IGIHE

Amafoto ya Miss Simbi Fanique yambaye impuzankano y’abaganga yavugishije abantu

12 14-01-2020 - saa 07:49, IGIHE

Umuhoza Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, yavugishije abantu abakoresha urubuga rwa Twitter biturutse ku mafoto yashyizeho yambaye impuzankano y’abaganga.

Ni mu mafoto uyu mukobwa yashyize kuri uru rubuga harimo aye wenyine atatu ndetse n’indi ari kumwe na bagenzi be bigana mu Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Ayashyiraho yayakurikije amagambo agira ati “Nshuti bisekuru by’ejo hazaza murebe abazajya babaha serivisi z’ubuvuzi. Turi hafi kugera aho tuhagana.”

Aya mafoto yatumye benshi batanga ibitekerezo bitandukanye byiganjemo ibiganisha ku gutebya ko kuba abaganga bafite uburanga nk’ubwo aba bakobwa bafite bazajya batuma abantu bafata umwanzuro wo kujya kwivuza batanarwaye.

Nka Regis Ndayisenga yagize ati “Ubu se byakumarira iki kujya duhora tuza kwivuza tutanarwaye?”

Uwiyise Ese Ukora Hano we asa nk’utebya yahise avuga ko abaganga nka Miss Fanique bafite ubushobozi bwo kuvura Minisiteri zihoramo ibibazo zirimo iy’uburezi zikaba zakira burundu , ati “Ndahamya ntashidikanya ko aba baganga bavura ministeri y’uburezi igakira rwose.”

Hari undi wahise amusubiza ko aba bakobwa bashobora kuvura n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ igatangira kujya itsinda igatwara ibikombe kakahava.

Undi witwa Minister of foods and Drinks yavuze ko yemeye ko bazajya bamwigiraho.

N’ubwo benshi bavugaga gutya ariko uwitwa Iamthereality we yaje ati“Ku bitaro ntabwo ari ahantu tujya tugiye kureba abeza kurusha abandi, tujyayo kureba abadufasha kurengera ubuzima bwacu. Wige cyane ibindi nta mumaro. Ntibagushuke kandi imikino uyishyire ku ruhande.”

Umuhoza Simbi Fanique afite imyaka 21, uburebure bwa metero imwe na sentimetero 70. Yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba ari naho avuka, iwabo ni mu Karere ka Kirehe. Yatoranyijwe mu Burasirazuba ari kumwe na Patience Iribagiza, Pamella Umutoni, Delice Ikirezi na Nadia Umutesi.

Miss Simbi Fanique yavugishije abantu kubera aya mafoto amugaragaza yambaye impuzankayo iranga abakora mu rwego rw'ubuvuzi
Uyu mukobwa ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2017
Miss Simbi Fanique yashyize ku rukuta rwa Twitter ifoto imugaragaza ari kumwe n'urungano rwe bigana ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Famic 2020-01-14 22:16:20

Courrage🥰

2
Famic 2020-01-14 22:15:16

Courrage 🥰

3
Amaherezo 2020-01-14 19:08:21

Kwiperezanta kuri aha ye! mbere y’aba se ntabandi bambaye iyi myambaro?? uku ni ukwamamaza kudafitiye rubanda akamaro! Igikenewe ni umuganga uzi icyo gukora si amafoto y’inzobe dukeneye!

4
demba 2020-01-14 16:04:11

ndabona no mu kiganga,uzanyemo miss disi ubu c uri therapeutique bwoko ki?cga,uzajya uvura indwara zo mu mutwe mbesecwivurire stress

5
Bobo 2020-01-14 12:11:02

Nkwifurije amahirwe Masa ! Abantu bafite ibitekerezo ko abakobwa beza batakwiga sciences basubize amerwe mwisaho, kuko barashoboye, abaguca intege sinzi impamvu yabo, urakoze gutinyura abandi bakobwa beza bibwirako kubaho bituruka mugukura ibyinyo no kwitaraganya mumakofi yabasore.

6
forecasting 2020-01-14 11:41:22

Ariko koko nigute uyu mwali atabaye miss Rwanda.. eeee! sha uri miss kabisa. Cyapa masomo rata, courage. umunyarwandakazi usobanutse rwose. keep it up.

7
Edouard Kanimba 2020-01-14 07:49:24

UBUSE ABA NABAGANGA ,ABA NI ABANYESHURI BARI KWIGA KUBA ABAGANGA (MEDICAL STUDENTS)IKINDI NUKO IMYENDA NTAHO IHURIYE NUBUMENYI!

8
demba 2020-01-14 06:46:50

ndabona no mu kiganga,uzanyemo miss disi ubu c uri therapeutique bwoko ki?cga,uzajya uvura indwara zo mu mutwe mbesecwivurire stress

9
homeland 2020-01-14 04:57:41

kwifotoza ni kimwe no kugira amanota ikindi.Kuba bazi kwifotoza ntibivuze ko bazi kuvura wasanga mu mutwe ari zero.so,ntimugahuze ibidahura ubuganga ubwo mutangiye kubuhuza no guslayinga byabacanze.

10
Lee 2020-01-14 03:00:01

Seriously!!!!!!!
Mwatubwiye aho ibya ebola bigeze, uko abaturage bishimiye gahunda yo kubakingira, mukatubwira uko iby’imirire mu bana bihagaze ubu mukareka kudua inkuru zidafite umumaro! Uyu mukobwa se niwe wambaye uyu mwambaro wenyine? Ngaho nimuduhe n’imikorere ye mu ishuri turebe niba koko ari umuganga isi ikeneye!
Mbere ye se ntabawambaye? ko mutabakoreye pub bigeze aha! Inkuru nk’izi ntacyo zungura ubuvuzi muri rusange!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza