Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakora muri Sosiyete ya Winner Rwanda ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi bahashyinguwe.
Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari umwanya wo kurinda amateka y’ahahise no kwigisha urubyiruko kutazayasubira.
Yagize ati “Urwibutso ni ahantu h’icyubahiro harinda ukuri ku mateka yacu, hakanigisha ab’ejo hazaza uko hakwirindwa ko ayo mateka yasubira ukundi.”
Abakozi ba Winner Rwanda biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera no kwimakaza umuco w’amahoro no kunga ubumwe.
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka kandi ubuyobozi bwa Winner Rwanda bwageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yo kurushyigikira mu bikorwa bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!