IGIHE

Undi munyarwanda yashimutiwe muri Uganda

23 11-01-2019 - saa 06:21, IGIHE

Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.

Abatangabuhamya bavuga ko yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Inshuti ye Eunice Esule, yabwiye The NewTimes dukesha iyi nkuru ko hafi y’aho uyu musore yakuwe hari urugo rw’umuyobozi w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda, CMI.

Mukuru wa Ishimwe, Fred Irumva Rutare, yavuze ko ubuyobozi bwa Uganda bukwiye kugeza umuvandimwe we mu nkiko niba hari icyaha bumukurikiranyeho akabibazwa.

Ati “Ishimwe ni umusivili, nta kigo cya leta na kimwe akorera. Ntabwo tuzi impamvu yafashwe. Buri wese ari mu gahinda, turashaka kumenya niba ari amahoro hanyuma bamureke ajye mu rukiko niba hari ibirego agomba kubazwaho.”

Irumva yavuze ko umuvandimwe we yaherukaga mu Rwanda mu mezi abiri ashize.

Uko byatangiye

Esule yabwiye The NewTimes ko kuri uriya munsi, Prophet Elvis Mbonye yari yateguye ibirori byatumiwemo abafatanyabikorwa b’itorero.

Ishimwe na Esule bageze aho byabereye ahagana saa tanu z’igitondo bajya hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’iri torero mu birori. Hashize nk’isaha, Ishimwe nibwo yabuze.

Ati “ Ahagana saa 12:15, umwe mu bantu bakoraga muri protocole witwa Pearl yampamagaye byihuse. Yambwiye ko yahamagawe na Moses avuga nk’aho ari mu kibazo.”

Ako kanya Esule ngo yabuze amahwemo agerageza guhamagara Ishimwe ariko nimero ye ya telefoni ntiyari iriho.

Ku munsi wakurikiyeho, Esule avuga ko yasubiye ha handi Bugolobi ashakira Ishimwe kuri station za polisi eshatu ndetse n’iya Kitintale. Nta hantu na hamwe yigeze asanga mu bitabo by’abafunzwe izina rye.

Muri ibyo bihe, Esule yakomeje kumenyesha inshuti za Ishimwe ziri i Mbuya ibijyanye no kumushakisha.

Ati “Hagati aho, ku wa 24 Ukuboza, telefoni ya Ishimwe yasubiye ku murongo. Nahise menyesha inshuti ze ko telefoni ye yasubiye ku murongo ariko tuyihamagaye nta muntu witabye.”

Muri urwo ruhurirane rw’ibibazo Esule yakomeje avuga ko ‘nimero itari isanzwe ibitse muri telefoni ya Moses [Ishimwe] y’umuntu witwa Ivan ukora ibikorwa by’ubwubatsi iwanjye, yo yaritabwe’.

Akomeza agira ati “Umuntu wayitabye yabwiye Ivan ko adafite uburenganzira bwo kubaza ibyerekeye Ishimwe. Ivan yagerageje kubaza uwo muntu uwo ariwe hanyuma ahita azimya telefone.”

Kuri Noheli ahagana saa mbili z’igitondo, ngo Esule yahuriye n’inshuti ya Ishimwe yitwa Jim muri Java House mu nyubako ihahirwamo yitwa Village Mall. Aho ngo ni ho yamubwiriye ko yahamagawe na Ishimwe ku wa 22 Ukuboza yumvikana nk’umuntu ubabaye, gusa undi ntiyabyitaho.

Ati “Yamenye ko byari bikomeye ubwo umuyobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace yaje iwe amubaza niba azi Moses [Ishimwe] akamubwira ko yafunzwe ko bakeneye ibihamya by’imyirondoro ye.’

Hagati aho mu gihe Ishimwe yaburaga, Esule niwe wari ufite ibyangombwa bye.

Ku wa 27 Ukuboza, Esule yakiriye telefone ivuye muri CMI imusaba gutanga ibyangombwa bya Ishimwe.

Ati “Kuri uwo munsi, telefoni yarampamaye. Umuntu ambwira ko Moses yababwiye ko mfite ibyangombwa bye. Nagombaga kubyereka CMI mu isaha imwe. Bansabye Irangamuntu yo muri Uganda n’iyo mu Rwanda.”

Ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uwo wa 27 Ukuboza, Esule yari mu biro by’Umuyobozi Mukuru wungirije wa CMI muri ako gace.

Ntabwo ngo nyir’ubwite yari ahari ahubwo yari yabwiye undi mukozi ko yaza kwakira ibyo byangombwa. Irangamuntu ya Ishimwe yo mu Rwanda bahise bayisigarana.

Esule yasabye guhura na Ishimwe ariko uwo mukozi wa CMI amubwira ko atari we usabwa ubwo burenganzira.

Ati “Nabwiwe ko Moses ari ahitwa Kireka aho bafungira abakekwa bose. Mbaza ibyaha akurikiranyweho ariko nta kintu na kimwe yambwiye.”

Esule yahise amenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala ibyabaye ndetse ubu avugana n’umuryango wa Ishimwe uri i Kigali.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yemereye The NewTimes ko yamenye ifatwa rya Ishimwe ndetse ko yamenyesheje Polisi y’u Rwanda iby’iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi.

Ishimwe si umunyarwanda wa mbere utawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda mu buryo nk’ubu kuko kuva mu 2017 hamaze gufatwa benshi, bagakorerwa iyicarubozo ku buryo barekurwa ari intere batabasha no kwigenza.

Ishimwe Moses Rutare yafunzwe n'inzego z'umutekano za Uganda mu buryo butarasobanuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Tony 2019-01-12 06:29:51

Wowe witwa UKURI ibyo uvuze ndabyemera 100% naje gusanga akenshi umuntu ufatisha abari mukazi akenshi usanga arumwe mubo bakorana ahanini akabikorera kuba atagikunda leta ye nubwo aba ayikoramo ariko ugasanga anakorana numwanzi w’igihugu. bikunze kubaho cyane.Binyikije umusore twigeze kubana ntazi ko ariko kazi akora nyuma nza kubimenya ariko yajyaga ambwira ukuntu hari abantu 3 yajyaga akurikirana ariko agatangazwa nuko yajya kubageraho bamumenye kare!! Nyuma yaje gusanga uwamutumaga ariwe waraburaga babantu ati umuntu umeze gutya na gutya abariho biza gutuma uwo musore akurwaho ikizere nabayibozi bakuru ko ntacyo agishoboye kumbe uwo yahaga Rapolo niwe wamutangaga mubabo yakurikiranaga. Hashize igihe yaje gutungurwa nuko uwo wamutumaga ari inshuti magara yumwe murabo yakurikiranaga. Cyane ko nubu hari abayobozi muganira ukumva arakubwiye ati ntagikunda Leta undi ati runaka wahunze naramukundaga .... Ibaze nkuwo uvuga utyo ariwe ukuyoboye akajya agutuma kandi ariwe ugomba ku ripotingaho kandi mumutima we atishimira ubuyobozi akorera !!! Igisubizo nuko birangira abatanga mwibanga mutazapfa kumenya.

2
Tony 2019-01-12 06:19:34

3
Akumiro 2019-01-11 23:22:37

Arko muzagerezahe mwabigabo bibi mwe kwirirwa mudutesha umutwe arko ntabitagira iherezo muzatinda mubone ko RNC ntacyo izabagezaho.ubwo nubugoryi

4
Balinga 2019-01-11 15:43:51

Umusaza yavuzeko azasukura inzu ye.

5
Karangwa 2019-01-11 12:45:17

Ariko niba yafashwe ni nzego z umutekano nta kibazo ubwo agomba kwisobanura. Kuvugako ari umwere bikagaragara kuko nabo kwa Rwigara bamaze umwaka urenga muri gereza nyuma baba abere. Jyewe ndi umunyarwanda utuye Kampala ntahohoterwa nkorerwa ahubwo mu Rwanda murabikomeza kandi mu Rwanda hari abanyamahanga bahafungiye ibihugu byabo bikavugako ubutabera bugomba gukora namwe rero mutegereze ubutabera

6
Kaka 2019-01-11 10:58:59

Bamureke ubwo abamufashe bafite amakuru!Erega nabo bazi akazi kabo!cyokora kuko wenda yari mukazi ka leta ya kigali mwamukurikirana!

7
Ukuri 2019-01-11 07:53:37

Ese ibi bintu bishingiye kuki?hafatwa abanyarwanda hagendewekuki?,ndabaza ibi kko nge mpora njya Kampala kdi mba mfite passport yacu ko ntawuragira icyo ambaza ?Namirembe road aho hose usanga abanyarwanda bahuzuye nkibaza abafatwa bandi icyo babahora cyikanyobera

8
Ozil 2019-01-11 07:29:40

Ikibazo Gen. Kames Kabare yababajije ngo muba mujya guhunahuna Uganda kubera iki, mwananiwe kugisubiza. Imigenderanire y’abaturage bibihugu ishingira ku kuba ubutegetsi bwabyo bubanye neza, niba wowe bakubwira bati ntitubanye neza na Uganda ubwo uba ujyayo gukorayo iki ?!

9
Ukuri 2019-01-11 05:52:31

Ntago umuntu apfa gufatwa ntampamvu ushobora gusanga harabayeho ibintu bikurikira 1-kuba hari umuntu umuzi neza wamutanze cyane mubo bakorana niba koko ariko kazi akora kuko nigeze kubibona ubwo umwe mubantu bakoraga muri embassy yatangaga abo bakorana kandi ariwe ubatuma akenshi ashaka ko yihitiramo abo bakorana Cg ashaka gukorana nabene wabo gusa,Cg uwo mukorana atakimwiyumvamo,Cg haribyo batumvikanaho Cg ugasanga uwubatanga nuwo bakorana ariko utagikunda leta bitewe nimpamvu zitandukanye iki ninacyo gikunze gukorwa muburyo utapfa kuvumbura Cg ngo upfe kumukeka uwo muntu ubatanga bakorana kereka urumuhanga iki ngiha 90% ... 2-kuba yarabyigambye uretse ko iki kidakunze kubaho kuko nawe aba abizi neza ko ubuzima bwe yaba abushyize mu byago iki ngiha 10% 3-kuba yatangwa nundi muntu winshutiye waba uzi ibyo akora niba koko aribyo akoramo.iki ngiha 30% 4-kuba yagira ibyago agafatirwa mukazi kubwagakosa kaba kabayeho kuko nabyo bibaho ku muntu uwariwe wese iki ngiha 50% 5-kuba bamwibeshyaho iki ngiha 80%

10
Ukuri 2019-01-11 05:31:48