Uwamariya Veneranda yatorewe kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye

12 4-06-2018 - saa 10:38, Ndayishimye Jean Claude

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yatoye Uwamariya Veneranda kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye nyuma y’aho Komite Nyobozi yako ikuweho icyizere.

Perezida wa Njyanama y’aka karere, Dr Ngabitsinze Chrisostome, yatangarije IGIHE ko uyu muyobozi yashyizweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kamena 2018.

Uwamariya asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Yari Umunyamabanga wa Koleji y’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo uwahoze ari Umuyobozi w’aka karere, Muzuka Eugène; Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bakuwe kuri iyo myanya.

Icyo gihe Perezida wa Njyanama yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bagaragarijwe ibibazo biri muri aka karere bananirwa kwisobanura, bituma bakurwaho icyizere.

Yagize ati "Twabahaye kwisobanura birabananira ku binyanye no gushyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa na Njyanama no ku bijyanye na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’indi mishinga myinshi yakorewe mu Karere ka Huye. Hari igihe ubona ngo begujwe, ntabwo beguye, bakuweho icyizere."

Njyanama y’Akarere ka Huye yasobanuye ko mu bitagenda byagarutsweho muri iyo nama, harimo kuba bataragiye bumvira inama z’Inama Njyanama, aho hari ibyo bikoreraga ku giti cyabo, ibibazo biri muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse no gutekinika kugaragara mu mibare, aho ngo nta na gahunda ifatika igamije gukura abaturage mu bukene yari ihari.

Uwamariya Veneranda watorewe kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Emmanuel Nayituriki 2018-06-05 09:17:29

Turabakunda mammy wacu tubifurije imirimo myiza nkaba students bawe turabasengera kugirango i Imana izayibafashemo.

2
jean pierre 2018-06-05 09:08:47

well came mammy wibuke aho udusize .ujye utuzirikana nkabana bawe turagukunda kandi Imana igufashe mu ishingano uhawe.

3
GAKWAYA 2018-06-05 02:51:58

tukwifurije imirimo myiza Imana izakuyobore muri gahunda zose.

4
MUKAMINEGA 2018-06-05 00:23:03

Iyi ni promotion kweli. Kuva ku bihumbi 300,000Frw yahembwaga muri UR agahita abona 2,000,000Frw(Net Salary/Month)! Ntawiheba agihumeka!

5
jeanette 2018-06-04 15:38:53

cyakora aka karere karambabaj! nzaba ndeba amaherezo! Ubu se niba uwagateganyo abaye veneranda ubu hazatorwa nde noneho! agahinda gusa! huye ntiteze kuzasohoka mu bibazo ufite! jye ninginze umusaza dukunda twemera kudushakira umuyobozi ubikwiye kdi ubishoboye ndetse unareba kure akamenya aho abantu bageze bapfa nabi akazahura aka karere akaduhoza amarira turira! cg se bahatere ishyamba bahakore parike abaturage batwimure niba ari ibi batubereyemo! iyo nzibacyuho iriyubitse !

6
Rupo 2018-06-04 14:55:15

Uyu mu Mama yabishobora ngo azi gutega amatwi....organized...humble...wise...ariko abaye Depute nibwo yakina neza...!

7
filsto 2018-06-04 09:08:30

Courage mu mirimo utangiye kandi ndaziko ushoboye nabandi babikunonaho none bakugiriye ikizere courage moyer uwamariya

8
Akumiro 2018-06-04 09:01:29

Ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo!!!!

9
citoyen 2018-06-04 07:20:19

"...Yari Umunyamabanga wa Koleji y’ubuhinzi, ..."? Ubwo harya iyo ni iyihe position? Secretary? cyangwa ni ikindi?

10
m 2018-06-04 06:30:12

Tumwifurije imirimo myiza.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza