Urubyiruko rwa Kaminuza rwasabye ubufasha mu guhwitura abandi mu kwandika ibitabo kuri Jenoside

1 16-05-2018 - saa 12:59, N.Kubwimana Janvière

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali, Ishami rya Musanze n’abifatanyije narwo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabwe guhangana n’abakigaragaza n’abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, bakandika ibitabo biva imuzi amateka igihugu cyanyuzemo.

Ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2018, mu muhango wo kwibuka wabereye muri Kaminuza ya Kigali i Musanze. Watangijwe n’urugendo rwo kwibuka aho abawitabiriye baturutse muri iri shuri berekeza ku Rwibutso rwa Muhoza ruruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside zigera kuri 800.

Abaganiriye na IGIHE batangaje ko hari bamwe muri bagenzi babo bagikeneye guhwiturwa kugira ngo bafate iya mbere mu kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside bandika ibitabo ku mateka yayo.

Nigena Jean Marie Vianney yagize ati “Iyo amateka atanditswe arazimira burundu, ayo twanyuzemo muri Jenoside ntagomba kwibagirana. Nubwo urubyiruko rukirangariye muri byinshi ariko nitwe tugomba gufata iya mbere tukandika aya mateka, turacyakora ubukangurambaga muri bagenzi bacu ariko dusaba abarezi n’ababyeyi bacu kudufasha kuko iyi ni imwe mu ntwaro ikomeye twakwifashisha mu kurwanya ingengabitekerezo ikigaragara hamwe na hamwe.”

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere muri Kaminuza ya Kigali, Ishami rya Musanze, Uwihirwe Julienne, yavuze ko biteguye gutanga ubufasha ku bazagaragaza ubushake bwo kwandika ibitabo ku mateka.

Yagize ati “Nubwo mu nshingano zacu harimo gutanga uburezi bufite ireme ariko tunashishikariza abanyeshuri bacu kwitabira kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside. Hari abatangiye kubikora bandika udutabo duto bakagira n’igihe cyo kudusoma bungurana ibitekerezo, natwe twiteguye gushyigikira no gutera inkunga abazakomeza kugaragaza ubwo bushake.”

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) mu Turere twa Musanze na Burera, Mukamukesha Julienne, avuga ko nta gahenge abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba guhabwa.

Ati “Ntabwo tugomba guha umwanya abakigaragaza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo tugomba kubigisha ubumwe n’ubwiyunge biciye mu nyandiko, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose. Ibi nibinanirana amategeko nayo arahari bahabwa ibihano bibakwiye kuko turifuza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”

CNLG iheruka gutangiza ubukangurambaga muri za kaminuza zose zo mu Rwanda bugamije gushishikariza urubyiruko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside ndetse biteganyijwe ko iminsi 100 yo kwibuka izarangira zose zisuwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside muri CNLG, Gasanabo Jean Damascène, yavuze ko iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwandika ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gukangurira no kwigisha urubyiruko kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izatuma aya mateka adashobora gusibangana n’umwana wavuka uyu munsi yakura akayasanga bikazamubera isomo ryo kurwanya icyatuma byongera kubaho,bizanadufasha guhinyuza abagikora inyandiko z’ibinyoma zigamije gupfobya no guhakana Jenoside, nta wundi ukwiye kudutanga ngo yandike amateka yacu kandi aritwe tuyazi neza kuko twayabayemo kandi n’abazifashishwa ni abanyarwanda gusa.”

Ubu bukangurambaga buri gukorwa n’abashakashatsi n’abanditsi b’abahanga mu rwego rwo gukangurira abakibyiruka kubungabunga amateka y’igihugu ngo atazasibangana cyangwa abayagoreka babone icyuho.

Bakoze urugendo rwo kwibuka ruva kuri Kaminuza ya Kigali berekeza ku Rwibutso rwa Muhoza aho bunamiye imibiri y'abahashyinguye
Urubyiruko rwa Kaminuza ya Kigali, Ishami rya Musanze, rwasabye ubufasha mu guhwitura abandi mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umunota wo kwibuka ku Rwibutso rwa Muhoza
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere muri Kaminuza ya Kigali, Ishami rya Musanze, Uwihirwe Julienne, yijeje ubufasha ku bazagaragaza ubushake bwo kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aimé Ishimwe 2018-05-17 02:20:52

umuyobozi ushinzwe imiyiborere yitwa Uwihirwe Regine ntabwo ari Julienne

Kwamamaza