IGIHE

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe gufatira urugero kuri Nizigiyimana wahanze umuhanda wenyine yibwirije

4 14-08-2019 - saa 12:37, Philbert Girinema

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yabwiye urubyiruko ko rukwiye kuba abantu bakora impinduka mu mibereho y’igihugu rwibwirije kandi rudategereje gushimwa.

Minisitiri Mbabazi yabigarutseho mu biganiro byitabiriwe n’urubyiruko ibihumbi bitatu rwari rwakereye kuganira na Perezida Kagame mu biganiro muri Intare Conference Arena ku wa 14 Kanama 2019.

Yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuba ku isonga mu mpinduka nziza z’igihugu, kandi rwibwirije aho yatanze urugero kuri Nizigiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, wahanze umuhanda wa kilometero zirindwi wenyine.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Nizigiyimana w’imyaka 23 y’amavuko, yavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga nyuma y’igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi wenyine ari na we ubyibwirije.

Ubwo yabitangiraga benshi bamwitaga umurwayi, ariko ubu ni umwe mu bashimwa n’ab’impande zose n’ingeri zitandukanye.

Uyu musore yavuze ko yagize iki gitekerezo ubwo yari yagiye “guhinga mbona igihuru gitangira abahetsi barimo batambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema, umuhanda ntangira kuwukora gutyo”.

Uyu musore yaheraga saa moya za mu gitondo, saa tanu akajya kuruhuka akongera kugaruka saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, ko rukwiye kwigira kuri Nizigiyimana “wiyemeje, atangira gukora umuhanda, nyuma y’imyaka ine baje kumubona ageze ku bilometero birindwi.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byose urubyiruko rukora bikwiye gushingira ku “gukunda igihugu mu bikorwa kurusha amagambo kandi ibikorwa birivugira” ndetse bakabikora badategereje ko hari ababashyigikira kuko hari n’abazabita abarwayi mu gutangira.

Ati “Birashoboka ko twese twakoresha amahirwe atuzengurutse, tugakoresha ibishoboka mu rugendo rwacu.”

Yahaye umukoro urubyiruko wo kubakira ku bintu bitatu by’ingenzi. Ati “Igihango mugiye kugirana n’igihugu, ni ugukomeza iterambere tumaze kugeraho, turi hano kugira ngo dutsinde, kandi byose biraharanirwa. Niba hari Made in Rwanda, ni iki wahanga muri Made in Rwanda turi guteza imbere, byinshi wabikora uhereye ku bibazo biri muri sosiyete.”

“Icya kabiri ni ugusigasira ibyagezweho, turabungabunga gute ibyo dufite ubu, icya gatatu ni ukurinda igihugu cyacu, ntabwo inzego z’umutekano arizo zishinzwe kurinda umutekano w’igihugu ariko watanga amakuru agamije kurinda igihugu.”

Ubwo amakuru ya Nizigiyimana yamenyekanaga, abakoresha imbuga nkoranyambaga, baramushimye, bamugaragaza nk’urugero rukwiye kuri buri Munyarwanda.

Uwitwa Rwahigi Mathew yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kugera ku ntego, ibi yabikoze buri munsi mu gihe cy’imyaka itatu. Ntabwo wakemura buri kibazo ariko wakora ibiri mu bushobozi bwawe ukabona ibitangaza.”

Ibi biganiro byabereye muri Intare Conference Arena byibanze kuri gahunda zitandukanye z’igihugu. Byahuje urubyiruko rukora mu nzego zinyuranye z’imirimo, abanyeshuri, ababa mu mahanga n’abandi.

Uru rubyiruko ni abanyamwuga mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo ikoranabuhanga, politiki, imyidagaduro, urwikorera n’abandi.

Urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu nirwo rwitabiriye ibi biganiro
Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rukwiye gukora rudategereje gushimwa
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu kandi rwibwirije
Minisitiri Mbabazi ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Niyonzima Moses

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jan 2019-08-15 04:52:20

None se uyu musore wakoze umuhanda wenyine bibutse kumuhemba cyangwa yatahiye gushimwa gusa. Bareba agaciro rwiyemezamirimo yari kuwukorera bakayamuha. ubundi mperuka 1km bagikorera 15 millions. Bongeyeho n’umudari mu gihe yatanzwe byagaragara neza.

2
patrick 2019-08-14 10:37:40

ohhh nibyiza nintangarugero

3
Hakiza 2019-08-14 08:05:40

Nonese uyu musore basabwe kwigiraho wahanze uwo muhanda baba bibutse nawe kumutumira? Niba ariko biri byarushaho kumutera akanyamuneza yicaye muri iriya nzu kuruta kumutanfaho urugero we yibereye epfo mu rutoki

4
isirikoreye 2019-08-14 07:21:25

NONE SE KO YASHIMWE NIBURA YATUMIWE MU IYO NAMA CYANGWA AZABYUMVIRA KURI RADIO NAYO YAVUMBYE MUBATURANYI?

Kwamamaza