Zimbabwe: Ingabo zigiye guhangana n’abari inyuma y’imvururu mu ishyaka rya Robert Mugabe

4 14-11-2017 - saa 08:04, Herve Ugirumukunda

Umugaba w’Ingabo za Zimbabwe, Gen.Constantine Chiwenga, yavuze ko agiye kwitambika imvururu za politiki ziri mu ishyaka ‘Zanu PF’ nyuma y’uko Visi-Perezida Emmerson Mnangagwa ahunze mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, Chiwenga yavuze ko igisirikare kitazakomeza kurebera abagize uruhare mu kubohora igihugu batotezwa.

VOA yatangaje ko uyu muyobozi yabivuze atunga agatoki agatsiko k’abanyapolitiki kayobowe na Grace Mugabe, Prof. Jonathan Moyo n’abandi biyita ‘Generation 40’ (G40).

Aba nibo bakomeje kwirukana mu ishyaka rya Zanu PF abantu bose bashaka guhangana na Robert Mugabe.

Gen. Chiwenga yagize ati “Biteye agahinda ukuntu impinduramatwara twarwaniye ziri kwitambikwa n’abantu bakorana n’umwanzi wacu ushaka kugaruka mu gihugu ngo agisubize ku ngoyi ya ba gashakabuhake.”

Yongeyeho ko Zimbabwe itagitera imbere kuko abayobozi ba Zanu PF benshi bahora bashondana.

Ati “Ntagushidikanya ko intege nke zigaragaye mu ishyaka ryacu zigira ingaruka ku buzima, politiki n’ubukungu. Abaturage bacu bashaka amahoro bakomeje kwihanganira ibihe bibi igihugu cyacu kirimo batewe inkeke n’ibiri kuba mu buyobozi bw’ishyaka ryacu.

Yongeyeho ko nk’ingabo bagiye kugira icyo bakora kugira ngo igihugu cyabo kitongera gusubira mu bukoloni.

Abantu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe bavuga ko bamaze kuvanwa mu myanya ikomeye muri Zanu PF, igahabwa abo mu gatsiko ka G40.

Emmerson Mnangagwa uherutse kwirukanwa yahoze ari Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umutekano w’Imbere. Yari mu bahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93, akaba amaze imyaka 30 ku butegetsi.

Ubu Grace Mugabe, umufasha wa Perezida Mugabe niwe uvugwaho kuzasimbura umugabo we, akanagarukwaho cyane mu kurwanya abo batavuga rumwe.

Umugaba w’Ingabo za Zimbabwe, Gen.Constantine Chiwenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
muhire 2017-11-15 01:06:40

ubundi iyo urumuyobozi ugatangira gkwigizayo no kwica abagufashije yrugamba rwo kubohora igihugu amaherezo nawe.ntuba uru shyashya iteke ugira amaherezo mabi numuryango wawe bagiti mujisho bagundirubutegetsi barabe bareba ibyo kwa Mugabe

2
fabien 2017-11-14 11:08:55

Ntibajye bagundira ubutegetsi! Ntabwo igihugu ari icyumuryangoumwe; nicyabene gihugu Bose! Nabo bafatanyije barwanya bagashakabuhake! Babashize hanze! Afrika we! Turarwayepe!! Tuzayikira ryari iyi ndwara yo kugundira izarangira ryari? Reka tubitege amaso! Ntibajye babeshyera abazungo ngo barabarwanya! Nabo si shyashyape!! Bisubireho(abayobozi ba afrika ).

3
fabien 2017-11-14 11:08:52

Ntibajye bagundira ubutegetsi! Ntabwo igihugu ari icyumuryangoumwe; nicyabene gihugu Bose! Nabo bafatanyije barwanya bagashakabuhake! Babashize hanze! Afrika we! Turarwayepe!! Tuzayikira ryari iyi ndwara yo kugundira izarangira ryari? Reka tubitege amaso! Ntibajye babeshyera abazungo ngo barabarwanya! Nabo si shyashyape!! Bisubireho(abayobozi ba afrika ).

4
ZAMANI 2017-11-14 10:11:46

Abasirikare ba Zimbabwe bashatse bakora coup d’état muli Zimbabwe niba badashaka Madame Mugabe.Mu bihugu byinshi bya Afrika,hategeka igisirikare n’igipolisi.Nibo bagira ijambo rya nyuma kuko nibo bafite imbunda.Ariko muli iki gihe biraruhije gukora coup d’état kuko abarinda presidents,basigaye bafite ingufu kurusha abasirikare basanzwe.Mu myaka ya za 1960s -1980s,coup d’état bazikoraga buri munsi kuko aba GP nta ngufu bagiraga.

Kwamamaza