IGIHE

WASAC na RURA byasubije abijujutiye ibiciro bishya by’amazi byafashwe nk’ibihanitse

75 13-05-2019 - saa 19:52, Ishimwe Israel

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yatangaje ko Abanyarwanda bakeneye gusuzuma uko bakoresha amazi mu ngo zabo, kuko ngo bishobora kuba aribyo bituma bishyura amafaranga menshi.

Yabitangaje mu kiganiro cyahuje Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abanyamakuru, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019.

Ni ikiganiro cyakozwe mu gihe abantu batandukanye biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bijujuta bitewe n’ikiguzi batanga ku mazi.

Ibiciro by’amazi biriho byatangiye gukurikizwa muri Gashyantare 2019.

Muzola yasobanuye ko politiki y’igihugu ari ugufasha buri Munyarwanda kubona amazi iwe. Uburyo amazi yishyurwa biri mu byiciro bitatu birimo icy’abantu bakoresha litiro 5000 ku kwezi, ni ukuvuga amajerekani 250 ya litiro 20 ku kwezi. Ikiguzi bishyura ni 3000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abakoresha litiro 5000 na 20 000 (amajerekani 1000), usanga ari amajerekani 33 ku munsi; bishyura 720 Frw kuri litiro 1000. Icya gatatu ni icy’abakoresha litiro hagati ya 20 000 na 50 000, bishyura amafaranga 845, agera kuri 16.9 Frw ku ijerekani.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick yavuze ko “Amazi dukoresha mu ngo zacu, ntitwavuga ko ahenze kuko amafaranga agura icupa rimwe ry’amazi mu iduka, agura ay’abo mu cyiciro cyo hasi.’’

Ibi kandi byashimangiwe na Muzola wasabye Abanyarwanda gukoresha neza amazi kuko WASAC yo ifite uburyo igenzura niba konteri zifite ikibazo.

Yakomeje ati “Dukwiriye gushyiraho uburyo bwo gukoresha amazi, kuko buri wese aba akeneye kugira ingamba zo gukoresha amazi neza. Mu gihe yishyura fagitire, aba akeneye gusubiza amaso inyuma akareba uko yabaganya amazi yakoreshejwe.”

“Ntidukurikirana uko amazi akoreshwa mu ngo zacu. Umuntu aza koza amenyo 32 akaba akoresheje ijerekani. Abantu bamenye gukoresha amazi neza. N’iyo amazi ameneka, wishyura menshi.’’

Yavuze ko hakenewe ubufatanye no gushyira igitsure ku mazi agacungwa neza, asaba Abanyarwanda gukoresha amazi neza ubundi bagaha WASAC umukoro.

Ati “Mugerageze WASAC, murebe ibizaba. Twese ntitwirirwa mu ngo zacu, nanjye bimbaho nkabona amafaranga ntanga ari menshi. Ikindi tugomba kwibandaho ni ugukoresha amazi neza. Iyo ari konteri ifite ikibazo turabihindura. Dukeneye kumenya uburyo amazi akoreshwa iwacu.’’

Lt Col Nyirishema yavuze ko mu kugena igiciro cy’amazi hagenderwa ku kiguzi akurirwaho mu masoko, uko atunganywa, akanakwirakwizwa mu gihugu. Abafatabuguzi bishyura 26.2% by’ikiguzi cy’amazi mu gihe 73.8% isigaye yishyurwa na leta.

Yakomeje ati “Twabonye ko hari abantu benshi badatekereza uko amazi yakoreshwa ari make. Igiciro twashyizeho ni ukugira ngo serivisi zinozwe kandi amazi akwirakwizwe. Tureba uko ifaranga rihinduka bitewe n’amadolari ku isoko kuko hari imiti ishyirwaho ngo amazi atunganywe.’’

Politiki y’amazi yatangijwe mu 1997, ivugururwa mu 2010. Ubu igenderwaho yakozwe mu 2016 yongerwamo ibijyanye n’isukura.

Kuva mu 2016 u Rwanda rwongereye ishoramari mu mazi rigera kuri miliyoni $440, aho miliyoni $282 zashyizwe mu bikorwa by’amazi mu mijyi mu gihe $139 zashowe mu bikorwa remezo by’amazi mu cyaro.

Ubuyobozi bwa RURA ba WASAC mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere
Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick yasabye abaturage kugenzura uko bakoresha amazi mu ngo zabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8  

1
nzirorera 2019-05-21 02:17:17

Ariko ko mperuka amazi ari besoin de base (basic need) ku mu turagihugu, bayashyize mu byiciro gute? noneho tuzajya tubona amazi dukurikije icyiciro cy’ubudehe? Ba rubanda rugufi se tureke za toilettes zo mu nzu twemeze ko RURA na WASAC ari cyo kiciro badushyizemo? Ikimbabaza ni ba Nyakubahwa ABADEPITE bicecekera babona akarengane k’abanyagihugu.Muri make mu Rwanda amzi abaye lux niba bayagereranya n’igiciro cy’ayo muruganda. byose Imana irabizi nimukore ibyo mushaka.

2
nyandwi 2019-05-15 01:46:06

Intumwa za rubanda nimwe duhanze amaso naho ubundi twebwe abaturage byatuyobeye pe! nigute igiciro gishobora kwikuba gatatu kdi muzi nubushobozi bwabaturage? wenda harahandi muri guteganya tuzakura ubushobozi ntawamenya, ariko rwose biragoye pe. Ese ubusanzwe igiciro cyahozeho mwabonye kishyurwaga neza kuburyo mwakuba gatatu?

3
Babu 2019-05-14 23:45:03

Rwanda ndagukunda. Wowe uyoboye RURA nutagira icyo ukora Imana yagushyize muri uwo mwanya ngo utekerereze rubanda nukomeza guceceka izakuvanaho ishyireho undi. Impamvu wazamuye amazi ni uko icupa ry’amazi y’inyange ari 300 . bose ntibakabije kandi ubareba. Niba Kinju from Burundi igura 95 Frw icupa ry’amazi Uganda rikagura 120 Frw inyange mwe mushyiramo vitamins n’umuceli n’inyama muri ayo mazi? Ngo nibyo RURA igenderaho?Imana niyibuka abanyarwanda hari ubwo his Excellence azabyuka avuge ngo ndabikemuye dore ko ari we muyobozi ureberera abanyarwand. Ku izina ry’Imana nyakubahwa president wa Repubulika twararenganye

4
Reagan 2019-05-14 17:12:28

Barakabya kbsa, ubwose twaba tubona amazi rimwe mucyumweru tukogesha amenyo 32 ijerekani, bavuze nabi pe!

5
Alain 2019-05-14 17:10:18

Nkibi birancumuza rwose 😠😈
Twabuze ibyo kurya abana bari hafi kuva mu mashuri, WASAC igatera icyirungurira ikuba 3 ibiciro bisanzwe ho
Uwishyuza umutekano arinyuma y’inzu ashoreranye n’uwibishingwe mu gihe mperuka
Akazi muri 2016

Murumva mushaka ko bizagenda bite, twiruke basi?

6
Alice 2019-05-14 16:59:55

Icyi cyemezo ni kimwe mu byemezo bicye cyane byaba bifashwe bititaye ku neza y’abanyarwanda.
Ubushomeri buri hejuru,na bakora umushahara ntiwiyongereye,
None amazi aratumbagijwe😟
Mutambeshye Ibi ntibibangamiye Politic yikwirakwiza ry’amazi meza?
Mwambwira 78000 EWASA yanyishyuje
Ntagira ikinamba ,Uruganda cga ikigo cy’amashuri atari kunyohereza mu bishanga?

7
KAGENZI Jackson 2019-05-14 15:57:55

Sasa igitekerezo ni kiza, ariko bari bakwiye kujya bishyuza igiciro cy’inyongera, ku barengeje ziriya 5m3 bafatiyeho.
urugero: Niba mu kwezi nakoresheje 10m3, eshanu nkazishyura kuri340, izindi eshanu nkazishyura kuri 720.
Ikindi kandi 5m3 zafatiwe ho, no nkeya cyane ku muryango.Nibura bazafatire ku icumi.

8
Jhon BY 2019-05-14 12:35:31

Aya mavugurura ntiyizwe neza ku mpamvu zikurikira:
1) Amazi kuyatunganya birahenze ariko abaguzi b’amazi ntibigeze bagaragarizwa Production cost ya m3 imwe y’amazi.
2) Gukuba igiciro gatatu ubwabyo ntabwo bisanzwe erega ni ugukuba 3 revenues za WASAC, hatitawe kumuturage kdi amazi akoreshwa mungo niyo yazamuwe.
3) Intera ubwazo ntiwamenya icyo zishingiyeho kuko kuva kuri 5m3 ukajya kuri 20m3 niba ariko RURA na WASAC babibona sibyo.
4) Amakosa ibigo nka WASAC bikora ni ugutegura inyandiko idaha amakuru abaguzi bose kimwe kuko bose ntibize ni gute WASAC itegura igiciro kitarimo umusoro ngo (VAT exclusive) kdi ariyo ifite Inshingano zo kuwakirira RRA.
5) Mbona hakenewe ikigo gishinzwe kugena ibiciro mu buryo rusange kirimo na Civil society na Private sector.
6) Hakwiye gutekerezwa ku ishoramali rirambye mu mishinga y’amazi aho uguze amazi menshi atabihenderwa kuko ubu turacyari mu isaranganya.
7) Dukeneye analyse y’ibi biciro ifite icyo ishingiyeho bitari ukugereranya ikiguzi ku icupa rya mineral water n’amazi asanzwe kuko amazi ni priority si business.
Murakoze

9
dusabe 2019-05-14 12:03:26

Uyu arabiterwa n’UMURENGWE.Arahembwa za Millions buri kwezi,mu gihe Mwarimu biganye wa Primary ahembwa 41 000 ku kwezi.Nikose Nyakubahwa,urabona umuturage utabona na 100 Frw yo kugura umunyu azabona 7000 Frw za Fagitire y’amazi??Nkuko Daniel 2:44 havuga,koko dukeneye Ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu.
Umurengwe urakanyagwa.Buriya arumva yaratugiriye neza.MERCI.Komeza wirire za Millions zawe n’umuryango wawe.Imana irenda kudutabara.

10
Jmr 2019-05-14 11:45:44

Amazi ntabwo ahenze ahubwo nuko ntanayo tubona. Nkubu ntuye busanza -kanombe muri kicukiro aliko amezi abaye menshi pe. Bayaduhe bayatwishyuze. Twaravuze aliko twabuze uduha igisubizo

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8  

Kwamamaza