IGIHE

Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo abaregwa ubutekamutwe muri Kigali Convention Centre

3 22-08-2019 - saa 21:01, Habimana James

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro, rwategetse ko abaregwa ubutekwamutwe muri Kigali Convention Centre, bakomeza gufungwa by’agateganyo, kugeza tariki 3 Nzeri uyu mwaka ubwo urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

Tariki 20 uku Kwezi nibwo urukiko rwumvise Ubushinjacyaha n’abaregwa, bamwe basaba ko baburana bari hanze, Ubushinjacyaha bwo bugasaba ko baburana bafunzwe.

Kuri uyu wa Kane mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, abaregwa barimo Abanya-Kenya batatu n’Umunyarwanda umwe ntibaje kumva imyanzuro w’Urukiko, gusa hagaragaye umwe mu babunganira mu mategeko na we ukomoka muri Kenya.

Baregwa ko ku wa 25 Kamena bakoranyije abantu ibihumbi biganjemo urubyiruko muri Kigali Convention Centre, mu nama yiswe ’Wealth and Fitness Summit’. Bavugaga ko bijejwe ubumenyi ku kwihangira imirimo na $197 kuri buri muntu, ariko basabwa kubanza kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira.

Nyuma yo gutahura ko uburyo byateguwe harimo amanyanga, inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi, zijeje abatanze amafaranga ku babiteguye bazayasubizwa, n’ababikoze bakabibazwa.

Mu bafungiwe icyo gikorwa harimo abagabo babiri n’abagore babiri. Harimo abanya-Kenya batatu Charles Chege Kinuthia, Rachel Matipei Nashipai na Vivian Khisa Mukhwana Mutenyo n’umunyarwanda Mohamad Niyonkuru.

Mu gusoma imyanzuro, Perezida w’Inteko iburanisha yabanje gusobanura uko iburanisha rya mbere ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryagenze, anagaragaza icyashingiweho ngo bakomeze gufungwa by’agateganyo.

Kimwe mu byo abunganira aba banya-Kenya bashingiragaho basaba ko barekurwa bakaburana bari hanze, harimo ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko ngo iminsi yo gutangira kuburanishwa itagombaga kurenga 15.

Urukiko rwavuze ko rwasanze nta shingiro bifite kuko ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso byari bigishakishwa, ibi bikaba bigomba guhabwa agaciro.

Abunganira aba banya-Kenya kandi bavugaga ko abakiliya babo badakwiye gufungwa kuko bagenzi babo bareganwa uko ari 10 bakomoka mu Rwanda, bo bari hanze. Ikindi ni uko pasiporo zabo zafatiriwe, na ambasade ya Kenya mu Rwanda ikaba yaremeye kubishingira.

Urukiko rwavuze ko impungenge z’ubushinjacyaha z’uko barekuwe bashobora kutaboneka mu gihe urubanza rwaba rutangiye, zikwiye guhabwa agaciro. Rwavuze ko ubwo bateguraga iyo nama bagombaga kuyikoresha bwacya bagataha.

Kuba batagaragaza aho baba bari mu gihe baba barekuwe by’agateganyo nabyo ngo ngo ni izindi mpungenge, kandi ngo iby’uko abanya-Kenya aribo bafunzwe gusa bitagomba guhabwa agaciro, kuko uko ari bane harimo umunyarwanda umwe.

Urukiko rwahise rwanzura ko ibyo basaba bitagomba guhabwa agaciro, ko ahubwo bagomba gufungwa by’agateganyo kugeza tariki 3 Nzeri.

Inama yari yatumijwe muri Kigali Convention Centre yahagaritswe n'inzego z'umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
issa 2019-08-23 10:43:41

wowe wita abantu abatekamutwe ushingiyekuki?
ntuzi amategeko? ununtu were utarashyirwaho icyaha nurukiko rubifitiye ububusha afatwa nkumwere. ubu bitwa abacyekwaho......dukosore imvugo

2
Butera Godfrey 2019-08-23 00:29:40

Abo bateka muntwe babaze bakorerwe iperereza kd turashimira izengo z umutekano uburyo bakora neza!

3
Yussuf 2019-08-22 14:35:54

Aba bantu bararengana ahubwo hagombye gufungwa abatanze amafranga kuko iki kinyejana turimo nta muntu wagombye kwemera ko watanga amafr make ukabona menshi! Ni ubujiji bwagombye guhanwa n amategeko, bariya babikoze bagahembwa niba ntawe uri munsi y imyaka 18 watanze amafranga.

Kwamamaza