Abanywa urumogi bagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bwo ku rwego rwo hejuru-Ubushakashatsi

3 14-11-2017 - saa 09:30, Bizimana Jonathan

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Stanford muri Leta ya California bwerekanye ko abantu bakunda gukoresha urumogi bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abatarunywa.

Ubushakashtsi bwakorewe ku banyamerika ibihumbi 50 bafite hagati y’imyaka 25 na 45. Babajijwe ku bijyanye n’uko bakora imibonano mpuzabitsina niba bananywa cyangwa batanywa urumogi.

Ubu bushakashatsi bwasanze abagore bakoresha buri munsi urumogi nibura bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 7.1 mu kwezi ugereranyije n’abadakoresha iki kiyobyabwenge kuko bo bakora imibonano inshuro 6 mu kwezi.

Abagabo bakoresha iki kiyobyabwenge batera akabariro inshuro 6.9 mu kwezi mu gihe abatagikoresha bo ari inshuro 5.6 mu kwezi nkuko The Telegraph ibitangaza.

Muri make, abanywa urumogi bakora imibonano mpuzabitsina ku kigero cya 20% kurusha abatarunywa.

Ubu bushakshatsi bunyuranye n’ubwakozwe mbere bwagaragazaga ko urumogi rugabanya umubare w’intanga ku bagabo barukoresha.
Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe mu bihugu byinshi ku isi ndetse gifite n’amategeko ahana ugicuruza, ugikwirakwiza ndetse n’ugikoresha.

Mu Rwanda, ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uwimana j.paul 2018-01-10 15:22:30

Andika hano kucyabantu batiyumvisha kwaricyiyobyabwenge iyowayobye ubwenge ukora ibinyuranye nubwenge nyine tubagire inama yokubireka bakore ibyobashoboye

2
Rwanda 2017-11-23 19:07:12

Ariko akakantu bagashakaho iki Ra?ko aragati kimana kavumbuwe nihene,ntimukagasebye kuko ibyako ntabwo mubizi.

3
Sungura 2017-11-14 05:34:57

Ubu bushakahsatsi ndemeranya nabwo kuko nange iyo nakagotomeyeho nkora uduturu hafi umunani mu ijoro. Mu gihe iyo ntagafashe nkora kamwe ngahinduka imboga. Gafasha gupfubura neza!!!!

Kwamamaza