IGIHE

Zimwe mu ngingo z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano zakuwemo izindi ziravugururwa

1 10-07-2019 - saa 17:40, Cyprien Niyomwungeri

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ni nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga ruregewe ko muri iryo tegeko hari ingingo zinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Nyuma y’umwaka hafi umwe hagiyeho itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, abarikoresha, barimo cyane cyane abavoka, bagaragaje ko zimwe mu ngingo zirigize zinyuranye n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Umunyamategeko Mugisha Richard, yareze Leta asaba ko zimwe mu ngingo zasohotse muri iri tegeko zakurwamo. Ingingo Mugisha yagaragajeho ikibazo ziri mu byiciro bibiri, birimo icy’iya 154, 233 n’iya 236 zivuga ku gusebanya afata nk’izibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ikindi kirimo ingingo ya 136, 138 na 139 yavuze ko zibangamiye ubwiyunge bw’abagabo n’abagore.

Muri Mata nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo kuri uru rubanza rwemeza ikurwaho ry’ingingo zimwe n’ivugururwa ry’izindi.

Nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, yabisobanuriye abadepite, ingingo ya 136 mu gika cya kane yahaga ubwisanzure urukiko bwo kwemeza cyangwa kwanga kureka ikirego k’umwe mu bashyingiranwe wakorewe icyaha cy’ubusambanyi.

Icyo gika cyakuwemo kubera ko cyabangamiraga uburenganzira bw’umwe mu bashyingiranwe ushaka kureka ikirego, abigiriye kubungabunga ubusugire bw’umuryango n’imibanire y’abawugize.

Igika cya gatatu cy’iyi ngingo cyavuguruwe nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga. Igika cya kane n’icya gatatu byavanywemo nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga kubera ko binyuranya n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga.

Uwizeyimana yavuze ko nubwo ingingo ya 140 itavuzweho n’Urukiko rw’Ikirenga, kurekera uburenganzira busesuye uwakorewe icyaha cy’ubusambanyi kugira ngo areke ikirego nta nkomyi byatumye ingingo ya 140 na yo ikurwamo igika cya gatatu kubera ko cyari mu murongo umwe n’ububasha bwari bwahawe urukiko, ku kureka cyangwa kwanga kureka ikirego k’uwareze. Igika cyayo cya kabiri nacyo cyaravuguwe hakurikijwe umurongo watanzwe ku ngingo ya 136.

Ingingo ya 154 yavanywemo nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga kubera ko inyuranya n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 233 yavanywemo nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga kubera ko inyuranya n’ingingo ya 15 na 38 z’Itegeko Nshinga.

Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo ya 236 itanyuranya n’ingingo ya 15 na 38 z’Itegeko Nshinga, turasanga ikwiye nayo kuvamo bitewe n’uko abantu benshi bakomeza kugaragaza ko ibangamiye ubwisanzure bwabo bwo gutanga ibitekerezo ku Mukuru w’Igihugu.

Urukiko rwari rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ntibwamukundira.

Nyuma y’uko abadepite bemeje uyu mushinga, ugiye koherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko Evode Uwizeyimana avuga ko iri tegeko rihinduwe nyuma y'umwanzuro w'Urukiko rw'Ikirenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rwagasabo 2019-07-11 02:43:59

ni byiza ariko natwe abasaza mutwibuke kw’itegeko rya pansion risubire Ku myaka 55,kuki dupfa twishwe n’inzara kandi twarakoreye igihugu?murebe namwe n’ubu abakiri mu kazi barengeje imyaka 50 barasezererwa mu mayeri babashukisha kubahemba amezi yisumbuyeho,ariko hamwe na hamwe bakanabakangisha kwirukanwa batemeye kugenda neza,ubu koko twebwe inteko ishinga amategeko ntiyadutekerezaho?oya rwose mwibuke ko twakoreye igihugu,nibura bitanabaye rusange ariko utakaje akazi afite 55 RSSB imwakire/mbashimiye uko mugiye kubitekerezsho

Kwamamaza