Abashakashatsi batanze ikigereranyo cy’igihe igikorwa cyo gutera akabariro kimara

9 7-12-2017 - saa 11:09, IGIHE

Nubwo umwanya igikorwa cyo gutera akabariro kimara ugenda utandukana bitewe n’abantu, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi bemeje ko igihe kigereranyije ari iminota 5,4.

Nk’uko batangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwabo babinyujije ku rubuga Doctissimo ngo guhera igikorwa cyo kwinjira mu gikorwa kugeza mu gihe cyo kurangiza, igihe nyacyo kigereraranyije ni iminota 5.4.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 500 bashakanye bo mu mpande zitandukanye z’isi, bagiye babara igihe igikorwa cyo gutera akabariro kibatwara bikorwa mu byumweru bine.

Kugira ngo bataza kwibeshya baheraga ku isegonda ryo kwinjira mu gikorwa (penetration) bakandaga ku mashini igatangira kubara maze igikorwa cyo kurangiza cyabaho bagakanda ku mashini igahagarara.

Basanze umwanya iki gikorwa gitwara utandukanye bitewe n’abantu n’abandi, abantu bamaze umwanya muto cyane ni amasegonda 33 na ho abamaze umwanya munini cyane ni iminota 44.

Nubwo abo bashakashatsi basanze igihe kigereranyije ari iminota 5.4 ntabwo bemeza ko ari cyo gihe ntarengwa.

Ikindi bagaragaje ni uko gukoresha agakingirizo bitagira icyo bihungabanya ku mwanya nyirizina icyo gikorwa cyagombaga gutwara, ndetse no kuba waba usiramuye cyangwa udasiramuye ntacyo bihindura.

Gusa basanze imyaka y’ubukure ibigiramo uruhare kuko ku bantu bakiri bato icyo gikorwa kimara umwanya munini ugereranyije no ku basatira ubusaza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
J.d'Amour 2017-12-12 13:38:54

Byose biterwa n’uwo muri kumwe sha.

2
Ntuyenabo 2017-12-08 11:36:55

Ariko se aba babuze ubundi bushskashatsi bwagirira abantu akamaro butari ubu bakoze abusa ubu kandi wasanga baratikije ingengo yimari ngo barashakisha. Bakoze ubusa

3
gl 2017-12-08 07:10:16

Ese, kugirango ube umushakashatsi wo muri urwo rwego, bisaba kuba warize kaminuza? Ubushakashatsi buragwira.

4
yves 2017-12-07 18:22:17

ese icyo gikorw ntakunt umunt yakonger ingan yo kugikor? harigih numv ngo baguh imiti maz time ikiyonger niby siby?

5
kaleb 2017-12-07 13:18:10

No sens

6
Harindimana salim 2017-12-07 12:21:27

niyumuntu abikonanuwo adashaka bigabanya igihep

7
gisele tuyishimire 2017-12-07 10:12:02

biterwa nuko umuntu yaryohewe njye n’isaha umugabo arayinkora sinamenye uko irangiye

8
Claude 2017-12-07 09:13:58

No saha turayimara none ngo mwebwe ni minota 5,4

9
fabien 2017-12-07 04:20:25

Aha baratubeshye ubwose ukeretse babantu baba biyiba kuko ubwo se ko abagore batinda kuranguza iminota itanu umugore wawe wateguye neza yaba arangije cg waba umupfubije ? Ukeretse ku ndaya iba icuruza niho niminota 5 ntiyemera ko ishira

Kwamamaza