Ibyo wakwirinda igihe uwo mwakundanaga aguteye umugongo utazi impamvu

2 12-10-2017 - saa 13:57, Umutoni Rosine

Si rimwe si kabiri usanga umusore n’inkumi babanye neza, bidateye kabiri ukumva umwe ataka ngo uwo bakundanaga amuteye umugongo.

Inararibonye mu bijyanye n’imibanire akaba n’umwanditsi w’igitabo cyitwa ’Catch Him and Keep Him’, Christian Carter, avuga ko ari ibintu bisanzwe kuba umwe mu bakundana yashyuha akumva hatashira akanya atavuganye n’umukunzi we ndetse ngo amenye uko amerewe ariko igihe kikazagera akumva urukundo rwarakonje muri we kandi ntacyo bapfuye.

Uku guceceka kw’abakundana , uyu mwanditsi abigereranya n’igihe cyo kwitekerezaho umuntu akongera gushakisha imbaraga zatuma agera kure nk’uko umuntu iyo akoze siporo biba bimusaba kuruhuka kuko aribwo imikaya ikura neza.

Uyu mwanditsi yibanze ku bagabo avuga ko uko guceceka cyangwa kwitarura uwo mukundana ngo babiterwa ahanini no kuba bakeneye umwanya wo gutuza bagapanga iby’ahazaza cyangwa bakabiterwa no gusuhererwa igihe ibyo biyemeje bitarimo kugerwaho.

Ati “ Hari abantu batekereza neza cyangwa bagafata ingamba zikomeye ari uko bihaye ikiruhuko cyo kureka ibyo bajyaga batakazamo umwanya byose, aho rero iyo umusore acecetse cyangwa akakwitarura ni uko akeneye uwo mwanya wo kuba wenyine ari mu bye adafatanyije n’undi muntu.”

Yakomeje agira ati “ Iyo umusore mwakundanaga abona ko atarimo kugera ku ntego ze,ibyo yapanganga bikamupfana areba, agenda atakaza icyizere bikagira n’ingaruka ku rukundo rwanyu. Aho niho uzasanga yaracecetse bikomeye ,adashaka ko muhura, ndetse nta n’icyo mwapfuye bikakuyobera.”

Ibyo wakwirinda igihe afite iyo myitwarire

Kugerageza kumwemeza

Iyo ubona ko umuhungu atangiye kugutera umugongo, nawe ugakora uko ushoboye kose ngo umwemeze ko ari wowe nta wundi azabona uhwanye nawe uba wabyishe.
Kuba umuhatira kugumana nawe cyangwa ugerageza kubimwemeza abona ko ahubwo hari ikindi kibyihise inyuma kandi we yari muri ibyo bihe bitamworoheye.

Kumva ko uko umubwira byose na we ariko yabikora

Abagore bakunda kugaragaza amarangamutima no gusukiranya amagambo ngo berekane akababaro kabo n’uko bumva ibintu.

Ku bagabo ho biratandukanye, ashobora gutega amatwi ntagire icyo agusubiza; igihe ushaka ko uwo mwakundanaga yakugarukira, si ngombwa ko na we yavuga byose nk’uko wabibuze.

Uba ugomba kumureka agatuza kuko igihe abonye ko ari ngombwa abikubwira ntabyo umubajije.

Kumusezeranya ibidashoboka

Abakobwa benshi iyo babonye umusore bakundanaga agaragaza imyitwarire idasanzwe , hari ubwo bagerageza kumusezeranya n’ibidashoboka ngo uwo mubano udasenyuka.

Aho niho usanga umusore yigendera akishakira undi mukobwa kuko abona ko urimo kumubwira ibintu bitanabaho nk’aho ari ikiguzi cyo gutuma mugumana.

Inama z’umwanditsi

Buri wese mu bakundana aba agomba kumenya ko igihe nk’iki cyo kumva utagifite ikibatsi cy’urukundo kibaho kandi ko ibyo bihe umuntu abisohokamo bikarangira, iyo icyabiteraga kibonewe umuti.

Atanga inama avuga ko umukobwa uzi ubwenge asaba uwo bakundanaga umwanya bakicara hasi bakaganira, bakavuga aho urukundo rwabo rwerekeza akamenya n’icyabaye.

Kuguma gukomeza urugendo rwawe utitaye ku mpinduka ubonana umukunzi wawe, kutamusezeranya ibitangaza no kudahinduka ngo muterane amagambo igihe adashaka kuguhishurira byinshi, ngo ni byo byonyine byatuma uwari uri mu bihe bitaryoshye mu rukundo afata umwanzuro umuvuye ku mutima wo kugaruka cyangwa kubireka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fatuma 2017-10-12 20:19:45

Mike ibyubu ntubitindeho abakobwa bacu bataye umuco,umukobwa wikigihe amenyana numuhungu muminsi ibiri akaba aryamanye nawe rwarukundo rwumuhungu ruhita rugabanuka urwumukobwa rukazamuka umuhungu yabibona akamwita indaya, iyo umuhungu yakurebye mubwonko Ahita akwanga bakobwa mujye mwitonda

2
Mike 2017-10-12 09:07:31

Murakoze cyane gsa mwatubwiye kumuhungu gsa igihe yateye umukobwa umugongo ariko ntimwatubwiye k’Umukobwa igihe yateye umuhungu umugongo uko umuhungu yabyitwaramo

Kwamamaza