Uwatoraguwe mu mirambo muri Jenoside, agakurira mu kigo ngororamuco, yagaruye icyizere cy’ubuzima

2 12-06-2018 - saa 13:08, Emma-Marie Umurerwa

Mutijima Aimé Sefu w’imyaka 25 y’amavuko, ni imfubyi yatoraguwe mu mirambo y’Abatutsi bari biciwe muri ETO Kicukiro mu 1994.

Yamenye ubwenge aba mu Kigo cyareraga imfubyi cya Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ariko agize imyaka umunani y’amavuko, we na bagenzi be batanu bajyanwe mu Kigo cy’inzererezi cya Gitagata mu Karere ka Bugesera, atangira ikindi cyiciro cy’ubuzima bushaririye mu 2003.

Yagize ati “Ubuzima twabagamo muri Croix Rouge butandukanye n’ubwa Gitagata. Muri Croix Rouge twari tubayeho nk’abana mu rugo kuko nibwo buzima twisanzemo twamenye ubwenge duhari, abo twabanaga twabafataga nk’ababyeyi bacu.”

Bageze i Gitagata ari abana batandatu, ubuzima burabakomerera.

Mutijima ati “Ntabwo twabashaga guhuza n’abana twahasanze n’imico ntiyahuraga. Icyo gihe nigaga mu wa kabiri w’amashuri abanza […] Turakomeza tubaho niga amashuri abanza ngataha hano (Gitagata), niga amashuri yisumbiye muri St Joseph i Kabgayi ntaha hano, nkomereza muri ETO Nyamata mu biruhuko ngataha hano.”

Nubwo yanyuze muri ubwo buzima, yiyubatsemo icyizere cyo kubaho, ntiyarangara mu ishuri.

Ati “Kuba ndi imfubyi ntazi n’inkomoko yanjye nkagerekaho kurererwa mu kigo cy’inzererezi mu bana babaye mu muhanda, mbese ni ibintu umuntu atabasha gusobanura mu kanya gato ariko Leta yakomeje kudufasha no kutwitaho mbasha gukomeza ubuzima niga amashuri yisumbuye ndayarangiza, mbona akazi none ndi kwiga muri kaminuza niyishyurira, nkanikodeshereza inzu yo kubamo.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Dr. Uwera Kanyamanza Claudine, yatangarije IGIHE ko atazi icyatumye abana b’imfubyi barererwa mu kigo cy’inzererezi.

Yagize ati “Ubundi ntabwo bikorwa bityo, abana bava mu bigo by’imfubyi bashakirwa imiryango ntabwo bajyanwa i Gitagata.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco, Bosenibamwe Aimé, nawe yavuze ko ikibazo cy’abana bava mu bigo by’imfubyi bakajyanywa mu Kigo cy’inzererezi nta gihari.

Yagize ati “Wenda bishobora kuba byarabayeho ariko ubu nta bihari kuva nahabwa inshingano; urumva rero ko ntajya gusobanura ibyabaye mbere […] Hari igihe umwana yaba wenda yarabaga mu kigo cy’imfubyi cyamara kuvaho ntabone umuryango umwakira, aho kugira ngo umwana ajye mu muhanda kubera ko yabuze umuryango wamwakira akajyanwa mu kigo cy’inzererezi , erega byose bigenewe imibereho y’abanyarwanda.”

Bosenibamwe yemeza ko nubwo mu kigo ngororamuco haba abana bafite imyitwarire itandukanye, haba hari abakozi ba leta babashyira ku murongo umwe.

Mutijima Aimé Sefu (Uwa mbere ibumoso) ari kumwe na bagenzi be barerewe i Gitagata
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mami 2018-06-12 10:14:36

Aba bana bavanywe mu muhanda nubwo bari bawumazemo igihe gito Ntibavanywe muri Croix Rouge nkuko babivuga.

2
ti 2018-06-12 07:18:20

Mukomere kandi muzabe abagabo, amateka ababaje mwanyuzemo ntabaherane, imfubyi ibaho nabi ariko ikabaho, Imana ni umubyeyi utazigera na rimwe yicwa cg ngo abajye kure! #Mpore

Kwamamaza