IGIHE

Urukiko rwategetse ko uwari Visi Meya wa Musanze afungwa by’agateganyo

2 11-09-2019 - saa 16:51, N.Kubwimana Janvière

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu rwategetse ko Ndabereye Augustin wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze, afungwa by’agateganyo, kubera ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ndabereye yagejejwe imbere y’urukiko, abajijwe niba yemera ibyaha aregwa, avuga ko yemera icyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye ariko atemera icyo kumuhoza ku nkeke, akavuga ko yamukubise inshuro imwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kanama 2019, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Urukiko rwanavuze ko umugore wa Ndabereye yarwandikiye ibaruwa asabira imbabazi umugabo we ngo arekurwe. Gusa Ubushinjacyaha bwakemanze iyo baruwa, buvuga ko yayandikishijwe n’abamushyizeho igitutu, bugasaba ko yateshwa agaciro kuko ngo abayimwandikishije batumwe na Ndabereye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu ijoro yakubisemo umugore we akamukomeretsa bikomeye kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga, yamuhoye ko atigeze amugaburira kandi atanubahiriza inshingano z’urugo zirimo kugira isuku.

Bwavuze kandi ko Ndabereye atari ubwa mbere yari akubise umugore we kuko ngo no mu 2014 yigeze kumukubita atwite, icyo gihe ngo akanahukana amuhora ko atakoze isuku mu bwogero. Si icyo gihe gusa kuko ngo no mu 2017 yamukubise mu bihe bitandukanye, ari naho Ubushinjacyaha bwahereye busaba ko yafungwa iminsi 30 kugirango iperereza rikomeze.

Nyuma yo gusuzuma ibivugwa n’impande zombi, urukiko rwanzuye ko Ndabereye akomeza gufungwa by’agateganyo, mbere y’uko kuburana mu mizi bitangira.

Urukiko rwategetse ko Ndabereye afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gigi 2019-09-12 01:50:21

Ariko umuntu nkuyu ni gute agera ku Rwego nkaruriya rwo kuba UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE koko afite imitekerereze nkiriya, gukubita umugore ukamurema ibiguma ngo nuko atakugaburiye cg ngo kuko atakoze isuku muri Douche! uziko njye murugo iwanjye ntajya mbwira umugore ngo nzanira iki cg nkorera iki niki? mfite abakozi mpemba nibo mbibwira kandi bakabikorana umutima mwiza kubera ko babihemberwa.

2
Keza Diane 2019-09-12 01:09:20

Ariko jye narumiwe koko!!! ubu umugabo ukubita umugore we yishakiye nako bashakanye, bwakwira bakubaka urugo? ubwo se baba barebana bate? byongeye umuyobozi nkuyu? Guhohotera uwo mwashakanye bigomba gucika burundu.

Kwamamaza