IGIHE

Angela Merkel yongeye kugaragara atitira

3 10-07-2019 - saa 15:06, IGIHE

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel kuri uyu wa Gatatu yongeye kugaragara atitira mu muhango wo kwakira Minisitiri w’Intebe wa Finland, Antti Rinne uri mu ruzundiko muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru byo mu Budage byatangaje ko ubwo Merkel yari ahagararanye na Rinne yagaragaye atitira.

Ni ku nshuro ya gatatu agaragaye mu ruhame atirira mu byumweru bike bishize, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua byabitangaje.

Tariki 27 Kamena, Merkel nabwo yagaragaye atitira ubwo yari kumwe na Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier batanga icyangombwa cyemerera Christine Lambrecht kuba Minisitiri w’Ubutabera.

Ku nshuro ya mbere atitira hari tariki 16 Kamena, ubwo yari mu muhango wo guha ikaze Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Icyo gihe yaje gutangaza ko yanyweye amazi bigashira.

Ni ku nshuro ya gatatu agaragaye mu ruhame atirira kuva mu byumweru bike bishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-12 01:38:04

Nagire aruhuke bambe, mandats enye ni nyinshi mu gihugu cy’igihangange nk’Ubudage.

2
Mahoro 2019-07-10 13:16:16

Uyu muyoboze ashobora kuba arwaye Parkinson’s disease, kdi ntacyo yahindura kukazi akora kuko harimo nabayimarana imyaka 30 bayirwaye

3
Mahoro 2019-07-10 13:16:14

Uyu muyoboze ashobora kuba arwaye Parkinson’s disease, kdi ntacyo yahindura kukazi akora kuko harimo nabayimarana imyaka 30 bayirwaye

Kwamamaza