USA: Umugore abana mu nzu n’uwo bashakanye, uwahoze ari umugabo we na mukeba we

4 9-08-2018 - saa 16:39, Emma-Marie Umurerwa

Umugore witwa Katie Blackmer wo muri leta ya Tennessee muri Amerika yarenze icyo bamwe bita ‘gufuha’ yibanira mu nzu n’umugabo we, uwahoze ari umugabo we ariko bakaza gutandukana hamwe n’umugore ubu bacuditse.

Blackmer w’imyaka 32 y’amavuko ni umugore wa Ben w’imyaka 41, akabana mu nzu na Stephen w’imyaka 32 wahoze ari umugabo we hamwe n’inshuti y’uyu wahoze ari umugabo we, Brandy w’imyaka 31.

Abo bose uretse kuba mu nzu imwe, banafashe abana babo uko ari batandatu batangira kubarerera hamwe guhera muri Mutarama uyu mwaka, kandi ngo baryohewe n’ubuzima.

Nk’uko urubuga 7sur7 rwabitangaje, Katie yagize ati "haba hari urusaku, nta mutuzo uhaba ariko ubu ntabwo nzi ukuntu nabaho ahantu hacecetse cyane.”

Katie na Stephen wahoze ari umugabo we babyaranye abana batatu, ubu umwe afite imyaka 5, undi afite imyaka 10 undi 11. Batandukanye muri Mutarama 2016 ariko bakomeza kuba inshuti. Ubwo Stephen yakoraga impanuka y’imodoka muri Gicurasi 2017, byabaye ngombwa ko yimukira mu nzu ya Katie na Ben baramurwaza.

Katie yakomeje agira ati “Yagombaga kwitabwabo amasaha 24 kuri 24 mu gihe cy’ukwezi n’igice. Amaze gukira yari amaze kumenya neza ko inzu yacu ari inzu ye. Ntabwo yigeze ahava. Atangiye kujya asohokana na Brandy twemeje ko ibyiza ari uko bombi bagumana.”

Uyu mugore avuga ko kubana bose hamwe byoroshye kuko bose bamaze igihe baziranye, ndetse ngo Ben na Stephen bari inshuti na mbere y’uko Katie ashyingiranwa na Stephen.

Uyu mugore avuga ko abantu benshi batabura kwibaza uburyo bagirana imibanire myiza kandi barasangiye urukundo.

Katie yakomeje agira ati “Abantu batubaza niba twarataye umutwe. Baratubwira ngo ‘nka njye nahitamo kunywa amazi afurishwa aho kuba mu nzu imwe n’uwo twahoze tubana."

Gusa uyu mugore avuga ko ahubwo kuba mu nzu imwe, ku rundi ruhande byabaye umugisha kuko abaturanyi bibazaga uko abana bazabaho bamaze gutandukanywa n’ababyeyi.

Katie hamwe n'umugabo we Ben
Katie n'umugabo we, uwahoze ari umugabo we, mukeba we n'abana babo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dad 2018-08-10 02:21:22

aba bari hano wamuntu witwa uburenganzira yarumusenyera heju pe.akababuza amahoro baribifiye!!!!

2
ropper 2018-08-10 02:02:20

ariko Imana irema uko ishaka kabisa uyumutima wababantu suwabantu bikigihe nyuheruka cyera mubyeyi bohambere pe. abantu bose bafite uyimutima isi yaba nka paladizo pe mwabantumwe katie ,ben ,stev,brandy mwakoze project yo kwigisha bantu ko ntacyo bakwiye gupfa ?ko byose arubusa uko byagenda kose abantu babana amahoro ! Imana ibarinde kandi mukomeze.

3
lg 2018-08-10 01:13:37

ikirimo nuko hari ikibazo hagati yabo uretse ko no kubana kuriya ali amafuti masa nuburyo babyara, abana batabarika birerekana ubwenge buke bwabo a abazungu babyara abana bangana, kuriya! !!!

4
Mahoro 2018-08-09 14:39:32

Barashoboye. Birangiza barasanye amasasu yurufaya

Kwamamaza