Ya nkongwa yongeye kugaragara mu bigori i Nyagatare

2 8-11-2018 - saa 10:52, IGIHE

Udusimba twibasira imyaka tuzwi nka nkongwa (armyworms), twongeye kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Twamaze kugaragara mu gishanga cya Kagitumba mu Murenge wa Matimba i Nyagatare aho hegitari zigera kuri 350 zimaze kwangirika.

Nkongwa yibasira ibihinga birimo ibigori, amasaka, ibishyimbo n’ibindi.

Umwaka ushize ibyo byonnyi byangije bikomeye imyaka y’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hegitari 15 699 zangijwe, bivuze 24.7 % by’ubutaka bwose bwari bwahinzweho ibigori, amasaka na soya.

Hari impungenge ko ibyo byonnyi byatangiriye i Nyagatare bishobora kongera gukwirakwira igihugu cyose.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Steven Rurangwa, yabwiye Kt Press dukesha iyi nkuru ko hatagize igikorwa iyo nkongwa yagira ingaruka ku baturage.

Ati “Kugeza uyu munsi nta kibazo cy’ibura ry’ibiribwa dufite ariko dufite ubwoba ko hegitari 22 778 mu karere zakangizwa (na nkongwa). Ibyo byagira ingaruka mbi ku bahinzi.”

Iki cyorezo ubwo cyadukaga umwaka ushize, Ingabo z’u Rwanda zafashe iya mbere mu kugihashya zitera umuti wica udukoko aho byagaragaye ndetse hari n’ahifashishwaga indege.

Umuyobozi ushinzwe ibyonnyi n’indwara z’ibihingwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), Higiro Joseph, yasabye abahinzi kujya bakurikiza amabwiriza yo guhinduranya ibihingwa mu mirima, kimwe mu bigabanya ibyago byo kwibasirwa na nkongwa.

Iyi nkongwa yangiza ihereye mu mutima w’ikigori kandi igasigamo imyanda myinshi cyane, bikaba byagaragaye ko ibyononekara cyane ari ibigori bitabagaye.

Iyo imaze iminsi ihinduka igikonoshwa nyuma kivamo ikinyugunyugu, kikaguruka ahantu hose gitera amagi. Nibura mu minsi itatu icyo kinyugunyugu gishobora gutera amagi 2000.

Ayo magi niyo akura akavamo urunyo, rwo rukavamo nkongwa, ikororokera no mu bindi bihingwa mu rugendo rufata iminsi igera kuri 21.

Umwaka ushize aho nkongwa yagaragaye, abahinzi basabwe gutera imiti ya Rocket, Lambda cyhalothrin cyangwa Supermethrin ahagaragaye iyo nkongwa idasanzwe, aho litiro imwe ishobora guterwa kuri hegitari imwe.

Umwaka ushize igisirikare cyagize uruhare rukomeye mu guhashya nkongwa idasanzwe mu bihingwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
willy 2018-11-08 10:43:00

Ariko ibibera mu Rwanda njyewe hari ubwo bindenga nkisekera.
mu bindi bihugu cyane ibyo duturanye ingabo ziba zisahurira abaturage izindi zibatera ubwoba naho mu Rwanda bo baza no kubafasha kurwanya nkongwa mu mirima, iki gihugu gifite umugisha abantu batazi pe, Imana ijye iha umugisha Umuyobozi wacu (PK) kuko arayobora ariko akanatanga uburere kugera no ngabo ndetse n’abaturage muri rusange.

2
Fulgence NSENENGIYUMVA 2018-11-08 06:49:20

Bahinzi mwese namwe bagenzi banjye dusangiye umwuga, Nkongwa idasanzwe(Fall Army Worm) ntaho yagiye. Mukenyere mukomeze muyirwanye itabamara k’umusaruro mutegereje.
Mwibuke ngo" Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka"
Mukomere

Kwamamaza