Urukiko rw’Ikirenga rugiye gufata umwanzuro ku rubanza umupolisikazi aregwamo gucuruza abantu

8 6-12-2017 - saa 08:42, Rabbi Malo Umucunguzi

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko kuwa 22 Ukuboza ruzasoma urubanza mu rwego rw’ubujurire rw’ikirego kirimo umupolisikazi ushinjwa gucuruza abantu muri Oman.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yatangaje uyu mwanzuro nyuma y’iburanisha ryabaye kuwa Mbere w’iki Cyumweru.

Germaine Bukuru wahoze ari umupolisi ubu ushinjwa gucuruza abantu, yagaragaye imbere y’urukiko ajuririra igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’Urukiko Rukuru - Urugereko rwa Nyanza mu mwaka ushize.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Bukuru yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize mu Karere ka Huye aho yakoraga nk’umuganga ari n’umupolisi, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Inspector of Police (IP).

Gusa umwunganizi we Laban Kadage avuga ko urwo rukiko rukorera i Nyanza rudafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we, cyane ko yafatiwe mu karere ka Huye.

Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzuro kuri iyo ngingo wafatiwe mu Rukiko Rukuru - Urugereko rwa Nyanza, bityo nta mpamvu yo kugarura icyo kirego.

Uregwa ashinjwa ko yacuruje uwitwa Joyce Rehema muri Oman. Rehema avuga ko yacurujwe muri icyo gihugu akajya gukoreshwa imirimo y’agahato ndetse agafungwa.

Nyuma ngo yaje kuvugisha benewabo bari mu Rwanda ari nabo bamufashije kugaruka mu gihugu. Gusa uregwa we ahakana ibyo byaha.

Ubushinjacyaha bwanabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko hari n’abandi bagore uregwa yacuruje muri Oman, ariko rubitera utwatsi ruvuga ko nta bimenyetsio bifatika byatanzwe.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
moris hussein 2018-05-18 07:19:51

rwose mushiki wanjye ararengana ndibucura muribo gsa ndavuga ukonzi burumwe wese bukuru numuntu ushishoza ugifite ubumuntu kd arifashije ntiyakwandavura muribyo bikorwa biteye isoni ahubwo mukurikirane butiyi kuko ntimwamushatse ngo mumubure

2
gogo 2017-12-07 03:24:51

ibyo mwivugisha Ni ibiki!urwego yari ariho uratekereza Ko rukaze kuburyo atakora ibyaha cg nirwo rumufavoriza ahubwo kubikora !!Nibamuhane njye ndumva n’iyo myaka Ari mikeya bamukatiye kuko Human Trafficking imeze nabi muri iyi minsi kandi ntikorwa n’abantu boroheje

3
Nzitonda natasha 2017-12-06 15:07:32

Mama ararengana mukoreshe inter police muzane butoya wabikoz kuko nawe arabyemera ntimwemere KO azira ubusa kandi mufite power yo kumurenganura

4
Nzitonda natasha 2017-12-06 15:03:23

Mama ararengana butoya yarabikoze aranabyemera Niba koko mushaka justice use inter police ndabiz ko butoya abyemera kd yohereje ibaruwa ibyemeza rero mubyigeho neza kuko mama ararengana murabishoboye kumurenganura kuk arengana rero mubikore

5
Christian 2017-12-06 08:44:54

Mukore imirimo yanyu neza,cyane nkurukiko rwikirenga murenganure urengana rwose mubanze murebe Dr germane bukuru inyungu yarabifitemo rwose merci bpc.

6
citoyen 2017-12-06 08:26:18

@Richard: uretse n’iri peti rito se, abafite ari hejuru y’irye ntibakora ibyaha? Icyo sicyo kimenyetso rwose. Nta ba jenerali uzi bafunze se muvandi? Bene iyo miteto muyikura he kweli?

7
rubayitaathanase 2017-12-06 06:41:53

Ikitubaka igihugu; ntikigomba kubaho mu:Rwagasabo-birareba burimunyarwanda wese.

8
richard 2017-12-06 03:02:25

Dr Germaine Bukuru, ararengana pee! kuko abo bakobwa bajyanywe n’ impanga ye BUTOYI, gusa ngo icyo azira n’uko butoyi yakoresheje telephoni ye, mu kuvugana n’abo bakobwa.
urebye urwego Germaine yarimo ntago yafata risque yo gukora icyo cyaha, yari muganga wo ku rwego rwo hejuru, afite n’ ipeti rya Inspector of Police (IP).

Kwamamaza