IGIHE

Urukiko rwategetse ko Dr Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame yongera gufungwa

7 8-10-2019 - saa 18:32, Rabbi Malo Umucunguzi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri rwemeje ko Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, akurikiranwa afunzwe nyuma y’Ubujurire bw’Ubushinjacyaha.

Ku wa 23 Nzeri nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.

Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.

Gusa urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa by’agateganyo kuko yakurikiranwe ari hanze amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabwo yigeze abangamira iperereza. Ikindi baburana ku ifungwa n’ifungurwa, Dr Habumugisha yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.

Urukiko kandi rwagaragaje ko kuba icyaha Dr Habumugisha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, ibi biri mu byo urukiko rwavuze ko bituma akurikiranwa ari hanze.

Irekurwa rya Dr Francis Habumugisha atanze ingwate ntabwo ryashimishije Ubushinjacyaha, buhita bujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Umwanzuro wasomwe n’urukiko kuri uyu wa Kabiri, wemeje ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri Dr Habumugisha Francis bufite ishingiro, rwemeza ko akurikiranywa afunzwe, bityo agomba guhita afatwa.

Urukiko rwategetse ko Dr Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame yongera gufungwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kamali 2019-10-09 23:18:46

Uyu ubundi bagombye kubanza kumuha amezi 6 i Mageragere akaba ashyira ubwenge kugihe ibindi tukazabyiga nyuma.

2
Furaha 2019-10-09 09:28:06

Hari uvuze ngo inkiko zubu ngo bajye mu bunzi.. Ntabwo ibyaha penal bijya mu bunzi kd uyu mugabo aryozwe ibyo yakoze Ntawuri hejuru y’amategeko yitwaje icyo ari cyo. Abo yakoreshaga bazabona ahandi kuko ntiyyakwitwaza ibyo ngo ahohotere uburenganzira bwa bamwe.

3
kim 2019-10-09 04:45:30

ariko RIB izajya ikurikirana ari uko byashyizwe kuri twiter?, buri rwego urwo arirwo rwose rwakagombye guhagurukira ibyo rushinzwe hatagombye kwiyambaza umukuru w’igihugu afite byinshi bimureba biri ku rwego rwo hejuru, twakagombye kujya tumufasha.

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-10-09 02:59:35

Namanuke yadukubitiye umwana!

5
Rukamba 2019-10-08 23:29:25

Muraho neza Igihe. Ariko wamugabowe menya nawe adasho botse. Ese ubundi kuba mukubitiriki abakobwa babandi? Ndabaza uri ngo ni DR. Mwagiye mwitonda koko.

6
valens 2019-10-08 15:29:08

inkiko zikigihe namayober pe!!!! gukubita!! katakomerekeje baramurega iki! ibyo byakagombye gukemukira mu bunzi bakabunga ubwo bashaka kumufunga nawe arye umusoro wa leta byakagombye kuza mu bunzi nibahave kumufunga nawe arabibonye ubuse abakoz yakoreshaga nibamukatira 2years baraba abande ngirango uwo mukobwa amwifuzaho ibyamirenge!!!

7
paul habimana 2019-10-08 15:09:40

Imana ihabwe icyubahiro kubw’iyi nkuru nziza!! kuva navuka kugez’ubu (mfite imyaka 40), sindabona umuntu w’umugome, umuhemu, umwirasi, n’igisambo nka Dr Francis!!!

Kwamamaza