo ntarengwa ni 130 km/h ikaba ishobora kugenda hagati y’ibilometero 30 na 40 itarashiramo umuriro.
Xpeng Aeroht eVTOL, ishobora kugendera muri metero 300 na 500 ivuye ku butaka. Ifite sisitemu yiswe ‘Emergency multi-parachute ballistic rescue’ ikora mu gihe iyi modoka yagira ikibazo mu kirere ntikomeze urugendo, umutaka ukaba wahita wifungura ukayimarura neza mpaka ku butaka.
Umuyobozi mu Kigo cya Xpeng, Brian Gu, yavuze ko bitazaba ngombwa ko abantu bazajya bakenera kugurutsa izi modoka bazajya basabwa uruhushya rubemerera kuyigurutsa nk’uko bigenda ku bakoresha za drone.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!