IGIHE

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

19 18-04-2018 - saa 09:58, Ndayishimye Jean Claude

Umuhanzi Kizito Mihigo agiye kuburana urubanza rw’ubujurire muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’imyaka ine amaze muri gereza.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangarije IGIHE ko urubanza ruteganyijwe tariki 14 Gicurasi 2018, aho ruzaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe.

Kizito Mihigo yahawe igihe azaburanira mu bujurire

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Emmanuel 2018-08-15 09:15:41

Iyo wemeye icyaha urababarirwa

2
Emmanuel 2018-08-15 09:15:41

Iyo wemeye icyaha urababarirwa

3
Byukusenge liliane 2018-05-31 04:17:33

Nasabaga Nibamubishaka lkandimubikunze,mwamubabarirakuko nawe nisekibi yabimuteye kizito numubyeyi mwiza waguha inama kandi ntakindi namwumvuisheho kuva navuka mumubabarire ntazongera never again so, lam called byukusenge Liliane from Uganda but l was stay in Rwanda Ririma my place

4
Alexis 2018-04-26 09:19:13

Kizitu Nanirirwe Imbabazi?

5
addfff 2018-04-19 09:30:06

dfffssdfg

6
Mwanawiriwute. 2018-04-19 02:52:37

Nibyo yagambiriye kugira nabi. Ariko. Twiyemeje no kubabarira n’abatwiciye. Yashutswe n’abahanga mu gushukana, batazi aho twe abanyarwanda tugeze dukataza mu kwiyubakira igihugu cyacu. Ndemeza ko uyu mwana wakuriye mu gipadiri, ababariwe yatanga umusanzu we mu kubaka urwatubyaye.

7
sisi 2018-04-19 01:06:53

yooo, disi KIZITO azababarirwa yarakosheje ariko yanasabye imbabazi kandi njye mbona rwose aba azikuye ku mutima, kuyoba bibaho, ariko amaze kubona isomo ubutaha ntazongera guhubuka.

8
Byukusejye 2018-04-18 13:11:32

Andika hano Wamugorewes Bijyezeh Ibye

9
Hakizomana 2018-04-18 12:09:21

Kizitomihigo. Niyihangane gusa imananiyo izibyose kandi ikom.ezekumubahafi. murakoze

10
mazimpaka willy 2018-04-18 12:02:15

uyumusore indirimboze zomoraga imitima yabashavuye nonubu mugihe cyokwibuka turibuka ariko ntibigebda neza nkambere agihari kuko yatwinjizagamo nezaaaa abababaye bagakira, abibagiwe bakibuka byanyabyo mbese ukumva yakujyanyemo neza, gusa Satani yaramushutse ariko rwose lmana ikorere mubayobozi bacu bazamubabarire kuko tunyotewe nindirimbo zivamukanwake, ikindi mbona kuba barahagaritse indirimboze barahubutse kbsa kuko izidafite intenge zarikuguma gucurangwa kuko twasubiye inyuma cyane mukwibuka kdi bibukeko ntawe bitabaho kurakara!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza