Umwarimu yananiwe kwihanganira amakosa yari mu ibaruwa yandikiwe na Trump

6 3-06-2018 - saa 10:59, Mukaneza M.Ange

Yvonne Mason, umwarimu ukomoka muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yananiwe kwihanganira amakosa y’imyandikire yagaragaye mu ibaruwa yandikiwe na Perezida Donald Trump ku birebana n’umutekano mu mashuri n’ikibazo cy’ubwicanyi bukoresheje imbunda.

Uyu mugore wigishije Icyongereza imyaka igera kuri 17, yifashishije Facebook ashyira hanze iyi baruwa nyuma yo kugenda ashyira utumenyetso ahari amakosa ndetse n’uburyo yagakwiye kuba yarabyanditse.

Nk’uko New York Times yabitangaje, umwaka ushize nibwo Mason usanzwe ari umu- démocrate yandikiye Trump amusaba kuzasura imiryango y’abagera kuri 17 biciwe mu ishuri riherereye Parkland muri Leta ya Florida. Ibaruwa yohererejwe na perezida cyari igisubizo ku busabe bwe.

Uyu mugore wahagaritse kwigisha umwaka ushize yagaragaje ko adashobora kwihanganira amakosa arebana n’ikibonezamvugo, bityo ko niba umuntu afite ubushobozi bwo kurushaho kunoza ibyo yanditse akwiye kubikora. Ibiro bya perezida ntacyo byigeze bitangaza ku birebana n’iyi baruwa.

Si ubwa mbere Trump avuzweho gukora amakosa y’imyandikire, ndetse yagiye yibasirwa n’abatari bake by’umwihariko abakoreshwa Twitter biturutse ku magambo yabaga yavuze cyangwa yanditse nabi.

Umwalimu yananiwe kwihanganira amakosa arebana n'ikibonezamvugo yari mu ibaruwa yandikiwe na Trump

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kankan 2018-06-06 01:07:07

Clare, niwowe njiji ahubwo. None se asinya ate ibintu atabanje gusoma ngo abikosore. Ni impumyi se? Usibwe ko iyo usinye ku ibaruwa ninawe yitirirwa n’aho ataba ari wowe wanyanditse. Wake up!!!

2
Clare 2018-06-04 09:54:38

Ese ubundi ninde wabwiye uwo mwarimu ko Trump ariwe wanditse iriya Letter. Yarayisinye gusa ariko siwe uyandika , ayandikirwa n’abandi. Ahubwo niwe njiji utazi into.

3
HEY 2018-06-03 13:46:13

This is american english, I can’t call it grammar or vocabulary mistakes, it typing errors, so the withe house has to review such kind of things before publishing

4
kfb 2018-06-03 13:03:26

erega ntihayobora amashuri cg imyandikire myiza ahubwo hayobora mu mutwe!! Na yesu na muhamadi mwe mwemera ge ntarimo ,,, muzambwire amashuri bize abanza ayisumbuye cg kaminuza

5
Laganyabu 2018-06-03 09:25:58

Niyo mpamvu azahora yigisha undi akaba president,imyandikire se nibiki sibintu byibihimbano biraho !!!!!

6
mbonis 2018-06-03 05:50:01

Uyu mwalimu ni serious kabisa, muri Africa ashobora kubizira ariko kandi naho amakosa menshi nkayo arakorwa cyane!!!!

Kwamamaza