IGIHE

Uwababyeyi wahatanye muri Miss Supranational 2019 agiye gushyingirwa

3 9-10-2019 - saa 21:06, Uwiduhaye Theos

Uwababyeyi Rosine wari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 muri Nzeri uyu mwaka, agiye gushyingiranwa n’umusore bamaze imyaka ibiri bakundana.

Uwababyeyi agiye gushyingiranwa na Hakizimana Prosper nk’uko bigaragara ku nteguza y’ubukwe bw’aba bombi, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 26 Ukuboza 2019 mu gihe gusezerana mu mategeko biteganyijwe mu Ugushyingo. Ibindi byose bibere umunsi umwe.

Uwababyeyi yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora ubukwe yari asanzwe agifite na mbere yo kujya muri Miss Supranational Rwanda 2019.

Ati “Igitekerezo cyo kurushinga nari nsanzwe ngifite, nagiye muri Miss Supranational kubera ko nabikundaga. Nari nsanzwe mfite umukunzi ariko bidakuyeho ko iyo nza kwegukana ikamba nari kugira indi mitekerereze nkaba mbisubitse kuko ntabwo nari guhemukira irushanwa kandi nararijemo nzi amategeko yaryo.”

Uwababyeyi w’imyaka 21, avuka mu karere ka Kamonyi, yiga mu mwaka wa Gatatu muri Civil Engineering muri Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK].

Yavuze ko kuba umugabo we amurusha imyaka icumi atari ikibazo. Ngo ikintu gikomeye akundira uyu musore w’imyaka 31, ni uko yitonda. Hakizimana asanzwe akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda yari arimo, ndetse yegukanye ikamba rya Miss Congeniality.

Uwababyeyi yari ahatanye n’abakobwa 15 bari barimo Umulisa Divine, Umufite Anipha, Neima Nina, Umwali Bella, Magambo Yvette, Gihozo Alda, Umwari Sandrine , Igiraneza Ndekwe Paulette , Mutoni Queen Peace, Uwase Aisha , Umuhoza Karen , Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah na Umukundwa Clemence.

Ikamba ryegukanwe na Umunyana Shanitah.

Integuza y'ubukwe bwa Uwababyeyi na Hakizimana
Uwababyeyi n'umusore bitegura kurushinga
Uwababyeyi avuka ku Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo
Uyu mukobwa ntabwo yabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukamana 2019-10-10 06:54:52

Tumwifurije ubukwe bwiza. Kandi tuzamushyikira uko dushoboye
Que Dieu soit loue

2
sezibera 2019-10-10 01:51:17

Bazabyare hungu na kobwa kandi baheke.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

3
Valentin 2019-10-09 22:23:47

Nukuri nibyiza kubaka urugo kuko ashobara kuzashiduka yataye ibaba kubera abamwirukaho bashaka kumuza agaciroke

Kwamamaza