Urubanza rwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we rwongeye gusubikwa

36 9-10-2017 - saa 10:01, Rabbi Malo Umucunguzi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza ruregwamo batatu mu bagize umuryango wa Rwigara, nyuma y’impaka zishingiye ku kuba Me Buhuru Pierre Celestin ubunganira yavugaga ko atabonye dosiye yose ngo ayisome, Ubushinjacyaha bukavuga ko ibikenewe bigaragara mu ikoranabuhanga rihuriweho n’inzego z’ubutabera, IECMS.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hasubukuwe urubanza ruregwamo Diane Rwigara ushinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandiwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline Rwigara we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, abaregwa uko ari batatu bitabye urukiko batari kumwe na Avoka wabo Me Buhuru, bituma urubanza rusubikwa.

Kuri uyu wa Mbere mu cyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye ndetse abandi bahagaze hanze, ku buryo hifashishijwe indangururamajwi kugira ngo abantu bose bumve ibivugirwa mu iburanisha.

Urukiko ntirwabashije kubaburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kuko Me Buhuru yavuze ko atabonye imyanzuro y’Ubushinjacyaha ngo ategure urubanza.

Yasabye urukiko ko rwategeka Ubushinjacyaha bukamuha mu buryo bw’impapuro idosiye yose uko yakabaye ndetse urubanza rugasubikwa iminsi itanu ngo abone uko asesengura imyanzuro yabwo.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ibikenewe ku idosiye byashyizwe mu ikoranabuhanga inzego z’ubutabera zihuriramo, ahubwo ari ubushake buke Avoka yagize bwo kubireba.

Bwakomeje buvuga ko abaregwa batabirenganiramo, ariko kubera ko urubanza rwihutirwa kandi itegeko rigena ko rwakabaye rufatwaho umwanzuro mu masaha 72, kurusubika iminsi itanu buvuga ko idakwiye.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko budashobora kumuha dosiye yose mu mpapuro “kuko aho bigeze ikiri ibanga”, gusa ngo bamwemerera kuyisoma.

Me Buhuru yavuze ko dosiye asaba “atari iya Buhuru” ahubwo abaregwa bakwiye kuza mu rubanza bayifite.

Yavuze ko akeneye kureba ibimenyetso bishingirwaho, byaba ubutumwa bwa WhatsApp, amakuru avugwa yanditswe muri Jeune Afrique na lisiti y’abasinyiye Diane yajyanye muri Komisiyo y’Amatora kuko nta banga ririmo.

Yanashimangiye ko abavoka bagira ibanga ku buryo urukiko rwategeka ko Ubushinjacyaha bumufasha kubona dosiye n’amajwi y’abaregwa yafashwe bakayamuha kuri ‘flash disc’ akabona uko asuzuma dosiye.

Yavuze ko ku kwimura urubanza, itegeko rigena amasaha 72 ariko rinategeka ko urukiko rufata umwanzuro rumaze kumva Ubushinjacyaha n’abaregwa, bunganiwe.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko idosiye yose itajya hanze kuko hakiri iperereza, ko ibyo Me Buhuru akeneye yabegera bakabimwereka ariko batamuhaye dosiye uko yakabaye, “kuko ikiri iy’Ubushinjacyaha igihe cyose itararegerwa urukiko mu mizi.”

Ikindi ngo harimo abatangabuhamya batanze amakuru bityo bataberekana aka kanya kuko bashobora no guhohoterwa.

Me Buhuru yageze aho avuga ko yagize impungenge ko wenda urukiko rwaregewe ntiruhabwe dosiye yuzuye irimo ibimenyetso byose.

Adeline Rwigara nawe yasabye ijambo avuga ko we n’abana be batazi icyo baregwa, bityo bakeneye kubona dosiye bakaburana bayifite. Ni ibintu Ubushinjacyaha butishimiye buvuga ko bukeneye kubinyomoza kuko babimenyeshejwe, n’amajwi arimo ibimenyetso bayumvishijwe “ku buryo adakwiye kuza imbere y’urukiko avuga ko atazi ibyo aregwa.”

Umucamanza yaje kwanzura ko ikigaragara ari uko ibimenyetso byashyizwe muri IECMS, yaba inyandiko za WhatsApp na lisiti yatanzwe muri Komisiyo y’amatora uretse amajwi yo atarimo, bityo nta kibazo cya dosiye gihari.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zituma dosiye itangwa mu mpapuro, anavuga ko urubanza rusubitswe iminsi ibiri, rwimurirwa ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.

Diane Rwigara n'abo mu muryango we imbere y'urukiko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Habineza 2017-10-10 14:15:45

Uretse ko niyo baba bafite ukuli ntakizabuza gutsindwa kwabo,aliko noneho bazibeshye baburane badafite dossier yose mu ntoki ngo birenganure,bazirenganura nibirangira ibyo bavuga ngo ni ibanga nibyo bizongerwaho bagiye gukatirwa.Kwaheli.

2
Ngabo 2017-10-10 07:17:28

AAAAAAH biratangaje ukuntu umuntu yaregwa nta dosiye afite niba amatejyeko abyemeza ndumva
ntakibazo cyaba cyirimo ariko se twibaze niba itejyeko rivuga ko uregwa ashyikirizwa dosiye ikubiyemo
ibyaha aregwa nigute atayibwa hanyuma akaburana azi neza ibyo aregwa.

3
cyacya 2017-10-10 07:05:23

"Tubwizanye ukuli" koko! Uribwira ko Democracy ari ukureka abasazi ngo bikorere uko bashatse nk’aho igihugu kitayobowe?

4
mn 2017-10-10 04:44:56

Ubucamanza bukora umurimo wo kugaragaza ukuri no kurenganura. Ikibazo rero sinumva impamvu mufunga abo Badamu, badafite intwaro zoguhungabanya umutekano. Sinzi iby’amategeko cyane ariko mbona byaba byiza barekuwe bakaburana bataha murugo, bikagabanya n’akayabo Leta itanga mukubitaho no kubarinda. Erega abantu bari bifite ntekerezako ubagaburiye akawunga, bakarwara ejo ugasanga bamwe muri bo ari abere, byaba ari akarengane. Murakoze

5
john 2017-10-10 04:08:27
6
James 2017-10-10 04:06:36

Ariko jye nakisabiye abakora comments nibura kujya basoma bagasobanukirwa bikirinda amarangamutima kuko kumenya amategeko byo sibyabose hari ubwo wasanga nandika ibi ntanasoma ndaho ibi birunvikana n’ukuburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo urubanza ntiruraburanishwa mumizi haba hakiri byinshi ubushinjacyaha bugishaka kandi IECMS irahagije kuguha icyo ushaka cyose reka dutegereze ubutabera tuzakore comments nyuma.

7
Tubwizanye Ukuri 2017-10-10 02:56:50

Erega biragoye ko twabaho nta demokarasi ihari, bizatugora pee. Leta yacu iragerageza kandi imaze kugera kuri byinshi, ariko ndabona demokarasi wapi kabisa. Ubuse wazahora ufunga abantu ubahimbira ibyaha ( ibyinshi birasa), ntiwazaruha? Jye numva mwadohora gato nibura mugatanga uburenganzira bwo kuvuga. Urugero ntanga ni nk’ uwo mukobwa Diane. Iyo mumwemerera nawe akiyamamaza mbona ntaho yari kuzagera nubundi ariko bikagaragara ko n’ urubyiruko rufite ijambo na demokarasi. Imyaka 23 irashize, ntitukiri mu ntambara, mudohore mwokabyaramwe.

8
yego 2017-10-10 02:33:45

Abavuga ko ubushinjacyaha bwisobanuye nabi ni ukutamenya uko amategeko abigena. Ubu haraburanwa ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha buba bugikusanya ibimenyetso buzashyira ahagaragara urubanza ruburanwa mu mizi. ubu rero idosiye yose ntibwayitanga.

9
bibi 2017-10-10 02:24:37

Gusubika buri munsi abantu bafunze??????? Abantu bajye bishyira mu mwanya w’abandi rwose. Ayo madosiye uyafite kuki atayaha beneyo n’abababuranira ?waburana utazi ibyo uregwa se?

10
ninida 2017-10-10 01:11:53

ARIKO WAMUGANI WA GASONGO, ABIGIZE ABACAMANZA BAFITEMO UWUHE MWANYA / INYUNGU MURI URURUBANZA? UBUTABERA BWACU BURIZEWE KW’ISI HOSE. NAHO IBYO BIGARASHA NIBISA NKABYO BIBAZWE UKO BYADUKURA MU MAHORO NUMUDENDEZO. MIL12 ZABATURAGE ZIRIMUMAHORO NTIZAZIRA UBUGOME CG UBUSAZI NIBA ATARI UMURENGWE WA FAMILLE 1. URETSE DEMOCRACY UBUNDI BIRIYA BIMENYETSO BIRAHAGIJE GUFATIRWA IBIHANO!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza