IGIHE

Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse urubanza rwa Lt. Col Rugigana, murumuna wa Kayumba Nyamwasa

8 12-03-2018 - saa 14:36, Rabbi Malo Umucunguzi

Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Lt Col Rugigana Rugema Ngabo, murumuna wa Kayumba Nyamwasa, wagombaga kuburana mu bujurire ariko haboneka inzitizi zatumye iburanisha ridakomeza.

Ku wa 25 Nyakanga 2012 nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Lt Col. Rugigana gufungwa imyaka icyenda, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri.

Urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi. Icyaha kitamuhamye yaregwaga ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.

Me Butera Geoffrey wunganira Rugigana yahise atangaza ko bajuririye igihano yahawe kuko ari kirekire, Ubushinjacyaha bwa gisirikare nabwo bujurira buvuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ibyaha bwamuregaga, cyane ko bwamusabiraga gufungwa burundu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, nibwo Rugigana yagejejwe imbere y’ubutabera ngo haburanwe ubujurire ariko urubanza rwe ruhita rusubikwa.

Uyu mugabo yari yitabiriye iburanisha yambaye impuzankano y’abagororwa ba gisirikare, ari kumwe n’umunyamategeko we Me Geoffrey Butare mu gihe mugenzi we Me Bizimana Shoshi we atitabiriye.

Umucamanza yavuze ko atarabona imyanzuro y’ababuranyi bombi ubusanzwe ishyirwa mu ikoranabuhanga rihuza inkiko n’ababuranyi, IECMS, Integrated Electronic Case Management System, ku buryo uruhande rumwe rubona ibyo urundi rushingiraho.

Rugigana yavuze ko impamvu atatanze iyo myanzuro ni uko mu myaka yose ishize afunzwe, haciyeho icyumweru kimwe abonanye n’abunganizi be, bityo ko batabonye uko batanga imyanzuro igaragaza impamvu bajuriye.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko imyanzuro yabwo bwayiteguye ariko bwashakaga kubanza kuyihuza n’iy’uregwa mbere yo kuyitanga.

Umucamanza yafashe umwanzuro ko bitarenze ku wa 30 Werurwe Rugigana yaba yarangije gutanga imyanzuro ye, bitarenze ku wa 13 Mata Ubushinjacyaha bukazaba bwamaze kuyisubiza.

Umucamanza yimuriye urubanza ku wa 30 Mata 2018.

Mu iburanisha ryo mu 2012, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Rugigana yifatanyije na mukuru we Kayumba Nyamwasa (uba mu buhungiro) n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bwavugaga ko Kayumba yamusabye kurema umutwe uzabafasha gukuraho ubutegetsi, akibanda ku baturage bababaye barimo abatagira icyo bakora, abasirikare basezerewe cyangwa batagira amapeti kandi bayakwiye, n’abaturage birukanywe muri Gishwati.

Lt. Col. Rugigana yatawe muri yombi muri Mutarama 2011.

Lt Col Rugigana Rugema Ngabo ubwo yari mu iburanisha mu 2012
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jojo 2018-03-13 08:12:37

nibamarane ntaco ubgo aribo bonyine
batiraye mubaturage no mumpunzi

2
Peace 2018-03-13 07:26:16

Ndasubiza Rukundo alias Matiku

Bande baziranye kandi bagomba kumarana? Utekereza ko neza ko icyaha ari gatozi. Kumenyana ntabwo bisobanura ko umunyacyaha atakurikiranwa.

Urugero rwa hafi: Uzahohoterere umwe mu babyeyi bawe, urebe icyo inzego za polisi niz’ubutabera zizaguhemba kandi ntekereza ko ntababa baziranye nk’ababyeyi n’abana.

3
rukundo 2018-03-13 02:55:05

oya ni bamarane baraziranye

4
bebe 2018-03-13 02:25:36

umuntu wese ushaka kugambanira igihugu cyacu ntazoroherwe

5
GAD 2018-03-13 00:26:11

MUDUSHYIRIREHO PHOTO YAMBAYE IMYENDA YABAGORORWA.

6
Mugabo 2018-03-12 17:17:11

Yewe naho nyagasani yakinze akaboko kuba utarakatiwe burundu,9 years simyinshi Imana niba ikigutije ubuzima uzavamo,kdi byose bizashira.Urajurira se ujuririra kuri bande,ntubazi?Imana izaguhe kwihangana gusa.

7
Niyonzima pierre 2018-03-12 13:22:47

Imana nimuhe uburuhukiro bwiza

8
sibyumv 2018-03-12 13:07:37

mana Tabara arikoumuntuweseukomokamumuryango udashyigikiyeretamuzaryamumufungakoko? ahmuryemwibukakoimanayaremyumuntuigashyirahoniherezoryentagahor Shane.

Kwamamaza